Nyuma y’umukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Tanzania 0-0 kuri uyu wa Mbere, rutahizamu ukinira ikipe ya Simba n’ikipe y’igihugu Amavubi yemeza ko u Rwanda rufite ikipe ya CHAN ikomeye kandi ko igeze kuri muri iri rushanwa bitaba bitunguranye.
Amavubi ya CHAN yiteguye gusezerera Ethiopia akabona itike yo muri Cameroun
Muri uyu mukino wa gicuti
u Rwanda rwanganyijemo na Tanzania 0-0, umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami
Vincent yari yitabaje Medie Kagere na Jacques Tuyisenge nk'abakinnyi bakina
hanze y’u Rwanda ngo baze gufasha abakinnyi 25 bakina imbere mu gihugu kwitegura
urugamba rukomeye rutegereje Amavubi ku wa Gatandatu Tariki 19 Ukwakira 2019,
aho u Rwanda ruzakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu
gushaka tike y’igikombe cya CHAN kizabera muri Cameroun.
Nyuma yo kwitegereza uko
ikipe ikina n’umwuka uyirimo Medie Kagere yemeje ko ikipe y’u Rwanda ya CHAN
ikomeye kandi ko yanagera kure.
Yagize ati” Dufite ikipe
ya CHAN nziza, kuko urebye mu bakinnyi bahamagawe ni abakinnyi babiri bavuye
hanze y’u Rwanda barimo, ni njye na Jacques gusa, kandi niba warebye uburyo
bakina, bakina neza cyane, twanagera
kure”.
U Rwanda rufite
amahirwe menshi yo gukatisha tike ya CHAN 2020, kuko umukino ubanza wabereye
muri Ethiopia u Rwanda rwatsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Sugira Erneste.
Hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura ku wa Gatandatu uzasobanura ikipe
izerekeza muri Cameroun gukina imikino ya CHAN 2020.
Medie Kagere na Jacques
Tuyisenge barahita basubira mu makipe yabo bazagaruka baje kwitegura umukino u
Rwanda rufite mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizaba mu mwaka
wa 2021, aho u Rwanda ruzasura igihugu cya Mozambique mu mukino wa mbere
uzabimburira imikino yo mu matsinda.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO