Filime, zimaze kuba kimwe mu bintu bikeye bitwara umwanya w’abantu benshi ku isi, yaba mu kuzikora ndetse no kuzireba. Ibi, bikaba bifite abo byungura amafaranga atagira uko angana.
Uko iminsi yicuma, ni ko abahanga mu kwandika no guhimba, gukora ndetse no gukina filime bagenda barushaho kwadukana ibitekerezo ndetse n’imikorere bishya ahanini iganjwe n’ikoranabuhanga. Ibi, icyo biba bisobanuye ni uko filime ku isi atari igikorwa kirangirira mu kunezeza abazikunda gusa, ahubwo harimo n’uruhande rw’abunguka amafaranga menshi yewe aruta ayo bashoye.
Yego, ni ko ubucuruzi bwose bugenda. Gusa, filimi ku isi yabaye igicuruzwa gihambaye kuko abazikora n’abazicuruza bazi neza uburyo bwo kugera ku marangamutima y’abakiriya babo ngo babumvishe ndetse banabereke ibyo bashaka kumva, bibanyure; hanyuma bagure, ubwo abandi bunguke amafaranga atagira uko angana.
Ukwezi ku kundi, umwaka utinda kurangira ngo hasohoke filimi zindi. Ibi, ntabwo bishoboka kubaho, uretse ko haba hari umubare mu nini cyane w’abantu baba bifuza ko filimi hasoka inshya cyangwa se ibice bindi bikurikira ibyabanje. Niba ukunda filimi koko, urabizi uko bimera iyo utegereje igice cy’indi cya filimi warebaga ngo kigere hanze.
Nk’uwari yararebye Avengers Infinity War, yari ategereje inshya yagombaga gusohoka uyu mwaka ariyo Avengers Endgame. Mu kuri, bitewe n’ingano y’abari bategereje iyi filime, byatumye iba iya mbere muri filime zinjije amafaranga menshi ku isi. Kuri Box Office,Avengers Endgame, ifite umwanya wa 1, yinjije imbere mu gihugu $858,373,000. Aya, abayenda gusatira zimwe mu ngengo z’imari z’ibihugu bimwe na bimwe ku isi.
Ntugire ngo bigarukira kuri filimi gusa, kuko n’ibitente bizwi nka animation/cartoons nabyo bigira inyungu ihambaye dore ko bitanarebwa n’abana gusa, ahubwo n’abakuru hari ababa bazirwanira. Urugero twatanga ni nka: How to Train Your Dragon: The Hidden World, ubu ifite umwanya wa 11 kuri BoxOffice ndetse ikaba yarinjije imbere mu gihugu agera kuri $160,799,505.
Nk’aho filime zasohotse zidahagihe, isi ubu ihanze amaso ‘animation’irimo ica ibintu bigacika izwi nka: The Lion King (Simba). Ubu, ku rutonde twahoze twifashisha, iyoboye ari iya kabiri n’amafaranga agera kuri $541,281,146 (imbere mu gihugu), naho hanze akaba ari $1,098,700,000, ubwo yose hamwe akaba $1,639,981,146. Simba cyangwa The Lion King, abenshi sinshidikanya ko muyibuka igice cyayo cya mbere cyo mu 1994 ariko cyagizwe dijitare (digital HD) mu 2017.
Usanga amafaranga yashowe ngo izi filimi zikorwe, aba akubwe inshuro nyinshi ni ayo zinjiza nyuma yo kugurishwa. Ibyo, byungura impande nyinshi, nk’ ibigo bishoramo imari, ibyamamaza, abakinnyi, abayobora ibikorwa, ibihugu batangamo imisoro, ndetse n’izindi nzego. Amafaranga ni menshi, iterambere ririyongera muri filimi ku isi hose. N’ubwo umwaka uba utararangira, ntibibuza abategura bakanakora filimi ko bashyira hanze amashusho agaragaza uko filimi izaba imeze bizwi nka trailer, kabone n’iyo yaba izasohoka imyaka ibiri iri imbere.
Ubu tuvugana, hari zimwe muri filimi zizasohoka mu 2021 zamaze kumenyekana ndetse na trailerzazo zikaba ziri kuri YouTube. Izagutera amatsiko ni nka: Tomb Raider 2, Fast & Furious 10, Tom and Jerry, John Wick 4, Jurassic World 3, Mission Impossible 7, Avatar 2, Hotel Transylvania 4, Spider-Man: Homecoming 3, ndetse n’izindi zitandukanye. (movieinsider). Ubu, turagaruka kuri zimwe muri filime zinjije amafaranga menshi ndetse n’izo wakwitegura kuzareba ejobundi mu Ugushyingo.
Filime zinjije amafaranga menshi ku isi (uru, ni urutonde dukesha urubugathe-numbers)
Rank |
Movie |
Release |
Distributor |
Genre |
2019 Gross |
Tickets Sold |
1 |
Avengers: Endgame |
Apr 26, 2019 |
Walt Disney |
Action |
$858,373,000 |
94,223,161 |
2 |
The Lion King |
Jul 19, 2019 |
Walt Disney |
Adventure |
$541,281,146 |
59,416,152 |
3 |
Toy Story 4 |
Jun 21, 2019 |
Walt Disney |
Adventure |
$433,314,437 |
47,564,702 |
4 |
Captain Marvel |
Mar 8, 2019 |
Walt Disney |
Action |
$426,829,839 |
46,852,891 |
5 |
Spider-Man: Far From Home |
Jul 2, 2019 |
Sony Pictures |
Action |
$390,361,240 |
42,849,751 |
6 |
Aladdin |
May 24, 2019 |
Walt Disney |
Adventure |
$355,466,517 |
39,019,376 |
7 |
It: Chapter Two |
Sep 6, 2019 |
Warner Bros. |
Horror |
$202,167,686 |
22,191,842 |
8 |
Us |
Mar 22, 2019 |
Universal |
Thriller/Suspense |
$175,006,930 |
19,210,420 |
9 |
Fast & Furious Presents: Ho… |
Aug 2, 2019 |
Universal |
Action |
$173,109,370 |
19,002,126 |
10 |
John Wick: Chapter 3 — Para… |
May 17, 2019 |
Lionsgate |
Action |
$171,015,687 |
18,772,303 |
11 |
How to Train Your Dragon: T… |
Feb 22, 2019 |
Universal |
Adventure |
$160,799,505 |
17,650,878 |
12 |
The Secret Life of Pets 2 |
Jun 7, 2019 |
Universal |
Adventure |
$158,257,265 |
17,371,818 |
13 |
Pokémon: Detective Pikachu |
May 10, 2019 |
Warner Bros. |
Adventure |
$144,105,346 |
15,818,369 |
TANGA IGITECYEREZO