Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 ni bwo umutoza mushya wa Kiyovu Sports Mugunga Dieudonné yageze i Kigali atangariza Inyarwanda.com ko aje gutoza Kiyozu Sports adakurikiye amafaranga ndetse ko nubwo batamuhemba yatoza Kiyovu Sports.
Nyuma yuko ikipe ya Kiyovu
Sports imaze igihe nta mutoza mukuru ifite n’uwari uw'agateganyo Kilasa Alain
akaza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports, kuri ubu bazanye umutoza mukuru w’umurundi
uvuye gutoza i Burundi. Mu kiganiro twagiranye nawe yatubwiye ko ateje akurikiye
amafaranga ahubwo afitiye umwenda Kiyovu Sports yakiniye igihe cyitari gito.
Umutoza mushya wa Kiyovu Sports ari kumwe na Narindwa Theodore ushinzwe akanama k'amarushanwa muri Kiyovu Sports
“Nakinnye muri Kiyovu jya i Burayi niga gutoza mbona impamyabumenyi ariko nkaba naravuze ko ikipe ya mbere
nzatoza ari Kiyovu, ndabizi birakomeye ariko ngewe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports tuzabigeraho, natoje mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse no mu gihugu cy’u Burundi
bari baje kumpamagara kugira ngo mfashe ikipe yaho nk’umuntu uri hafi y’abatoza
ndetse n’abakinnyi iyo kipe nafashaga nayisize ku mwanya wa karindwi nubwo naboga nta kintu ndikubonamo, nari nayisanze ku mwanya wa 14. Ngewe ndi umuyovu mu maraso ibyo kuvuga ngo nje hano kubera amafaranga ntabwo aribyo binzanye, nari mfitiye
ideni ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo natangaza ibyo intego zanjye kuko n’ubwo ndi
umuyovu sindashyira amasezerano ho umukono.
Abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje kwakira umutoza mushya
Icyo nakubwira abafana baze
dufatanye narumvise ngo hari abafana basohotse muri iyi kipe nzagerageza ngirane
nabo inama babe bagaruka. Navuga ko nakinannye n’abakinnyi benshi bakomeye
ariko abenshi bitabye Imana navuga nka: Muvara, Hassan Karera, KIKI ndetse n’abandi
twagiranye ibihe byiza cyane muri Kiyovu Sports”.
Mugunga Dieudonné
Abayovu baje bambaye ibirango bya Kiyovu Sports baje kwakira umutoza mushya
Mugunga Dieudonné yabaye
rutahizamu wa Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 nubwo yarinze ayivamo nta gikombe
yegukanye aho yahize kuzagaruka kubitwara nk’umutoza, yakinannye n’abakinnyi bakomeye
harimo Muvara Valens na Karera Hassan. Uyu mutoza ategerejweho kongera kugira
Kiyovu Sports ikipe ikomeye nk’iyo mu myaka yo hambere ndetse akaba yayifasha
gutwara ibikombe, dore ko imaze imyaka isaga 26 nta gikombe gikinirwa mu Rwanda
itwara, aho iheruka kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 1993.
Paul Mugabe/
Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO