Fiacre Nemeyimana umuyobozi wa Fiacre Tent Maker itegura ibitaramo aherutse gukora impanuka ikomeye aho yatwitswe na Gaz batekesha ariko Imana ikinga ukuboko ntiyamuhitana n'ubwo yari yakomeretse cyane. Nyuma yo kurokoka iyi mpanuka, Fiacre azaniye abakoresha Gaz ubwirinzi bw'impanuka za Gaz.
Ubwo twasura Expo 2019 iri kubera i Gikondo twahuye na Fiacre
Nemeyimana uyu akaba ari nyiri kompanyi yitwa 'Fiacre Tent Maker' itegura
ibitaramo by'abahanzi nyarwanda. Igitaramo aherutse gutegura ni 'Hari imbaraga
Rwanda Tour' cya Gentil Misigaro cyabaye tariki 10 Werurwe 2019 muri Camp
Kigali. Ibindi bitaramo yateguye harimo igitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye
muri 2015, ibitaramo bya Healing Worship Team, ibitaramo bya Kingdom of God
Ministries n'ibindi byinshi.
Tariki 2 Mata 2019 ni bwo
Fiacre yakoze impanuka ya Gaz batekesha, ashya ku maboko amaguru ndetse no ku
nda. Yamaze iminsi itari micye mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi nko kwa
Nyirinkwaya, abaganga bamwitaho bishoboka arakira. Nyuma yo kuva mu bitaro,
Fiacre yafashe umwanya uhagije atekereza ku byamubayeho asanga hari benshi
bakora amakosa nk’ayo yakoze aho bibagirwa kuzimya ku mashyiga, gukoresha
ibikoresho bishaje, gushyira ububiko bwa Gaz aho batekera n'ibindi binyuranye
bishobora guteza impanuka ya Gaz. Nyuma yaho yahise yerekeza muri Aziya ajya
kurahurayo umuti wo guhangana n’ikibazo cy’impanuka za Gaz, uwo muti akaba ari
Gaz Alarm Detectors.
Yamaze kubonera igisubizo Impanuka zaterwaga na Gaz
Fiacre yakomeje agira ati
“Nyuma mvuye mu bitaro niho nasanze ngomba gutanga umusanzu wanjye ku bakoresha
Gaz dore ko bamwe bamaze no kuyitera icyizere kandi ari uburyo bwiza
tunakangurirwa n'ubuyobozi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Nsanga
igisubizo atari ukureka gutekera kuri Gaz ahubwo igisubizo ari ugu protecting
aho dutuye n'aho dukorera. Nakoze urugendo mu bihugu byo hanze ngira ngo ndebe
uko bo bakoresha Gaz. Nasanze nta bundi buryo atari protection ya Alarm ndetse
n’ibindi bikoresho ijyana nabyo." Yavuze ko ubu bwirinzi bw'impanuka za
Gaz yabuhashye muri Aziya. Ati "Nabikuye ku mugabane wa Asia.”
IMIKORERE YA GAS ALARM
DETECTOR IRASOBANUTSE!
INYARWANDA yabajije Fiacre aho
ashingira yemeza ko Gas Alarm Detectors zidashobora guteza impanuka ya Gaz na
cyane ko yatangiye kuzigeza ku banyarwanda bakoresha Gaz, adutangariza ko
zifite ubushobozi bwo kumva Gaz zo mu bwoko benshi bakoresha mu Rwanda, inshuro
zirenga 100 iyo umuntu yakumva n’amazuru, igatabaza ndetse ikanahagarika aho
Gaz ituruka (gufunga icupa/Tank). Yavuze ko Gas Alarm Detectors zizakuraho
burundu inkongi n'impanuka zaterwaga na Gaz.
Fiacre yagize ati “Imikorere
ya Gas Alarm Detector irasobanutse. Ifite ubushobozi bwo kumva Gaz zo mu bwoko
dukoresha hano mu gihugu cyacu inshuro zirenga ijana iyo umuntu yakumva
n’amazuru, igatabaza kandi ikanahagarika ku isooko aho Gaz ituruka. Mu yandi
magambo ifunga icupa cyangwa tank bityo wumvise itabaza ufata ingamba zo
kudakoresha amashyiga cyangwa ibindi bibasha gutanga umuriro ndetse no kubasha
gusohora cyangwa gukuraho iyo iba yatumutse no gusana cyangwa gufunga aho iba
yaturutse. Ibi bizakuraho burundu inkongi n'impanuka zaterwaga na Gaz dore ko
zimaze gufata intera nini no guhitana ubuzima bwabatari bacye mu muryango
nyarwanda.”
Akomeza avuga ko nta mpanuka ya Gaz ishobora kongera kuba ku muntu wese ukoresha Gas Alarm Detector kandi ukayikoresha neza. Ati “Nta mpanuka yakongera guhura nayo mu gihe yayikoresheje neza kuko zirimo ubwoko butandukanye n’ububasha gutanga ubutumwa bugufi ku bantu bireba” Yongeyeho ko izi Gas Alarm Detectors yamaze kuzigeza mu Rwanda ndetse akaba yorohereje buri wese kuba yazibona aho yaba ari hose mu gihugu. Ati "Twazizanye kandi ku buryo buri wese abasha kuzikoresha atabangamiwe n'igiciro kandi ziraboneka mu gihugu hose.”
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FIACRE
TANGA IGITECYEREZO