Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 18 Kanama 2019 ku rusengero rw'itorero SHAMMAH Ministries mu Mbugangari muri Rubavu habyukiye imvururu zatewe n'ifungwa ry'uru rusengero ruyobowe na Apotre Nsengayire Bauduin ushinjwa gusambanya abana b'abakobwa bakiri bato barimo umushinja kumusambanya imyaka 12.
Hagenimana Bauduine mbere yitwaga Hagenimana gusa. Nyuma yaje guhabwa izina rya Bauduine arihawe na Apotre Nsengayire Bauduin wamugize imbata ye y'ubusambanyi mu myaka 12 yose. Nyuma yo gusambanywa mu gihe kingana n'imyaka 12, Hagenimana Bauduine yaje gutobora avuga akarengane avuga ko yakorewe akabigira ibanga mu gukingira ikibaba Apotre Nsengayire.
Yavuze ko gutangaza ibi yabikoze mu rwego rwo kuvugira n'abandi bana b'abakobwa nabo basambanyijwe n'uyu mugabo ukuriye itorero rya Shammah Ministries ry'i Rubavu. Ibi yabikoze mu ibaruwa yandikiye Mpuzamatorero yo mu karere ka Rubavu ndetse iyi baruwa yanayigejeje mu nzego zinyuranye za Leta. Ni ibaruwa yahaye umutwe ugira uti 'Gutabaza ku bw'akarengane'.
Ibaruwa Bauduine Hagenimana yandikiye inzego zinyuranye muri Rubavu
Urusengero rwa Shammah Ministries rw'i Rubavu
Hagenimana Bauduine umuvugizi wungirije mu itorero Shammah Ministries arashinja umuyobozi mukuru w'iri torero Apotre Nsengayire Bauduin kumuhohotera akamusambanya imyaka 12 ndetse anavuga ko hari abandi bana b'abakobwa benshi yasambanyije. Yaje gushyira ukuri hanze amena amabanga yose anavuga uko uyu mupasiteri yaje kumwita izina 'Baudine'. Impuzamatorero yo mu karere ka Rubavu yahagaritse inama yari yateguwe na Apotre Bauduin Nsengayire ndetse kugeza ubuyobozi bw'akagari iri torero rikoreramo bwamaze gufunga by'agateganyo iri torero. Hagenimana Bauduine yagize ati:
Itorero barifunze kuko ni ikibazo cyamaze kumenyekana, hari inama yari yateguwe na Apotre Nsengayire yayiteguye kuko hari kutumvikana byari biri mu itorero noneho bikubitiraho akarengane n'ubushukanyi nakorewe na Apotre Bauduin. Aya manama yose rero narayabonye mbona ko biza gutera imvururu kandi zitewe nawe mpitamo kwandika nsaba guhagarika izo nama ndetse mboneraho no guhuruza inzego zitandukanye kugira ngo barengere itorero n'abakobwa bakiri bato bari mu itorero.
Mbere Nsengayire Bauduin yahamagaraga mama akamubwira ngo ninze njye kumumesera ngo mukorere n'indi mirimo yo mu rugo kuko mu rugo bamwizeraga cyane natwe tukamufasha nka musawa wacu. Ntabwo twamwishishaga nagendaga gutyo nagerayo akanshuka kuko nari nkiri muto mufata nk'umuyobozi wanjye. Njye yari yarambitsemo ubwoba ndetse akanambwira ko umunsi abahanuzi bazanyegera ngo nihane ngomba kuzabahakanira ko kitigeze kibaho. Amaze kubona bikomeye ni bwo yanyegereye ambwira ko azampa umwanya mu itorero. Yaje no kuwumpa mfite imyaka 24 mu gihe nabonaga nanjye ubwanjye ntabikwiriye.
Yakomeje avuga ko uretse we hari n'abandi bakobwa benshi bashutswe na Apotre Nsengiyire Bauduin yamara kubimenya akabegera kugira amenye neza koko niba ari byo. Kuri iki kibazo twaganiriye n'impande zose hagati ya Apotre Nsengayire Bauduin na Hagenimana ndetse n'umuyobozi w'impuzamatorero Bishop Masasu ndetse n'ubuyobozi uru rusengero rwa SHAMMAH Ministries rwubatsemo.
Nyiri ubwite Apotre Nsengayire yabwiye INYARWANDA ko ntacyo yatangatiza itangazamakuru bitarava mu buyobozi. Bishop Murekezi Simon Masasu umuyobozi w'impuzamatorero ya Gikristo mu karere ka Rubavu wabwiye Inyarwanda.com ko batanze inama kuri Apotre Nsengayire Bauduin zo gukemura ibibazo byo mu itorero ubundi ibindi byo gufungura urusengero bikazaza nyuma y'iperereza riri gukorwa.
Rutarindwa Desire umuyobozi w'akagari ka Mbugangari yahamije INYARWANDA iby'ifugwa ry'urusengero rwa Shammah Ministries ruyoborwa na Apotre avuga ko babikoze mu buryo bwo gushaka umutekano ku bayoboke bahasengera. Yatangarije inyarwanda ko rusengero rwa Shammah Ministries ruzafungurwa ibibazo bafitanye nikimara gukemuka.
Apotre Nsengayire Bauduin arashinjwa ubusambanyi
Ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi wa Mpuzamatorero mu karere ka Rubavu
UMWANDITSI: Kwizera Emmanuel
TANGA IGITECYEREZO