RFL
Kigali

Inkuru y’urukundo rwa Ruti Joel yagejeje ku ndirimbo “Rusaro”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2019 18:53
0


Ku wa 05 Ukwakira 2019 umuhanzi mu njyana Gakondo Ruti Joel yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Rusaro’ yakubiyemo inkuru y’ubuzima bw’urukundo yabanyemo n’umukobwa bakundanye mu gihe cy’umwaka umwe, inshuti zabo zibizi.



Ruti Joel ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Masamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe anywana n’umuco kuva ubwo.

Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo. Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!

Yagize ati “Diarabi yarangaragaje cyane abantu bavuga bati uriya muhungu ni inde mbega navuga ko niyo yatangiye ubuhanzi bwanjye.” Ni umusore w’umuhanga mu bijyanye n’imiririmbire unisanzuye mu ndimi zitandukanye. 

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igishwahili. Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.

Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Inkuru y’urukundo rwe na ‘Rusaro’ ayivuga yizihiwe:

Uyu muhanzi avuga ko iyo yakunze umukobwa aca ukubiri n’amazina ya cher cyangwa se chuchu. Afite amazina yihariye ahimba umukunzi we nka sine y’igitego, rusaro rubasumba n’andi meza anyura umutima.

Mu ndirimbo ye yise ‘Rusaro’ aririmba avuga uko yari abanye neza n’umukunzi we ariko baza gushwana. Avugamo ko amaso ye yahoraga yifuza kumureba kandi ko ari we wamwinjije mu isi y’urukundo amusogongeza ibyo atigeze.

Ruti Joel yabwiye INYARWANDA ko igihe kimwe yarakaranyije n’uyu mukobwa aza kwigarura asanga amazi yararenze inkombe. Ntiyerura neza ngo avuge impamvu nyayo yatumye barakaranya kugeza igihe batandukaniye.

Yagize ati “Hari ibintu mupfa wowe ukumva ntabwo wabyihaganira tuvuge tuti kuki utakoze iki ng’iki kandi twari twarabyumvikanye…ni umukobwa ucecetse cyane uko arushaho guceceka niko umujinya wanjye wiyongera ahita avuga ati rero mbona utari tayari rwose reka tubireke.”

Avuga ko atajya inama yo gufata umwanzuro mu gihe urakaye kuko ngo si isomo ryiza. We n’umukunzi we bari barumvikanye ko nihagira uwumva aharurutswe undi azabimubwira.

Yavuze ko rusaro amugarukiye bakundana ariko ngo byaterwa n’amahitamo ye. Ati “Ntabwo nabyanga…bishobotse abikunze ubwo ni uburenganzira bwe (akubita agatwenge).” 

Mu gihe yamaze akundana n’uyu mukobwa abavandimwe be ba hafi nibo bonyine bari bazi ko ari mu rukundo ariko ngo ababyeyi babo ntacyo bari bazi.

Iyo avuga uyu mukobwa ubona yizihiwe.

Ruti avuga ko n’ubwo bashwanye bakomeje kuba inshuti. Yongeraho ko yishimiye kuba ibyo yaririmbye hari ababikunze barimo n’inshuti ze bamuseka umunsi ku munsi wamubaza ku rukundo rwe rw’ahahise.

Ruti avuga uyu mukobwa ko ‘yari rusaro rubasumba kandi akaba muremure utemba neza ashengera bitarabaho cyane’. Azi ko uwahoze ari umukunzi we iyi ndirimbo yayumvise.

Inshuti ze ngo baramusetse karahava! Avuga ko mbere y’uko ashyira hanze iyi ndirimbo yayeretse abantu benshi b’inshuti ze basoma amagambo ayigeze baraseka.

Mu mashusho y'indirimbo 'Rusaro', Ruti Joel yifashishije Miss Mutoni Queen

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND