RFL
Kigali

“Nubwo ntahabwa amafaranga natoza Kiyovu” Umutoza mushya wa Kiyovu Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/07/2019 0:35
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 ni bwo umutoza mushya wa Kiyovu Sports Mugunga Dieudonné yageze i Kigali atangariza Inyarwanda.com ko aje gutoza Kiyozu Sports adakurikiye amafaranga ndetse ko nubwo batamuhemba yatoza Kiyovu Sports.



Nyuma yuko ikipe ya Kiyovu Sports imaze igihe nta mutoza mukuru ifite n’uwari uw'agateganyo Kilasa Alain akaza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports, kuri ubu bazanye umutoza mukuru w’umurundi uvuye gutoza i Burundi. Mu kiganiro twagiranye nawe yatubwiye ko ateje akurikiye amafaranga ahubwo afitiye umwenda Kiyovu Sports yakiniye igihe cyitari gito.

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports ari kumwe na Narindwa Theodore ushinzwe akanama k'amarushanwa muri Kiyovu Sports 

“Nakinnye muri Kiyovu jya i Burayi niga gutoza mbona impamyabumenyi ariko nkaba naravuze ko ikipe ya mbere nzatoza ari Kiyovu, ndabizi birakomeye ariko ngewe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports tuzabigeraho, natoje mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse no mu gihugu cy’u Burundi bari baje kumpamagara kugira ngo mfashe ikipe yaho nk’umuntu uri hafi y’abatoza ndetse n’abakinnyi iyo kipe nafashaga nayisize ku mwanya wa karindwi nubwo naboga nta kintu ndikubonamo, nari nayisanze ku mwanya wa 14. Ngewe ndi umuyovu mu maraso ibyo kuvuga ngo nje hano kubera amafaranga ntabwo aribyo binzanye, nari mfitiye ideni ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo natangaza ibyo intego zanjye kuko n’ubwo ndi umuyovu sindashyira amasezerano ho umukono.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje kwakira umutoza mushya

Icyo nakubwira abafana baze dufatanye narumvise ngo hari abafana basohotse muri iyi kipe nzagerageza ngirane nabo inama babe bagaruka. Navuga ko nakinannye n’abakinnyi benshi bakomeye ariko abenshi bitabye Imana navuga nka: Muvara, Hassan Karera, KIKI ndetse n’abandi twagiranye ibihe byiza cyane muri Kiyovu Sports”. Mugunga Dieudonné

Abayovu baje bambaye ibirango bya Kiyovu Sports baje kwakira umutoza mushya

Mugunga Dieudonné yabaye rutahizamu wa Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 nubwo yarinze ayivamo nta gikombe yegukanye aho yahize kuzagaruka kubitwara nk’umutoza, yakinannye n’abakinnyi bakomeye harimo Muvara Valens na Karera Hassan. Uyu mutoza ategerejweho kongera kugira Kiyovu Sports ikipe ikomeye nk’iyo mu myaka yo hambere ndetse akaba yayifasha gutwara ibikombe, dore ko imaze imyaka isaga 26 nta gikombe gikinirwa mu Rwanda itwara, aho iheruka kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 1993.

REBA ANDI MAFOTO 


Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND