Kigali

Nsengiyumva arayoboye! Alain Muku ati 'Ntibisobanutse', Meya wa Gatsibo ati 'Ni ishema ku karere n'ubwo ahenze turashaka kumushimira'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2019 10:09
1


Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, magingo aya ari mu bahanzi bari ku gasongero k'umuziki nyarwanda ndetse arayoboye. Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yahuriyemo n’abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda yabarushije kwishimirwa na benshi. Mayor w’Akarere ka Gatsibo aho uyu muhanzi akomoka na we yamuvuzeho amagambo akomeye.



- Nsengiyumva akomoka i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo

- Alain Muku avuga ko kwamamara kw'uyu muhanzi bidasobanutse 

- Akarere ka Gatsibo katewe ishema no kwamamara kwe

- Nsengiyumva yamamaje Gasana Richard mu matora ya Mayor wa Gatsibo

- Kwamamara kwe Akarere ka Gatsibo kabigizemo uruhare mu buryo bumwe

- Usibye 'Igisupusupu', muri Gatsibo hariyo izindi mpano nyinshi

- Ab'i Gatsibo babwiwe ko Nsengiyumva atakiririmbira ibiceri, n'inote ya 5,000Frw ngo ntiyayifata

- Gatsibo irashaka gutumira Nsengiyumva na Mukuralinda ikabashimira

Nsengiyumva François w’imyaka 41 y’amavuko akomoka mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi. Mbere yo gukomeza iyi nkuru turabanza kwihanganisha uyu muhanzi dore ko kuri iki cyumweru tariki 4/8/2019 yagize ibyago agapfusha se wabo yafataga nk'umubyeyi we na cyane ko ari we yari asigaranye.

Nsengiyumva Francois afite umugore umwe n’abana babiri. Hashize amezi 7 gusa ashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Amaze kuba icyamamare mu muziki mu gihe nyamara afite indirimbo eshatu gusa ari zo; Marie Jeanne, Icange Mukobwa na Rwagitima aherutse gushyira hanze. Usibye indirimbo amaze gukora, uyu muhanzi afite indirimbo nshya 10 yamaze gukora, igisigaye akaba ari ukuzishyira hanze. Byitezwe ko izi ndirimbo zizakundwa cyane kurusha izindi zose yashyize hanze nk'uko bitangazwa n'umujyanama we. 


Nsengiyumva yiyongereye kuri Tom Close mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bakomoka mu karere ka Gatsibo. Si abahanzi gusa ahubwo havuka abakinnyi batari bacye ndetse burya n'umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke Clapton ni umunya-Gatsibo mu murenge wa Rugarama. Kuri ubu Nsengiyumva ari kurya ageretse akaguru ku kandi amafaranga atari macye amaze gusarura mu muziki. Kwamamara kwe kwamuhesheje kwamamaza imwe muri kompanyi zikomeye mu Rwanda ari yo Airtel Rwanda. Ibi abikesha indirimbo ze zikunzwe cyane zatumbagije izina rye. 

Tariki 20 Nyakanga 2019 uyu muhanzi Nsengiyumva yahawe igikombe gikomeye mu irushanwa 'Made in Rwanda Awards' mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre aho indirimbo ye 'Marie Jeanne' yabaye indirimbo y'umwaka ihigitse Naremeye by The Ben, Tuza by Allioni ft Bruce Melody, Kungola by Sunny ft Bruce Melody, na Ma Vie by Social Mula.

MENYA UKO AKARERE KA GATSIBO KAKIRIYE KWAMAMARA KWA NSENGIYUMVA

Ikintu cyakwemeza bidasubirwaho ko Nsengiyumva ari ku gasongero k'abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane, wabirebera ku ndirimbo ye nshya ‘Rwagitima’ imaze guca agahigo ko kurebwa n’abantu benshi cyane mu gihe gito cyane dore ko mu minsi 7 gusa imaze kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 400, ibintu bitarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda. Umuduri yavanye mu Burasirazuba bw'u Rwanda mu karere ka Gatsibo yawugeza i Kigali ukaryohera abanyamujyi, umaze kumwubakira izina riremereye cyane mu muziki nyarwanda.


