RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro kirambuye na Patient Bizimana wakuze bamwita Kidum, yaduhishuriye uko yatangiye umuziki abakirisitu bitanze, iby’umukunzi we mushya n’ubukwe bwe-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2019 10:50
0


Patient Bizimana ni izina rikomeye mu muziki wa hano mu Rwanda cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu musore wubatse izina rikomeye mu mitima ya benshi kubera ibihangano bye akunze kugarukwaho mu itangazamakuru kubera ibintu binyuranye yanyuzemo mu muziki we. Ibi byatumye tumwegera tugirana ikiganiro kirambuye.



Mu kiganiro gifite igihe kirenga isaha twagiranye na Patient Bizimana twibanze cyane ku buzima bwe yaba ubusanzwe, mu muziki ndetse na byinshi abantu batigeze bamumenyaho nyamara yanyuzemo. Patient Bizimana ni umusore wavukiye mu karere ka Rubavu, kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali. Yakuriye i Rubavu nubwo ageze mu myaka yigiye hejuru gato akinjira muri Kaminuza yahise yimukira mu mujyi wa Kigali.

Patient Bizimana mu mashuri yisumbuye yize icungamari ibyo yanakurikiye muri Kaminuza arangiza muri ULK. Icyakora magingo aya yihebeye umuziki kuko ni wo mwuga akora. Patient Bizimana aganira na Inyarwanda yadutangarije ko mu gutangira bitari byoroshye cyane ko yatangiye umuziki habayeho kwitanga kw’abakirisitu bamukusanyirije amafaranga yo gukora indirimbo ze.

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko ashimira bikomeye Nelson Mucyo wamwinjije mu muziki uyu bakaba barakoranye igihe kinini. Usibye uyu ariko kandi iyo uganira n’uyu musore ntiyasoza adashimiye Liliane Kabaganza wigeze kumukoreshereza indirimbo. Uyu musore watangiye muzika ye arangije amashuri yisumbuye yadutangarije ko yafashijwe bikomeye na Studio ya Top5 Sai asa naho yatangiriyemo byeruye muzika.

Patient Bizimana yatuganirije ku rugendo rwe rwo kwimukira i Kigali uko yaje mu mujyi ndetse n'uko yisanze ari ahantu agomba kuguma. Yatuganirije ku bitaramo bikomeye yatangiye gukora mu mwaka wa 2013 kugeza magingo aya. Iyo muganira akubwira ko ibitaramo bibiri bitazamuva mu mutwe ari icyo yakoze yakivamo agakora impanuka akarara mu bitaro ndetse n’ikindi bamwibiyemo.Patient BizimanaUmubyeyi wa Patient Bizimana akunze kumusaba gushaka umugore,...

Ku nkuru akunzwe kuvugwaho z’urukundo Patient Bizimana ukunze kotswa igitutu cyo gushaka umugore, yatangarije Inyarwanda ko gushaka atari ibintu yahubukira. Aha akaba yatangaje ko afite umukunzi bakirebanaho ariko atamutangaza izina kuko hari ibitararangira. Amateka y’uyu musore mu rukundo yo ngo si manini cyane ko atakunze gukundana. Patient Bizimana avuga ko yigeze gukundana n’umukobwa rimwe yiga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Patient Bizimana avuga ko hari undi mukobwa bakundanyeho mu minsi ishize ariko intambwe zabo ntizikomeze kugenda kimwe baza kubireka. Icyakora uyu unemera ko igihe kigeze ngo yumve igitutu ashyirwaho n'abantu ngo arongore kuri ubu yatweruriye ko afite umukunzi mushya bakiri kuganira. Mu magambo ye yagize ati”Hari aho Imana yatunze inkoni” Aha akaba yacaga amarenga ko bikunze rwose nawe yiteguye gushaka umugore agasubiza abantu benshi badasiba kubimubaza.

Patient Bizimana yahishuye ko yakuze mu mashuri yisumbuye bamwita Kidum kubera ukuntu yari umuhanga mu gusubiramo indirimbo za Kidum. Yabwiye umunyamakuru ko hari abahanzi abantu batazi ko bakoranye indirimbo barimo nka Charly (Charly & Nina) bakoranye indirimbo cyera kimwe n'abandi bagiye bakorana.  Arabashimira cyane ko bashyize itafari ku iterambere rya muzika.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND