RFL
Kigali

VIDEO: Rev Dr Charles Mugisha yatunguye umugore we bamaranye imyaka 21 atera ivi amwambika impeta! TWAGANIRIYE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2019 15:21
1


Rev Dr Charles Mugisha watangije Africa New Life Ministries akaba n'umushumba mukuru w’itorero New Life Bible Church rifite icyicaro gikuru ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yateye ivi yambika umugore we impeta aranamusoma mu kumugaragariza ko amukunda cyane.



Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2019 aho Rev Dr Mugisha Charles yari yasohokanye n’umuryango we (umugore we n’abana), aza gutungura umugore we Pastor Florence Mugisha amwambika impeta ashinze ivi ku butaka. Nyuma yo kumwambika impeta, yamusomye amugaragaza ko amwishimira cyane.


Umugore we yishimye bikomeye na cyane ko yatunguwe rwose dore ko bari barimo biganirira hamwe n’abana babo, nyuma akabona umugabo we ateye ivi. Mbere yo gutera ivi, Pastor Mugisha yabanje kuvuga ko hari ibintu atakoze akiri umusore, bikaba biri gukorwa cyane n'ab'ubu.

Yahise avuga ko hari ibyo ari kwiyumvamo ako kanya, nuko akura impeta mu mufuka w'ipantaro, maze atera ivi ayambika umugore we. Mu rwenya rwinshi, yabwiye umugore we ati "Please say YES, (Ndagusabye vuga yego)". Pastor Florence yahise avuga 'Yego', abana babo barishima cyane.

REBA HANO UBWO REV DR MUGISHA YATERAGA IVI


Rev Dr Charles Mugisha hamwe n'umufasha we Pastor Florence Mugisha

Rev Dr Charles Mugisha yakoze iki gikorwa abisabwe n’abana be nyuma yuko bari bumvise ko ‘atigeze atera ivi’, ibintu bigezweho cyane muri iyi minsi, ndetse umusore utariteye afatwa nk’aho atari umusirimu. Nubwo abakobwa benshi badashobora kwerura ko bakunda gutererwa ivi, mu bigaragarira ku bo byabayeho, ni uko babikunda cyane.

INYARWANDA YAGANIRIYE NA REV DR MUGISHA CHARLES

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rev Dr Mugisha Charles Umushumba Mukuru w’itorero New Life Bible church yadutangarije ko impamvu yateye ivi byari ukubahiriza ubusabe bw’abana be, bamusabye gushimisha ‘mama wabo' akamuterera ivi na cyane ko atigeze aritera ubwo yamusabaga ko yazamubera umugore.

Yavuze kandi ko yabikoze mu rwego rwo kugaragariza umugore we ko amukunda by’ikirenga na cyane ko ahamya ko abakobwa/abagore bakunda cyane umuntu ubereka ko abakunda by’ukuri. Yunzemo ko yabikoze mu kwishimana n'umuryango we dore ko iki gikorwa yagikoze afatanyije n’abana be.


Rev Dr Charles Mugisha

Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com Rev Dr Mugisha Charles yagize ati “Ni abana babinsabye ko nkorera proposal mama wabo kuko ntigeze ntera ivi nkiri umusore.“ Yavuze ko n’impeta yambitse umugore we, ari abana be bayishatse babihisha mama wabo kugira ngo azatungurwe. 

REBA HANO UBWO REV DR MUGISHA YATERAGA IVI

Yakomeje avuga ko yabikoze ku gushimisha umugore we ndetse rwose ngo intego ye n'abana be yagezweho kuko umufasha we yishimye by’ikirenga. Yunzemo ati “Ibi twakoze ni ibyo tutakoze kera, nabikoze nshaka gushimisha madamu, kandi nawe yishimye….” Yavuze ko kuri ubu we n’umugore we bafite abana batanu, bakaba babura imyaka 4 bakizihiza isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu rushako.

KUKI REV DR MUGISHA ATATEYE IVI AKIRI UMUSORE?

Rev Dr Mugisha Charles yaduhishuriye ko akiri umusore yiganaga mu ishuri rimwe n’umugore we icyo gihe bakaba barakundanaga, gusa ngo baratinyanaga cyane ndetse ngo si bo gusa ahubwo muri icyo gihe abasore n’abakobwa hafi ya bose baratinyanaga muri rusange. Nyuma yaje kujya mu Bwongereza ari naho yaje kugirira igitekerezo cyo gusaba Florence ko yazamubera umugore.

Bijyanye n'uko aba bombi babaga mu bihugu bitandukanye, yamugejejeho igitekerezo yari afite akoresheje telefone, ibisobanuye ko atabonye uko atera ivi. Yagize ati “Impamvu natete ivi madamu twariganaga ku ishuri turi abashuti, benshi baratinyanaga, namusabye ko twazakorana ubukwe ndi muri England mu 1997, nta vi nateye nari kuri phone. Ni yo mpamvu nariteye ubu mbisabwe n'abana banjye.”


Rev Dr Charles Mugisha hamwe n'umufasha we Pastor Florence Mugisha

REBA HABO UBWO REV DR MUGISHA YATERAGA IVI

REV DR CHARLES MUGISHA YAHANUYE URUBYIRUKO RUTERA IVI MU KAVUYO

Muri iki gihe usanga abasore benshi batera ivi baramaze kwemeranya n’abakobwa batereye ivi ko bazabana ndetse hari n’ababa baramaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo. Ibi Bishop Charles Mugisha arabinenga agatanga inama ko abasore bajya batera ivi mbere yuko bategura ubukwe ndetse rwose umusore akabikora atari yamenya niba umukobwa bakundana azamwerera.

Yagize ati "Bakwiriye kujya batera ivi batari bategura ubukwe. Gutera ivi si umuco nyarwanda, ni modern culture y'abo mu Burengerazuba bw'isi bakora mu kwerekana urukundo. Babikora mbere yuko bemeranya kubana."  Hano yasobanuye ko umuco wo gutera ivi, wazanywe mu Rwanda uvuye mu mahanga, wahagera ugahindurirwa isura kuko aho ukomoka, ukorwa igihe umusore asaba umukobwa ko bazabana akabikora mbere yuko babiganiraho ariko muri Afrika, ukaba usanga benshi batera ivi baramaze gutegura ubukwe cyera.


Rev Dr Charles Mugisha ubwo yashyikirizwaga igikombe cya Sifa Reward cyahawe ishuri rya Africa College of Theology ku bwo kugira ireme ry'uburezi

Abajijwe na Inyarwanda.com ubusobanuro bwo gutera ivi, Rev Dr Charles Mugisha yavuze ko ari igikorwa cyiza ku bakundana bitegura kubana kuko cyongera gushyira umuriro mu rukundo rwabo na cyane ko ahamya ko abakobwa benshi babikunda. Ati "Ni ukongera gushyira umuriro mu rukundo ntimurwemerere kongera gusaza. Abakobwa barabikunda cyane wabonye ko na madamu yishimye." Kuba yateye ivi, yavuze ko yabikoze mu gushyira umuriro ku rukundo akunda umugore we na cyane ko bari hafi kwizihiza ibirori bikomeye by’isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu rushako.

Rev Dr Charles Mugisha amaze imyaka 21 arushinganye na Pastor Florence Mugisha. Babyaranye abana bane ari bo; Isaac, Jonathan, Sarah na Joseph hakiyongeraho n'undi barera witwa Bella. Rev Dr Mugisha ari mu bapasiteri bubashywe cyane mu Rwanda. Umuryango yatangije wa Africa New Life Ministries umaze kugirira benshi umumaro dore ko ufasha abana batishoboye barenga ibihumbi 10 biganjemo abahoze ku muhanda, abana b'imfubyi n'abandi batishoboye. Afrika New Life Ministries inafite ishuri rya Bibiliya ryitwa Africa College of Theology riherereye ku Kicukiro ndetse banafite ibitaro byitwa Dream Medical Centre.

Itorero ayoboye rya New Life Bible Church ribarizwamo benshi mu bahanzi b'ibyamamare nka; Diana Kamugisha, Kavutse Olivier, Brian Blessed, Liza Kamikazi n'abandi. Muri iri torero haherutse gutangizwa korali idasanzwe yitwa 'Revival Mass choir' ihuriwemo b'abaririmbyi benshi cyane ndetse Rev Dr Mugisha Charles yayihaye umugisha ayaturaho amagambo y'ubuhanuzi aho yayisabiye kwaguka ikagera ku baririmbyi 200 ndetse ikazavuga ubutumwa bwiza hirya no hino mu Rwanda ndetse hanze yarwo.


Umufasha wa Rev Dr Charles Mugisha ubwo yari kumwe na 'Revival Mass choir'


Rev Dr Charles Mugisha umushumba mukuru wa New Life Bible church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Norbert4 years ago
    Hahahah nibyiza rwose! Ubundi twari tumaze kumenyera kumva inkuru zabagabo nabagore bicanye doreko bisa nibyabaye umuco aho utamara icyumweru utumvise umugabo wishe umugore cgangwa umugore wishe umugabo!





Inyarwanda BACKGROUND