RFL
Kigali

Abahanzi bo muri The Mane bagiye gukorera igitaramo cy’iminsi ibiri i Rubavu kizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2019 18:26
0


The Mane inzu ifasha abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina, kuri ubu yateguye igitaramo cy’impeshyi kigomba kubera iminsi ibiri mu karere ka Rubavu neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.



Iki gitaramo kije gikurikira Kigali Summer Fest igitaramo The Mane yari iherutse gutegura mu mujyi wa Kigali cyatumiwemo Sheebah n’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda icyakora bikarangira uyu mugandekazi atitabiriye. Nyuma yo gusohoka muri iki gitaramo ubuyobozi bwa The Mane bwanze ko iyi mpeshyi igendera aho bateguramo ikindi gitaramo cy’impeshyi kigomba kubera mu karere ka Rubavu.

The ManeIgitaramo cya The Mane i Rubavu

Iki gitaramo cyiswe “Rubavu Summer Fall” giteganyijwe kubera mu busitani bw’ahazwi nko kwa Nyanja tariki 30-31 Kanama 2019. Kwinjira muri ibi bitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu umwe. Nk'uko amakuru ava muri The Mane abihamya ibi bitaramo bizajya bitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND