RFL
Kigali

Imyitwarire ibusanye yaranze igitaramo cyo kwakira Jay Polly na Fireman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2019 13:37
0


Ni umwe mu mico myiza y'abanyarwanda gufatanya mu bibi n'ibyiza! Aho kwishima tukishimana aho bitagenze neza tukababarana. Cyakora uko iminsi ishira ishyira amezi mu myaka, ibinyacumi bigaha ibindi, biragoye gutandukanya aho kwishimana n'aho kubabarana. Birasa nk'aho rimwe na rimwe ikibi cyakwitiza intebe y'icyiza kandi ubuzima bugakomeza.



Reka tuve mu nyurabwenge nyinshi, twivugire umuziki. Umuziki ni uruganda ukaba n'ubushabitsi ku rundi ruhande. Igice giteye ubwoba cy'uru ruganda ni uko akenshi n'akenshi rukora mu ijoro ku manywa bakaruhuka. Inkingi ya mwamba muri uru ruganda ni abaririmbyi/abahanzi bandika indirimbo bakajya mu nzu (studio) zabigenewe bakazikora mu majwi byarangira bagahitamo ahantu bakahakorera amashusho yayo.

Ibi bikurikirwa n’akandi kazi katoroshye ko kuzenguruka ibitangazamakuru byose bakorana ‘nabyo’ bamenyekanisha cya gihangano, ngo abaturage bagikunde; amahirwe kigakundwa cyangwa se nticyakirwe neza. Iyo indirimbo ikunzwe ni umugisha usendereye kuri nyirayo, iyo idakunzwe ni ishavu asimbuza guhimba indi ndirimbo mu gihe gito.

Iyo indirimbo yakunzwe umuhanzi n'umuturage (iki gihe aba yatangiye kwitwa 'umufana') barumvikana bati reka tuzahurire aha undirimbire nkurebe nanjye nguhe amafaranga, ibi byitwa igitaramo. 

Mu gitaramo naho hari indi inzira y'umusaraba umuhanzi acamo igizwe no gushaka ibyo azambara, ibyo azisiga, uko azitwara neza ku rubyiniro ngo ashimishe wa muturage n’ubutaha azamutumire.

Iyi nzira yose tunyuze kuva ku kwandika indirimbo ku rupapuro kugeza kuyiririmba imbere y'umuturage hari abo ibera iy’umusaraba, ingufu z’umubiri zikabura maze bakabona ko ibiyobyabwenge ari ubundi bufasha bwaba bwiza n’ubwo harimo ukwibeshya kunini.

Ibiyobyabwenge tuvuze haruguru ni ibyo byari bimarishije Fireman umwaka wose Iwawa. Nibyo byatumye Jay Polly amara amezi atanu (5) muri gereza (n’inzoga nyinshi n’ikiyobyabwenge ari nayo mpamvu Police y’u Rwanda isaba kunywa mu rugero).

Tuyishime Joshua [Jay Polly] yafunzwe ahamijwe icyaha cyo gukura amenyo umugore we. Umuziki w'u Rwanda ufite izi ngero nyinshi gusa si umwihariko kuko n’ahandi birahaba.

Iyo bagarutse mu buzima busanzwe bigenda gute?

Ku wa 01 Mutarama 2019 mu masaha ya saa moya z’igitondo, Ubuyobozi bushinzwe imfungwa n’abagororwa bwafunguriye amarembo ya Mageragere Tuyishime Joshua wiyise Jay Polly bati taha waragorowe, uriga!

Inyuma y'ayo marembo hari haparitse imodoka (Jeep) nziza cyane y'umushoramari mu ruganda rw’imyidagaduro witwa Mupenda Ramadhan [Bad Rama] wari wagiye kwakira Jay Polly.

Yamwakiriye yari amaze kunoza umushinga wo kumwinjiza muri Label ya The Mane, haburaga Jay Polly ngo ashyire umukono ku ndiba y’urupapuro aho amasezerano arangirira.

Ibi byose ariko byabanjirijwe no kumwakira ku Kabeza mu kabyiniro kitwa Wakanda ahari hateguwe ibirori byo kwakira Jay Polly unyuzamo akiyita 'Kabaka' (Ijambo ry'ikigande risobanura Umwami).

Umwami yari umwe mu bagomba kuririmba mu birori bye. Amakuru avuga ko umwami yari yiriwe ku ‘mutobe’ (manyinya) umunsi wose kandi nawe yaje kubyiyemerera mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru.

Mu masaha yo kujya ku rubyiniro Jay Polly yagaragaye afite ingufu nke, umusemburo wa manyinya waganjije ku cyigero cyo hejuru umuvuduko w’amaraso ye (byitwa gusinda).

Uwari wafunguwe mu gitondo cy’uwo munsi yagaragaye mu cyaha yari amaze amezi atanu (5) afungiwe “isomo rikomeye ku ruganda rw'umuziki, cyangwa se isomo ry'ubuzima”.

Kuva icyo gihe kugera uyu munsi twandika iyi nkuru, Jay Polly amaze gukora ibitaramo byinshi, agaragara asa neza cyane, yambaye neza, ntabwo arongera kugaragara manyinya yamurushije imbaraga, ibintu byo kwishimira.

Iwawa yasubije mu buzima busanzwe umuraperi Fireman:

Mu mpera z’icyumweru gishize, Iwawa havuyeyo abasaga 1,500 barimo Uwimana Francis wamenyekanye mu muziki nka FireMan.

Yagiye kugororerwa Iwawa yari mu b'imbere mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ariko yaje kuba imbata y'ibiyobyabwenge maze uwari ukomeye agende acyendera gahoro gahoro.

Ubu Fireman yagarutse mu buzima busanzwe nyuma yo kwigishwa. Iyo umurebye mu maso ni umugabo w'igikara gicyeye ugaragaza ingufu z’umubiri no kwiyongera kw’ibiro.

Fireman kuko atari izina ryoroshye, akigera i Kigali, umujyi wa Kigali wahise umushyira mu bagomba kuririmba mu gitaramo giherekeza ukwezi kwa Nzeri.

Jay Polly na Fireman mu bitaramo bibiri bidahuje ishusho:


Jay Polly na Fireman babaye inshuti igihe kinini bakibarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz ryanyuze benshi mu ndirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop. Bagiye bakomanya imitwe akandi kanya bakiyunga. Bombi bari inkingi za mwamba z'iri tsinda ryasoje imikorere rigikunzwe.

Igitaramo cyo kwakira Jay Polly n’ubwo cyaranzwe n’inkuru itari nziza gusa bene ibi bitaramo ni byiza kuko bituma umuhanzi utari umaze igihe akora bimuhuza n’abakunzi be ndetse bituma kenshi yigirira icyizere bitewe n’urukumbuzi agaragarizwa.

Ntawabura kuvuga ko igitaramo cyo kumwakira cyamufashije kuko byatumye ahita akomeza gukora ibitaramo byinshi ndetse akora indirimbo zirakundwa cyane.

Mu buryo bw’ubucuruzi iki gitaramo cyarinjije kandi Jay Polly nawe yakoze ku ifaranga rivuye mu muziki nyuma y’amezi atanu agemurirwa.

Fireman we yabanje kuririmba mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu mbarwa. Nubwo yari akumbuwe bisa n’aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru abafana bagize amahitamo menshi.

Ni uwa Gatanu waranzwe n’ibitaramo byihagazeho! Habaye igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyarimo Umunya-Nigerai Johnny Drille n’umuhanzi w’umunyarwanda Sintex. Hari kandi igitaramo cya Happy Silent Disco cyabereye muri White Club n’ibindi.

Igitaramo cyo kumwakira cyabaye mu rucyererera rw’uyu wa Mbere tariki 30 Nzeli 2019, cyabereye muri Sun City. Yahageze ahagana saa munani z’ijoro ari kumwe n’inshuti ze nka Bull Dogg wamwakiriye ubwo yari ageze i Kigali n’abandi.

Ni igitaramo cyarimo umuhanzi Bahati wo mu itsinda rya Just Family, Double N, Generous 44 n’abandi. Fireman yari yambaye ishati yiganjemo amabara menshi, ipantalo y’ikoboyi n’inkweto izwi nka ‘timba’, n’ingofero y’ibara ry’umukara.

N’ubwo yari yicaye ku meza ari ho ibisindisha uyu muhanzi ntiyigeze asomaho. Yanyuzagamo agasohoka hanze ari kumwe n’inshuti ze, akaganira na Bull Dogg ari nako abari bayoboye iki gitaramo bateguza abafana be ibihe byiza.

Yakiriwe ku rubyiniro saa cyenda n’igice z’ijoro, ahera ku ndirimbo “Ca inkoni izamba” yakoranye na Queen Cha, “Urwikekwe”, “Abana bato”, “Nyamirambo”, n’izindi nyinshi uyu muraperi yaririmbye yimara urukumbuzi.

Fireman yaririmbye abivanga no kubyina agafashwa na benshi bari bamaze gusoma ku ‘mutobe’. Benshi mu bakunzi be bagiye bamusanga ku rubyiniro bakamupfumbatisha amafaranga, nawe agashyira mu mufuko.

Bull Dogg wamwakiriye akigera i Kigali, yamushyigikiye kuva igitaramo gitangiye kugeza gisoje ndetse yagaragazaga kumwenyura bitewe n’uko Fireman yishimiwe muri iki gitaramo yakiriwemo.

Uyu muhanzi yavuze ko yari akumbuye gutaramira abafana, avuga ko ntarirarenga. Ati “Ni ibintu by’agaciro kongera kubataramira. Njyewe ubu ng’ubu mvuye ku ishuri ariko nta kibazo haguma ubuzima…ariko ndagira ngo mbasabe imbaraga dutangiranye abe ari zo tuzakomezanya, Imana ibidufashemo.”

Fireman kuri ubu arasabwa kwitwararika mu bitaramo byose agiye kujya atumirwamo. Ubwo yakirwaga mu Karere ka Nyarugenge yagaragaye anywa ‘Fanta’ avuga ko yaciye ukubiri n’ibiyobyabwenge. Birasa nk’aho Fireman yahindutse! Ariko biragoye kubyemeza aka kanya.

Fireman mu gitaramo yakiriwemo kuri Sun City






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND