Kigali

Rocky Kirabiranya na Junior Giti bamamaye mu gusobanura filime banenze abategura “Made in Rwanda Awards” – IBIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2019 11:00
2


Muri iyi minsi mu Rwanda hari ibihembo bitegerejwe gutangwa icyakora bikomeje kutavugwaho rumwe cyane ko ababiteguye banengwa cyane kubitegura mu kavuyo no kudasobanurira abo bigenewe akamaro kabyo. Ibihembo bya Made in Rwanda ni bimwe mu bikomeje kuvugwa cyane ndetse na benshi mu bahatana bakomeje gusezera muri ibi bihembo.



Mu minsi ishize Junior Giti ni umwe mu basezeye mu bihembo bya Made in Rwanda, atangaza ko yasezeye kubera ko biteguye nabi. Aganira na Inyarwanda mu mpera z’icyumweru gishize uyu mugabo yongeye gushimangira ko yavanwemo n'uko biteguye nabi aha akaba yahamije ko mu by’ukuri atakabaye yarasezeye iyo biba biteguye neza.

Junior ahamya ko ababiteguye wagira ngo bateguye umunsi mukuru wo gutungura umuntu ku munsi yavukiyeho, ikindi yatangaje ni uko yaganiriye n'ababitegura ku buryo ubutaha nibaramuka babiteguye neza azabyitabira nta yandi mananiza ariko yongera gushimangira ko uko biteguye ubu atari ibintu yakabaye yitabira.

Ibi Junior Giti yatangaje ni kimwe neza n'ibyo Rocky Kirabiranya yatangaje n'ubwo we  Aahamya ko atigeze ashaka kubivamo cyane ko atabizi atazi nuko biri kugenda. Ati "Nabonye abantu bambwira ngo hari ibihembo ndi guhatanira ariko sinzi ngo ni ibiki sinzi iyo biva n'iyo bigana, icyakora mbirimo kuko ntacyo bintwaye n'ubwo nta n'icyo bimariye.” Uyu mugabo yatangaje ko nawe anenga ababiteguye abagira inama ko ubutaha bajya bubaha abo bashaka guha ibihembo cyane ko byabafasha kugira ibihembo batanga bigahabwa agaciro.

Junior

Junior Giti na Mr Kagame ndetse n'umufasha wa Junior i Huye bagiye kureba igitaramo cya Iwacu Muzika Fest

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya 'Made in Rwanda' batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze ku itora ryo kuri internet guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019. Ibi bihembo bizatangwa kuwa 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center.  Kwinjira ahazabera itangwa ry’ibi bihembo; mu myanya isanzwe (Regural Ticket) n’ibihumbi icumi (10 000 Frw). Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni ibihumbi makumyabiri (20 000Frw). Ku meza y’abantu umunani (VVIP Table) ni ibihumbi ijana mirongo itanu (150 000 Frw). 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNIOR GITI

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROCKY KIRABIRANYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitanga Roger 4 years ago
    Nryew Mubuzima Bwanj Ndakunda Umuziki Canecane Nkumuhanzi Meddy I LOVE HIM SO MUCH!
  • Nitanga Roger4 years ago
    Nryew Rocky Ndamukunda Gose Mubasobanuzi Bose Aramara Pe! Aratwika Agacya Yimanukira!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND