Nyuma y’uko Rayon Sports ihamagaye umutoza wayitoje umwaka ushije w’imikino Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, kuri ubu yamaze gusinyisha uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Kirasa Alain amasezerano y’umwaka umwe ngo azabe umwungiriza we.
Alain waje muri Kiyovu
Sports avuye muri Heroes FC aho yafashije Kiyuvu kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe
cy’amahoro. Yageze muri Kiyovu yungirije uwari umutoza mukuru wayo
Cassa Mbungo Andre waje gusohoka muri iyi kipe maze Kirasa ayisagarana nk’umutoza
mukuru.
Kirasa Alain wasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports
Kirasa Alain abaye
uwa mbere umuyobozi mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate asinyishije nk'umutoza cyangwa
umukinnyi.
Alain Kirasa wafashije Kiyovu Sports kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro
Uyu mutoza ashobora
gutangira akazi kuri iki gicamunsi tariki ya 23 Nyakanga 2019 nyuma yuko iyi
kipe nta mutoza mukuru ifite.
Alain Kirasa ubwo yatozaga Hereos FC yo mucyiciro cya kabiri
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO