RFL
Kigali

Nicki Minaj yatangaje ko ahagaritse gukora umuziki

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2019 12:08
0


Umuraperikazi w’umunyamerikakazi Onika Tanya Maraj wamamaye nka Nicki Minaj, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2019 yatangaje ko bidasubirwaho ahagaritse gukora umuziki.



Nicki Minaj w’imyaka 36 y’amavuko ngo ibyo guhagarika umuziki byatewe no kuba yitegura kuba umubyeyi nk’uko yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo guhagarika gukora umuziki nkita kumuryango wanjye. Ndabizi murishimye, ku bakunzi banjye,ni mukomeze kunshyigikira, kugeza ku rupfu rwanjye, ndabakunda iteka.”


Ubutumwa Nicki Minaj yanditse kuri Twitter

Mu minsi ishize TMZ iherutse gutangaza ko uyu muhanzikazi n’umukunzi we Kenneth Petty baba baramaze kwemerwa kubana nk’umugabo n’umugore. Uyu muraperikazi wamenyekanye cyane kuva muri 2009 nyuma yo kugirana amasezerano na Young Money Entertainment, kugeza ubu abenshi baracyashidikanya kuri ibi yatangaje.

Kugira ibigwi n’amateka bikomeye mu muziki byamuhesheje guhatanira no kwegukana ibihembo byinshi birimo Grammy Awards amaze guhatanira inshuro icumi, Guinness World Record yabonye muri 2017 n’ibindi.

Muri 2010 ni bwo Nicki Minaj yashyize hanze album ye ya mbere yise Pink Friday, 2012 asohora iyitwa pink Friday :Roman Reloaded, 2014 akurikizaho iyitwa The Pink Print n’iyitwa Queen yashyize hanze umwaka ushize.

Iyi mizingo ye yose igizwe n’indirimbo zagiye zikundwa hirya no hino ku isi nka Super Bass, Anaconda, Starships n’izindi. Guhagarika umuziki k’uyu muhanzi Ni inkuru ikomeje kutavugwaho rumwe mu bitangazamakuru bitandukanye ku buryo bigoye kwemeza ko uyu muhanzikazi akomeje koko dore ko kugeza ubu abenshi bari gushidikanya kuri ibi yatangaje.


Nicki Minaj hamwe na Kenneth Petty

Umwanditsi: Valens Neza-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND