RFL
Kigali

“Byari nk’inzozi kuri twe” El Shaddai Choir banyuzwe cyane n’imigendekere y’igitaramo cyabo cya mbere bise ‘Cikamo Live Concert’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2019 18:47
0


Abaririmbyi ba El Shaddai choir bakoze igitaramo cyabo cya mbere gihembura benshi, ibintu byashimishije cyane aba baririmbyi na cyane ko ibyo basenze basaba Imana mu gitaramo cyabo yabibahaye byose. Imigendekere y’iki gitaramo cyabo yabakoze ku mitima ari nayo mpamvu batangaje ko ibihe byiza bahagiriye byari nk’inkozi kuri bo.



Ni igitaramo cyiswe Cikama Live Concert cyabaye tariki 14/07/2019 kibera ku Gisozi kuri Dove Hotel aho El Shaddai Choir yari iri kumwe n’amatsinda akomeye mu Rwanda nka Rehoboth Ministries, Alarm Ministries, Healing Worship Team, Kingdom of God Ministries ndetse n'abaririmbyi batandukanye nka Yves Rwagasore, Danny Mutabazi ndetse na Sam Rwibasira. Iki gitaramo El Shaddai yafatiyemo amashusho y’indirimbo ziri kuri album yabo ya mbere, cyaranzwe n'umunezero mwinshi ku bacyitabiriye.


El Shaddai choir mu gitaramo cyabo cya mbere

Moise Sembabazi bakunda kwita Manager Mosie, umuyobozi muri El Shaddai choir ikunzwe cyane mu ndirimbo ‘Cikamo’ n’izindi zinyuranye, yabwiye Inyarwanda.com ko banyuzwe bikomeye n’imigendekere y’igitaramo cyabo, bashimishiwa nuko hari Umwuka w’Imana atari amajwi meza gusa. Yagize ati “Concert twayakiriye neza rwose, byari nk’inzozi kuri twe ariko twashimiye Imana, uko twabyifuzaga ni ko byagenze." 

Sembabazi Mosie yakomeje agira ati "Ni igikorwa twasengeye ko tugomba gukora concert irimo Umwuka w’Imana atari mu majwi meza gusa, buri wese wari uhari yari anezerewe agira amatsiko yo kuzitabira concert y’ubutaha.” Abajijwe na Inyarwanda igihe bateganya gukora igitaramo cya kabiri, yavuze ko ari umwaka utaha ubwo bazaba bamurika amashusho ya Album DVD yabo ya mbere. 


El Shaddai bagiriye ibihe byiza mu gitaramo cyabo cya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND