Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2019 ubwo Anita Pendo yari mu kiganiro kuri Magic Fm yimuriye icyicaro muri Expo i Gikondo yatunguwe n’umusore batumiye ageze kuri radiyo amubwira ko yifuza ko bakundana ndetse yanaje yitwaje impeta ashaka kumusaba ko bagirana isezerano ry’urukundo. Ibi byose byabaye ariko Anita we abyita imikino.
Anita Pendo wari kumwe na Dj Bissoso mu kiganiro kuri radiyo byabaye ngombwa ko batumira umufana ngo aze baganire. Umusore winjiye, yatangaje ko asanzwe akunda Anita Pendo ndetse anamumenyesha ko afite impeta ashaka kumwambika nk’isezerano ry’urukundo. Uyu munyamakuru ngo yahise abona ko uyu musore amukunda ariko abigira imikino arangije aremera barayambikana ariko mu buryo bw’urwenya.
Anita Pendo yagize ati” Abafana baratandukanye, urumva nk'uriya aba ankunda yego ariko ngerageza kumubaho umuntu usabana kugira ngo adataha anababaye cyangwa ugasanga amfashe nk’umuntu wiyemera. Njye niyo mpamvu namuretse anyambika impeta ariko nawe ubirebye uhita ubona ko twikiniraga nubwo wenda we wasanga yari yabikomeje ku giti cye nzi ko yatashye yishimye kandi nanjye ndabizi ko abafana nk'aba babaho nta kibazo byantera.”
Anita Pendo ni we wikwirakwirije aya mashusho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
Anita Pendo ni umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ndetse ni n'umuyobozi w’ibitaramo n’ibirori (MC) mwiza ariko kandi ni umukobwa unacuranga imiziki yaba mu bitaramo ibirori ndetse no mu tubyiniro ahaba hahuriye abantu benshi (Dj). Akundwa n'abatari bacye baba bifuza guhura nawe ngo bamuganirize cyane ko ari mu banyamakuru b’ibyamamare mu Rwanda.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IGIHE ANITA PENDO YAMBIKWAGA IMPETA
TANGA IGITECYEREZO