RFL
Kigali

Kirasa Alain watozaga Kiyovu yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/07/2019 13:17
0


Nyuma y’uko Rayon Sports ihamagaye umutoza wayitoje umwaka ushije w’imikino Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, kuri ubu yamaze gusinyisha uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Kirasa Alain amasezerano y’umwaka umwe ngo azabe umwungiriza we.



Alain waje muri Kiyovu Sports avuye muri Heroes FC aho yafashije Kiyuvu kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Yageze muri Kiyovu yungirije uwari umutoza mukuru wayo Cassa Mbungo Andre waje gusohoka muri iyi kipe maze Kirasa ayisagarana nk’umutoza mukuru.

Kirasa Alain wasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports 

Kirasa Alain abaye uwa mbere umuyobozi mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate asinyishije nk'umutoza cyangwa umukinnyi.

Alain Kirasa wafashije Kiyovu Sports kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro

Uyu mutoza ashobora gutangira akazi kuri iki gicamunsi tariki ya 23 Nyakanga 2019 nyuma yuko iyi kipe nta mutoza mukuru ifite.

Alain Kirasa ubwo yatozaga Hereos FC yo mucyiciro cya kabiri

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND