Umuhanzikazi Clarisse Karasira yitabiriye iserukiramuco ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Ngororero ribaye ku nshuro ya kabiri.
Iri serukiramuco ribera mu ishuri ryigisha
ubukerarugendo rya ESECOM Rucano ryo mu Karere ka Ngororero rikaba ryarafunguwe
mu mwaka ushize na Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Ku nshuro ya kabiri ya ryo ryatumiwemo umuhanzikazi
Clarisse Karasira ukora injyana gakondo, aho yari umushyitsi w’imena.
Yazengurukijwe ibice by’iri shuri birimo ibirango by’umuco
nyarwanda nk’ububiko bw’ibikoresho byifashishwaga mu mibereho y’abanyarwanda ba
kera, inzu z’ibigonyi n’ibyabaga bizirimo, aho barasanira n’ahandi.
Uretse kwerekwa ibice bigize iki kigo cy’ubukerarugendo,
Clarisse Karasira yataramiye urubyiruko rwo muri aka karere mu ndirimbo ze ziri
mu njyana gakondo nka “Ntizagushuke”, “Twapfaga Iki n’izindi”.
TANGA IGITECYEREZO