Nsengiyumva amaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda 

Abitabiriye ibitaramo bya Iwacu Musika Festival byateguwe na EAP bikabera hirya no hino mu gihugu bagusobanurira neza uburyo ‘Igisupusupu’ yabemeje kurusha abandi bahanzi bose. Kuba akunzwe cyane muri iyi minsi byamuhaye amahirwe yo kuba ari we muhanzi rukumbi waririmbye mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival ndetse ni nawe wamenyekanye mbere mu bahanzi nyarwanda bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo icyamamare Diamond.


Nsengiyumva muri Iwacu Muzika Festival yarishimiwe bikomeye,..hano ni i Ngoma mu Ntara y'Uburasirazuba Nsengiyumva akomokamo

Igitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival kizaba tariki 17/08/2019 kibere muri Parking za Stade Amahoro i Remera. Usibye Igisupusupu na Diamond, abandi bahanzi behurutse gutangazwa ko bazaririmba muri iki gitaramo ni; Intore Masamba, Senderi International Hit, Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Amalon, Bull Dogg, Bruce Melody, Sintex na Bushali. Ni cyo gitaramo cya mbere gihenze cyane ‘Igisupusupu’ azaba aririmbyemo dore ko kwinjira ari 15,000Frw mu myanya y’icyubahiro ku bantu bazagura amatike mbere na 20,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w’igitaramo, n’ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe.


Nsengiyumva w'i Gatsibo muri Kiramuruzi agiye guhurira mu gitaramo n'umuhanzi ukunzwe cyane mu karere, Diamond

ALAIN MUKU MANAGER WA NSENGIYUMVA AVUGA IKI KURI UYU MUHANZI UMAZE KUBA ICYAMAMARE ? 

Alain Mukuralinda uzwi cyane nka Alain Muku umujyanama wa Nsengiyumva avuga ko ibyo Nsengiyumva amaze gukora mu muziki nyarwanda na nyir'ubwite byamurenze kubyiyumvisha ndetse ngo azabisobanukirwa nibura mu myaka ibiri iri imbere. Ibi yabivuze agendeye ku kuba uyu muhanzi yaratangiye umuziki aririmba ku muhanda no mu masoko ariko ubu akaba ari icyamamare mu muziki nyarwanda abikesha indirimbo 3 gusa amaze gushyira hanze.

Alain Muku yavuze ko mu myaka nk'ibiri iri imbere ari bwo abantu bazaba bamaze kumenya neza ko Nsengiyumva ari umuhanzi wihariye mu Rwanda. Yavuze ko ibyo uyu muhanzi amaze gukora bidasobanutse kuko nta wundi muhanzi nyarwanda n'umwe urabikora. Ati "Ntabwo bisobanutse, ibyo Nsengiyumva yakoze mu buhanzi mu bihangano nyarwanda, nta muhanzi wigeze abikora." Yanavuze ko bizafata igihe kinini kugira ngo mu Rwanda haboneke undi muhanzi umeze nka Nsengiyumva.

MEDDY NA HON BAMPORIKI BAVUZE UKO BABONYE NSENGIYUMVA MU MBONI ZABO

Nyuma yo kwamamara kwa Nsengiyumva, abahanzi nyarwanda batari bacye bagiye bagaragaza ko uyu muhanzi 'yihariye'. Hon Bamporiki Edouard wamamaye muri Sinema Nyarwanda ubu akaba ari we Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu, aherutse kugaragaza ko Nsengiyumva Francois afite impano ndetse anashimira Alain Muku wamukuye ku muhanda  akamufasha. Yanditse kuri Twitter ati "Ndagushimiye cyane Alain Mukuralinda gufasha Nsengiyumva kugaragaza impano ye, ukamukura ku muhanda, ubu ama miliyoni y'abantu akaba agiye kumumenya."

