RFL
Kigali

Theo Bosebabireba wari umaze igihe acecetse agarukanye indirimbo nshya yise ‘Icyo Imana yamvuzeho’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2019 19:26
1


Theo Bosebabireba uri mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda no mu karere yari amaze igihe kitari gice atumvikana cyane mu muziki na cyane ko atari no kubarizwa mu Rwanda. Kuri ubu rero yamaze kugaruka mu muziki aho yagarukanye ingamba nshya zibimburiwe n'indirimbo nshya yamaze gushyira hanze.



Theo Bosebabireba uri kubarizwa muri Kenya mu mujyi wa Nairobi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Icyo Imana yamvuzeho'. Yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayikoze ku wa Mbere w'iki cyumweru turimo ayikorera muri Kenya ari naho ari kubarizwa muri iyi minsi muri gahunda z'ivugabutumwa dore ko ahafite ubutumire bwinshi mu biterane bitandukanye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA "ICYO IMANA YAMVUZEHO"

Muri iyi ndirimbo ye nshya Theo Bosebabireba yumvikana aririmba aya magambo "Naho ingabo zabambira amahema kuntera, icy’Imana yamvuzeho ntikizahera, ntaho amashyo yashira mu biraro imizabibu ntiyere imbuto, icy’Imana yamvuzeho ntikizahera. Ingabo zo kuntabara nazo ziryamiye amajanja, wigira ubwoba bw’ubusa n’abagukangisha urupfu nabo ntabwo rubatinya. Iyi Mana dusenga iyi Mana dukunda iyi Mana dukorera izadutabara itarindiriye ibimenyetso. Abaguteye baciye mu nzira imwe, bazaguhunga baciye muzi 7 batatane, batandukane ubutazongera guhura. Bihinduye isura ngwino urebe, ihanagure aya nyuma ntabwo uzongera kurira ayo warize arahagije."

Aganira na Inyarwanda.com Uwilingiyimana Theogene waryubatse nka Theo Bosebabireba yadutangarije ko amaze igihe kinini koko acecetse, gusa yaduhamirije ko agarukanye imbaraga nyinshi aho afite indirimbo nshya zitandukanye agiye gushyira hanze. Yisobanuye avuga ko impamvu atari akunze kumvikana cyane mu itangazamakuru ari ukubera ko nta ndirimbo nshya yari afite, ngo byamuteraga isoni kujya mu itangazamakuru kandi nta ndirimbo nshya afite, ariko ubu igisubizo avuga ko cyabonetse. Yanadutangarije ko ubu afite shene ye kuri Youtube ari kunyuzaho indirimbo ze, ni shene yise Theo Bosebabireba Official. 

Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Icyo Imana yamvuzeho' Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ati "Muri rusange ni ubutumwa nashakaga gutanga, nashakaga kubwira abantu ko naho waba wugarijwe n’ibibazo, amakuba, ijambo Imana yavuze ntabwo rizavaho n’inyugito n’imwe." Yavuze ko amaze igihe aba muri Uganda ku mpamvu z’umuziki, gusa magingo aya akaba ari muri Kenya nabwo mu bikorwa by’ivugabutumwa ndetse ngo mu minsi iri imbere araba ari kubarizwa i Burundi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pastor Paul Bisengo4 years ago
    Theo ni umukozi w'lmana mwiza kd ariho umugambi w'lmana. Yatubereye umugisha hano Nairobi. Courage Theo.





Inyarwanda BACKGROUND