RFL
Kigali

Ras Kayaga wamamaye mu ndirimbo “Maguru” aherutse i Kigali aho yakoreye ubukwe yahishe itangazamakuru –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2019 10:16
1


Nahimana Ibrahim uzwi nka Ras Kayaga mu muziki wamamaye mu ndirimbo “Maguru”, usigaye yibera ku mugabane w’Uburayi, mu minsi ishize yaje mu Rwanda aho yakoreye ubukwe yageregeje ibishoboka byose ngo abuhishe itangazamakuru ry’i Kigali.



Ras Kayaga ni umuhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Benegihanga ryitabiriye ibirori bya Francophonie mu Bufaransa mu mwaka wa 2013. Nyuma y’imyaka itandatu yari amaze aba i Burayi, mu minsi ishize, Ras Kayaga yaje mu Rwanda mu ibanga akora ubukwe ndetse arinda anasubirayo yirinze ko itangazamakuru rimenya byinshi.

Ras Kayaga yaje mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2019. Tariki 19 Nyakanga 2019 ni bwo yasezeranye imbere y'amategeko n’umukunzi we Uwitonze Kiddy. Nyuma y’uyu muhango aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwabereye mu Kiliziya ya Karoli Rwanga i Nyamirambo. Nyuma abatumiwe bakiriwe muri Tequila Paradise Kicukiro.

MaguruUbukwe bwa Ras Kayaga bwabaye muri Nyakanga 2019

Umwe mu bo mu muryango w’uyu muhanzi baganiriye na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko uyu mugabo yaje mu Rwanda bucece yirinda ko itangazamakuru ryajya mu bintu bye ugasanga birasakuje. Yagize ati” Buriya ni ko nyir'ubwite yabishatse, yakunze kumbwira ko adashaka ko ubukwe bwe bwasakuza.”

Amakuru Inyarwanda.com ifite kugeza ubu ni uko uyu muhanzi yamaze gusubira mu Bufaransa aho asanzwe atuye, mu gihe umugore we bamaze gukora ubukwe nawe yitegura kumusangayo mu minsi micye iri imbere. 

MaguruMaguruMaguruRas Kayaga n'umufasha we babanje gusezerana imbere y'amategekoRas KayagaRas KayagaMaguruMaguruRas Kayaga aherutse gukora ubukwe yakoreye mu mujyi wa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera Dieudonne 4 years ago
    Biratangaje guhin durable idini nkaho iryo yahoo emotional nabakobwa BEZA bagira gusa ntwamenya menya ari u gushakisha iyezandonke





Inyarwanda BACKGROUND