Inyarwanda art Studio
Kigali

Umuhanzikazi Momo yasubukuye ibitaramo bya Karaoke, agiye kujya acuranga muri White Club

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2019 11:03
0

Momo wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo ze zinyuranye, akaba n’umuhanga mu kuririmba umuziki benshi bita Karaoke, kuri ubu agiye gusubukura ibijyanye n’uyu muziki aho agiye kujya ataramira muri White Club Kimironko.



Momo kuva yafungwa mu minsi yashize yasaga n'uwasubitse ibijyanye no kuririmba Karaoke, icyakora kuri ubu uyu mukobwa w’umuhanga mu kuririmba Karaoke buri wa Gatatu agiye kujya ataramira muri White Club akabyiniro gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba SuperMarket. Momo arahera kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 aho azatangira gutaramira abantu saa mbiri z’umugoroba.

Aka kabyiniro gaherereye Kimironko mu karere ka Gasabo iruhande neza rwa Simba Supermarket. Ni ho honyine wasohokera kuva ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere uhasanga serivise zinoze, yaba amafunguro ya saa sita dore ko ho by’umwihariko bagira Buffet ku giciro cyo hasi naho nijoro ukaba wahasanga amafunguro atandukanye kandi isaha iyo ariyo yose wagerera muri White Club cyane ko bakora amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi kuri irindwi.

Usibye serivise nziza bagira aha ariko kandi benshi bahazi nk’iwabo w’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali dore ko guhera ku wa Kane uhasanga ibikorwa byo kwidagadura kugeza ku Cyumweru. Nk'uko gahunda yaho iteye, Dj Anita Pendo ni we ususurutsa abantu buri wa Kane umunsi witiriwe “Thursday Corporate Night”. Aha haba hateraniye abantu batandukanye basusurutswa na Dj Anita Pendo n'abandi ba Dj bakomeye bagenda batumirwa.

MomoMomo yagarutse mu mwuga wo kuririmba Karaoke

Usibye ku wa Kane, ku wa Gatanu baba bafite itsinda ry’abacuranzi bacuranga Live rikunzwe mu mujyi wa Kigali ryitwa “Share Jazz Band”, iri tsinda bakaba bararyitiriye Abarundi cyane ko ari abacuranzi b'abahanga bakundwa cyane mu Rwanda gusa bakomoka mu Burundi. Ku wa Gatandatu haba hari irindi tsinda naryo rikomeye ryitwa “Viva Beat Band” bacuranga mu buryo bwa Live umuziki unyura benshi.

Buri ku Cyumweru muri White Club haba hari umuziki ucurangwa n'aba djs bakomeye ndetse kenshi hagatumirwa abahanzi bataramira abantu babinjiza mu ntangiriro z’icyumweru. Aha ni ahantu byorosye kugera kuko hegeranye n’umuhanda munini wa Kimironko ndetse hakaba hari n'ahantu hanini ho guparika imodoka kimwe n'aho kuba wakwicarana n’inshuti zawe mu gihe mudakeneye kujya mu kabyiniro cyangwa kuharuhukira ku muntu waba ananiwe kubyina akeneye kwicara hanze wenyine. 

Ubaye uri kure ushaka ko bakubikira umwanya w'icyubahiro cyangwa hari igitekerezo ushaka kubaha kimwe n'ibyo waba wifuza gusobanuza wahamagara kuri 0788328269 bakagufasha.

White ClubWhite ClubWhite Club iherereye Kimironko








Bahaus

Inyarwanda BACKGROUND