Nibizi J Claude ni umunyarwanda uba muri Afrika y’Epfo akaba ari umugabo wubatse. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mpuye na Yesu’ irimo ishimwe ry'umuntu wahuye na Yesu akababarirwa ibyaha bye byose.
Avuga ku rugendo rwe mu muziki wa Gospel yagize ati “Natangiye
umuziki nkiri muto cyane kuko nakuze ndirimba mu rusengero. Ntabwo kuba
umuhanzi wa Gospel aribyo nahisemo ahubwo nibyo nisanzemo byabaye nka kimwe mu bigize
ubuzima bwanjye kuko ni byo nakuriyemo bimbamo.”
Yakomeje agira ati “Ubundi mbere yuko njya mu itsinda (Bow
music)nari umuhanzi ku giti cyanjye, David Imani nawe yari umuhanzi ku giti cye
duhurira mu itsinda rimwe uburero twafashe igihe ngo dukore buri wese ku giti cye
hanyuma tuge duhurira mu itsinda igihe byabaye ngombwa. Umuhanzi mfata
nkikitegererezo mu Rwanda ni bose bambanjirije.
Abajijwe urwego abonaho umuziki wa Gospel mu
Rwanda, yagize ati “Gospel industry yo mu Rwanda muri rusange igeze ahantu heza
cyane hashimishije kuko ibikorwa birahari barakora cyane. Icy’abakunzi banjye
cyangwa se abakurikirana Gospel nyarwanda bakwitega kuri njye ni uko ndi gukora
Album yanjye ya mbere ndirimba ngenyine ikindi mu kwezi gutaha kwa cumi
ndasohora indi ndirimbo ifite n’amashusho hamwe no gufashwa n'Imana.”
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MPUYE NA YESU' YA NIBIZI J CLAUDE
TANGA IGITECYEREZO