Nsengiyumva ukunda bikomeye abahanzi barimo Bruce Melodie, Jay Polly, King James n'abandi, aherutse kuvugwaho amagambo akomeye na Meddy umuhanzi abatari bacye bavuga ko muri iyi minsi ari we mwami w'umuziki nyarwanda, gusa hakaba n'abandi bashyira The Ben kuri uyu mwanya. Mu kiganiro yagiranye na BBC tariki 7 Kanama 2019, Meddy yavuze ko ari ubwa mbere mu Rwanda habonetse umuhanzi w'umuhanga kandi ukuze uririmba Gakondo akagira igikundiro kidasanzwe.


Meddy yagize ati "Ni umuhanga cyane (aravuga Nsengiyumva) kuko ngira ngo ni bwo bwa mbere mu Rwanda habashije kuboneka umuntu nk'uriya ugeze mu zabukuru uririmba Gakodo muri buriya buryo kandi umuziki mwiza uryoshye kabisa." Abajijwe ku bijyanye no gukorana indirimbo na Nsengiyumva, Meddy yavuze ko ari ibintu bishoboka cyane kabone nubwo batarabiganiraho. Yagize ati "Ndakeka ko byavamo, byavamo cyane rwose, gusa ntacyo turatangira gukoranaho ariko buriya ningira amahirwe nkagera mu Rwanda tukabonana, tuzabiganiraho."

ITERAMBERE NSENGIYUMVA ARI KUGERAHO MU MUZIKI, NI ISHEMA RYA GATSIBO

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yatangaje ko ibyo Nsengiyumva/Igisupusupu amaze kugeraho mu muziki ari ishema rya Gatsibo akomokamo. Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki 7 Kamena 2019, yabajijwe n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com niba azi umuhanzi Nsengiyumva/Igisupusupu ndetse n’uko bakiriye ukwamamara kwe na cyane ko akomoka mu karere ka Gatsibo.

Mu gusubiza iki kibazo, Meya Richard Gasana yavuze ko Nsengiyumva amuzi cyane ndetse ngo Akarere ka Gatsibo katewe ishema no kumenyekana kw’uyu muhanzi. Yanahishuye ko muri 2015 yamamajwe na Nsengiyumva ubwo yiyamamarizaga kuyobora Akarere ka Gatsibo ndetse icyo gihe akaza no gutsinda amatora. Icyakora yavuze ko amafaranga yamwishyuye adashobora kuyatangaza umubare kuko ngo byahita biba inkuru. Yagize ati:

Igisupusupu ni uwacu cyane, nuko ubu gusa yabonye umuterankunga, ni Boss. Njyewe ndamuzi muri 2015, nazamukiye mu murenge wa Kiramuruzi ngira ngo muramuzi ko ari umuturage wa Kiramuruzi, yaranyamamazaga. Amafranga namuhaga icyo gihe sinayavuga kuko yaba inkuru n’aho bigeze iki gihe, ariko yari inshuti yanjye na kiriya cyuma cye, turaziranye.

Gasana Richard Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo ngo Nsengiyumva ni inshuti ye cyane

“KUGIRA NGO NSENGIYUMVA AMENYEKANE TWABIGIZEMO URUHARE” MAYOR

Meya Gasana Richard yabwiye abanyamakuru ko Akarere ka Gatsibo hari uruhare kagize mu kumenyekana kwa Nsengiyumva. Ati “Gusa na none no kugira ngo amenyekane in one way or another twabigizemo uruhare. Iriya Clip Makuru ki muri karitsiye uriya muntu (Umunyamakuru Yohana Umubatiza) ajya kuza, ni uko nyine hari uko twamugize popular mu karere kacu (Aravuga Nsengiyumva). Yajya arema amasoko abantu bagakubita bakuzura, abantu bagashyira ikibo hariya bakuzuzamo ibiceri, urumva byari ibiceri ubu ntiyabyemera ngo n’inote ya bitanu (5,000Frw) ntajya ayifata. Ariko icyo nababwira ni uko nk’akarere byaduteye ishema.”

MEYA GASANA YAHISHUYE KO AKARERE GASHAKA GUTUMIRA NSENGIYUMVA NA MANAGER WE KAKABASHIMIRA

Mayor Gasana Richard yavuze ko Akarere ka Gatsibo kagiye gutumira Nsengiyumva bakamushimira ku rwego agezeho ndetse bakanashimira umujyanama we Alain Mukuralinda wavumbuye impano iri muri uyu muhanzi ndetse akamufasha kugeza n'uyu munsi. Yasabye abantu bose bazajya babona Nsengiyumva kutazajya bamwitiranya n'uw'ahandi hantu ahubwo ngo bajye bavuga ko 'Igisupusupu ari icya Gatsibo'. Yagize ati:

Ejo bundi nabonye aga clip arimo ashyushya umukino wo gutanga igikombe kuri Rayon Sports, iriya yari Gatsibo irimo i shining ni ko nabibonaga njyewe. Natwe rero turashaka nubwo ahenze ariko Akarere ntabwo gahendutse cyane. Turashaka kuzamutumira, twagize igitaramo cy’Imihigo kugira ngo tumushimire intambwe yateye, buriya yiteje intambwe ikomeye cyane ariko tunashimire na promotor we kuba yaramubonyemo iyo mpano akaturusha kubibona. Ni ishema ku karere kacu, n’aho muzajya mumubona mujye muvuga muti Igisupusupu ni icya Gatsibo nta handi.

Meya wa Gatsibo yatangaje ko bagiye gushimira Nsengiyumva na Mukuralinda

"USIBYE IGISUPUSUPU HARI N'ABANDI" MAYOR GASANA

Mayor Gasana Richard yanatangaje ko muri Gatsibo hari izindi mpano nyinshi cyane, ati “ Impano rero muri Gatsibo zirahari uretse n’Igisupusupu hari n’abandi.” Usibye mu muziki, izindi mpano Akarere ka Gatsibo kibitseho harimo abanyempano mu guconga ruhago no mu yindi mikino inyuranye ndetse hari n'abanyeshuri bo muri aka karere baherutse gutwara ibikombe ku rwego rw'igihugu mu irushanwa 'Amashuri Kagame Cup'. Amakipe yo muri Gatsibo aherutse gutwara ibikombe ku rwego rw'igihugu muri iri rushanwa, ni ADEGI Gituza muri Handball mu bahungu aho batsinze 40:37 ESEKI (Ruhango), Abakobwa ba ES Kiziguro nabo batwaye igikombe batsinze 40:28 TTC de la Salle.


Nsengiyumva ubwo yafataga amashusho y'indirimbo ye nshya 'Rwagitima'

Kuri ubu Nsengiyumva Francois benshi muzi nka Igisupusupu afite indirimbo nshya yitwa ‘Rwagitima’ yitiriye agace ko muri Gatsibo mu murenge wa Rugarama kitwa gutyo, aka gace kakaba kaberamo isoko rikomeye rirema buri wa Gatatu w’icyumweru ari naryo soko uyu muhanzi yamamariyemo dore ko yariyoyemo ibiceri byinshi cyane yacurangiraga icyo gihe. Iyi ndirimbo ‘Rwagitima’ yageze hanze tariki 01/08/2019, Nsengiyumva yakundaga kuyicuranga cyane mu isoko rya Rwagitima ryo muri Gatsibo, ibisobanuye ko ab’i Gatsibo bayizi cyane kurusha abandi bayumvise aruko isohotse.


Nsengiyumva mu bahanzi bazasangira 'stage' n'icyamamare Diamond

REBA HANO MEYA W'AKARERE KA GATSIBO AVUGA AMAGAMBO AKOMEYE KURI NSENGIYUMVA


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA 'RWAGITIMA' YA NSENGIYUMVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny mpole mvunabandi5 years ago
    Uwo mugabo mubyukuri adutera ishema cyane Abanyagatsibo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND