RFL
Kigali

R Kelly yongeye gutabwa muri yombi, akurikiranweho icuruzwa ry’abantu rishingiye ku gitsina (sex trafficking)

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2019 16:59
0


Umuririmbyi R Kelly yongeye gutabwa muri yombi muri leta ya Chicago aho akurikiranweho ibyaha by’icuruzwa ry’abantu rishingiye ku gitsina. Ibyaha aregwa bigera kuri 13, bije byiyongera ku bindi byinshi yagiye ashinjwa byo gusambanya abagore n’abakobwa barimo n’abatagejeje imyaka y’ubukure.



Yatawe muri yombi kuri uyu wa kane akaba akurikiranweho ibyaha birimo no kutubahiriza amabwiriza yahawe n’ubutabera. Joseph Fitzpatrick, umuvugizi w’umushinjacyaha wa leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko R Kelly yatawe muri yombi nyuma y’uko hari ikirego cyatangiwe muri Illinois, gikubiyemo ibyaha by’amashusho y’ubusambanyi arimo abana batagejeje imyaka y’ubukure.


R Kelly ari mu ntambara ikomeye n'ubutabera

Iyi ni inshuro ya kabiri R Kelly atawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ubusambanyi. Ibi byaha byose aregwa byatijwe umurindi na filime ‘Surviving R Kelly’ yariho ubuhamya butandukanye bw’abagore n’abakobwa bemeza ko yabahohoteye, barimo n’uwahoze ari umugore we Andrea Kelly. R Kelly ibi byaha byose yakomeje kubihakana.

Src: The Guardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND