RFL
Kigali

VIDEO: Ihere ijisho incamake y'igitaramo Benjamin Dube yakoreye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/08/2019 6:45
0


Umuhanzi Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo uri mu bakunzwe cyane muri Afrika yataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 11/08/2019 i Rusororo muri Intare Conference Arena. Ni igitaramo yatumiwemo na True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera'.



Mu mashusho y'isaha imwe n'iminota 24, Inyarwanda Tv igiye kukugezaho uko iki gitaramo cyagenze mu ncamake dore ko iki gitaramo cyamaze amasaha agera kuri 6. Iki gitaramo cyiswe 'True Worship Live Concert' cyitabiriwe n'abatari bacye, cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana no kuyihimbaza mu muziki uryoheye amaso n'amatwi. Ni igitaramo cyari gitegerejwe n'abanyarwanda benshi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana na cyane ko uyu Benjamin Dube afatirwaho icyitegererezo na benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda.

REBA INCAMAKE Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND