RFL
Kigali

Sarah wamamaye muri Ambassadors of Christ yahuye bwa mbere na Diane wamamaye muri Healing WT babwirana amagambo akomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2019 16:03
3


Ntibikunze kubaho ko abahanzi n’abaririmbyi bakomeye bashimangira ubuhanga bwa bagenzi babo bari ku rwego rumwe cyangwa se ngo umwe muri bo agaragaze ko afashwa n’igihangano cya mugenzi we. Mu muziki wa Gospel ho si ko bimeze. Urugero rwa hafi ni uburyo Sarah na Diane babigaragaje.



Sarah Uwera umuririmbyi wamamaye muri korali Ambassadors of Christ yahishuye ko afashwa cyane na Diane Nyirashimwe umuririmbyi wamamaye muri Healing Worship Team na True Promises Ministries. Sarah na Diane bahuriye ku kuba ari abahanga cyane mu miririmbire yabo ndetse by’akarusho muri 2016 baje ku rutonde rwa Inyarwanda.com rw’abaririmbyikazi 20 bo mu muziki wa Gospel mu Rwanda bafite amajwi meza. Ni abahanga ndetse barakunzwe cyane ariko bari batarahura.

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeli 2019 nyuma y’ibirori bya Alarm Ministries mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze mu rugendo rw'ivugabutumwa, ibirori byabereye muri Camp Kigali, Sarah Uwera Sanyu wari witabiriye ibi birori, yahuye ku nshuro ye ya mbere na Diane Nyirashimwe bafata ifoto y’urwibutso babwirana amagambo akomeye.


Sarah ubwo yari ahuye na Diane ku nshuro ya mbere

Nyuma yaho Sarah Uwera yanyarukiye kuri Instagram asangiza abakunzi be iyi foto, ayiherekeresha amagambo agaragaraza uko afata mugenzi we Diane inkingi ya mwamba muri True Promises na Healing Worship team. Muri ibi birori bya Alarm Ministries, Diane yaririmbye mu itsinda rya ‘All Stars’ ryari ririmo abahanzi n’abaririmbyi b’intoranywa b’abahanga cyane mu miririmbire.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram nyuma yo guhura, Sarah Uwera yabwiye Diane ko afashwa n’impano Imana yamuhaye. Yamumenyesheje ko amukunda cyane. Ati “Diane nshuti yanjye nkunda, Imana yarakoze ku bw’impano yaguhaye. Ufasha benshi nanjye ndimo. Komeza umurimo wa Data. Love you.” 

Sarah yashyizeho indi foto maze munsi yayo yandikaho ati “Nkunda uyu mukozi w’Imana. Urakoze kuba ukorera Imana.” Aganira na Inyarwanda.com Sarah Uwera yavuze ko akunda cyane Diane kuko ari aririmba neza, hejuru y'ibyo akaba yicisha bugufi. Ati "Aririmba neza kandi yicisha bugufi."


Sarah na Diane ubwo bari bahuye ku nshuro ya mbere

Diane Nyirashimwe yabwiye Inyarwanda.com ko ari ubwa mbere yari ahuye na Sarah Uwera, gusa ngo bajyaga bavugana kuri telefone ndetse ngo ni inshuti magara. Yavuze ko yishimiye cyane guhura nawe imbonankubone. Abajijwe niba yabonye amagambo mugenzi we yanditse kuri Instagram na cyane ko kugeza ubu atari yagira icyo amusubiza kuri urwo rubuga, Diane yadutangarije ko ataba kuri Instagram. 

Yavuze ko nawe yakoresheje ubundi buryo bw’ikoranabuhanga amushimira cyane. Yatubwiye kandi ko ubwo bari bari kumwe babwiranye uko buri umwe afashwa na mugenzi we. Diane yatubwiye ko nawe afashwa cyane na Sarah kuva kera cyane dore ko avuga ko yatangiye kubona Sarah aririmba mu myaka ya kera ubwo za Ministries (amatsinda y’abaririmbyi) zitari zakabayeho. Yamwifurije imigisha ku Mana anavuga ko ashimishijwe no kuba Sarah atwite.


Sarah yabwiye Diane ati "Njye na musaza wanjye turagukunda"

Ibyo wamenya kuri Sarah Uwera

Sarah Sanyu Uwera ni umukristo mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Yinjiye muri Ambassadors of Christ mu mwaka w'2007, bivuze ko ayimazemo imyaka 12. Kuri ubu ni umwe mu baririmbyi b'iyi korali bakunzwe cyane ndetse abatari bacye bamushyira ku mwanya wa mbere bagendeye ku ijwi rye ryiza ndetse n'uburanga bwe. Indirimbo ya Ambassadors of Christ Sarah Uwera akunda cyane ni iyitwa 'Imirimo yawe Mana'. Icyanditswe akunda cyane ni Zaburi 23.


Sarah hamwe n'umugabo we Kayumba ku munsi w'ubukwe bwabo

Ubutumwa aha abantu bamukunda n'abakunda korali aririmbamo, abasaba 'gukunda Imana no kuyiha icyubahiro kandi bakabikomeza'. Nyuma y'umuziki, ibindi bintu Sarah Sanyu Uwera akunda cyane harimo; gusura inshuti ze, gusura abatishoboye, guha umwanya umuryango we no gusenga cyane. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yarushinze na Aime Kayumba. Sarah Uwera ni mushiki wa Nelson Manzi baririmbana muri Ambassadors of Christ choir.

Ibyo wamenya kuri Diane Nyirashimwe

Diane ni umukristo muri Power of Prayer church aho Healing Worship team ibarizwa. Ni mushiki wa Tresor Ndayishimiye watangije itsinda True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo ‘Mana Urera’. Mu mwaka wa 2017 ni bwo Diane yarushinze na Eric Mpore. Kuririmba yabitangiriye muri korali y’abana bato basengaga mbere y’uko amateraniro y’abantu bakuru atangira.


Diane n'umugabo we Eric Mpore ku munsi w'ubukwe bwabo

Mu mwaka wa 2009, ageze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye (S.1) Diane ni umwe mu bantu bane batangije itsinda True Promises. Nyuma y’umwaka umwe True Promises ibayeho, ni bwo Diane yaje kubatizwa ashaka itorero agomba kubarizwamo, aza kuribona ari ryo Power of Prayer Church rikorera ku Kicukiro. Diane yaje kujya muri worship team y’iryo torero ari yo Healing Worship Team.

REBA HANO NGUWE NEZA YA HEALING WT ITERWA NA DIANE


REBA HANO 'YESU WE' YA AMBASSADORS OF CHRIST ITERWA NA SARAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remember4 years ago
    Bararimba bakagakurwa na ba bakobwa ba Chorale de Kigali.
  • Iraguha christophe4 years ago
    Nanjye sarah namukundape numuhanga ndifuzako bakorana indirimbo na diane byaba ari byiza turabashyigikiye muburyo bwose YESU abahe umugisha
  • Ingabire 4 years ago
    Nibyiza gukundana nanjye ndagukunda cyane Sarah





Inyarwanda BACKGROUND