RFL
Kigali

Diamond yibarutse umwana wa kane ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2019 20:51
1


Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platinumz we n’umukunzi we Tanasha Donna bibarutse umwana w'umuhungu, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019.



Diamond yatangaje iyi nkuru nziza yifashishije konti ye ya instagram, aho yashyize ifoto imugaragaza ateruye umwana we w’umuhungu wavutse. Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku munsi Diamond yizihizaho isabukuru y’amavuko. Diamond yanditse ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri twembi.”

Nairobi News iravuga ko Diamond na Tanasha bitegura gutangaza amazina y’umwana wabo mu minsi ya vuba. Diamond ukunzwe mu ndirimbo ‘Kanyaga’ asanzwe afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye.

Afite abana babiri yabyaranye n’Umunya-Uganda w’umunyamideli Zari Hassan; akagira n’umwanya umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania.

Abyaranye na Tanasha bamaranye umwaka umwe mu munyenga w’urukundo. Diamond yibarutse umwana wa kane akaba uwa mbere kuri Tanasha. Ku isabukuru ya nyina na Tanasha, Diamond yabahaye impano y’imodoka. 

Yanditse avuga ko atabona amagambo avuga ku isabukuru y’aba bombi, arenzaho ko bose abakunda kandi ko ari bo bagore bonyine yakunze kuva yabona izuba. Tanasha ni umukirisitu mu gihe Diamond abarizwa mu idini ya Islam. 

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri NRG Radio avuga ko we na Diamond bahagaritse gukora ubukwe muri Gashyantare 2019 kuko bashakaga kumenyana birushijeho. Diamond yinjiye mu mutima wa Tanasha asimbura umukinnyi wa filime, Nick Mutuma bakanyujijeho.

Diamond yibarutse umwana wa kane ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko

Diamond mu birori yahishuriyemo ko umukunzi we Tanasha yitegura kwibaruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo4 years ago
    Ambo ariko diamond arashaka tuzashinga East African ye yo murubyaro rwe? Uganda,Tanzania, Kenya,?





Inyarwanda BACKGROUND