RFL
Kigali

Gusuka amarira, itike y'indege, ubukwe, hoteli, ubuhanuzi n'ubuhamya,..Udushya 10 mu gitaramo cya Prosper Nkomezi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2019 19:29
1


Ku cyumweru tariki 07/07/2019 ni bwo Prosper Nkomezi yakoze igitaramo gikomeye yise 'Ibasha Gukora Live Concert' aho yamurikaga album ye ya mbere. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho udushya 10 utamenye twaranze iki gitaramo.



Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo; Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga n'izindi, ku Cyumweru gishize yakoze igitaramo cy'amateka ari nacyo gitaramo cya mbere yari akoze mu buzima bwe. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura, by'akarusho gihembura imitima ya benshi bacyitabiriye.


Muri iki gitaramo cyabereye mu Ihema rya Kigali Serena Hotel kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro, Prosper Nkomezi yari ari kumwe n'abaririmbyi batandukanye barimo Healing Worship team, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti na Simon Kabera. Aba bose barishimiwe cyane biba akarusho kuri Prosper Nkomezi nyir'igitaramo. Byarushijeho kuba byiza cyane ubwo Prosper yaririmbaga indirimbo ye 'Ndi umutsinzi' itari yajya hanze aho benshi bayishimiye by'ikirenga bitewe n'uburyo yayiririmbanye n'abaririmbyi be buri umwe akagenda ayitera mu ijwi rye no mu buhanga bwe.

DORE UDUSHYA 10 TWARANZE IGITARAMO CYA PROSPER NKOMEZI

1.Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cye cya mbere, yakoresheje Band nziza n'abaririmbyi b'intyoza

Hari abantu benshi cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura (Ifoto:Stonny Pictures)

Kuba ari igitaramo cya mbere uyu musore yari akoze, kikitabirwa ku rwego rwo hejuru kandi kwinjira ari ukwishyura, ni ibintu byakoze ku mitima wa benshi by'umwihariko Prosper Nkomezi. Ihema ryabereyemo iki gitaramo ryari ryuzuye mu gihe kwinjira byari ukwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 15,000Frw muri VVIP.  Prosper Nkomezi yabwiye Inyarwanda.com ko ubwitabire bw'abantu buri mu bintu byamushimishije cyane ukongeraho no kuba abitabiriye bose barahagiriye umunezero udasanzwe binyuze mu kuramya Imana. 

Muri iki gitaramo cyahembuye benshi, Nkomezi Prosper yari yifashishije bamwe mu baririmbyi b'intyoza mu majwi barimo Diane wamamariye muri True Promises na Healing Worship Team, Betty wo muri Kingdom of God Ministry, Mpundu wo muri Alarm Ministries, Solange Mutoni wo muri Alarm Ministries n'abandi. Ikindi nuko Prosper yari afite Band y'abasore b'abahanga bazobereye mu gucuranga mu bitaramo bikomeye by'abahanzi ba Gospel ba hano mu Rwanda.

Prosper Nkomezi yiyambaje abaririmbyi b'abahanga mu gitaramo cye

2. Ubuhanuzi n'Ubuhamya butangaje bw'abomowe n'indirimbo za Nkomezi

Abari bayoboye iki gitaramo batanze umwanya ku bitabiriye bababaza niba hari ufite ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye binyuze mu ndirimbo za Prosper Nkomezi, hahise hahaguruka umugabo watanze ubuhamya bukomeye. Yavuze ko yari afite ubumuga bwo kutagenda, asengerwa na Apotre Gitwaza arakira hanyuma indirimbo za Prosper Nkomezi zimugira umuntu udasanzwe mu buryo bw'Umwuka. Yavuze ko zamwomoye ibikomere byinshi zimurundurira mu Mana kugeza n'uyu munsi. 


Mu bandi bagize icyo bavuga harimo Israel Mbonyi watuye amagambo y'ubuhanuzi kuri Prosper Nkomezi, aho yavuze ko ari ahazaza heza h'umuziki wa Gospel mu Rwanda. Simon Kabera yavuze ko Nkomezi ari umunyamugisha cyane kandi ko imbere he ari heza akurikije ubwitabire n'ibihe byiza abantu bagiriye mu gitaramo cye cya mbere. Yanavuze ko baganiriye mbere y'igitaramo asanga Nkomezi ari umukozi w'Imana ushikamye. Anita Pendo nawe yavuze ko indirimbo za Prosper Nkomezi zamuhumurije cyane ubwo yari mu bihe bikomeye.

3. Prosper Nkomezi yasutse amarira y'ibyishimo kuri stage afatwa n'ikiniga kuririmba biramunanira


Ubwo yari kuri stage mu gitaramo cye cya mbere yari akoze kuva atangiye umuziki, Prosper Nkomezi yasazwe n'ibyishimo asuka amarira kuririmba biramunanira kubera ko yari yafashwe n'ikiniga. Ibi byabaye nyuma yuko yari amaze kuririmba indirimbo ze zitandukanye benshi bakamwishimira cyane ndetse bamwe muri bo bakanamuvugaho amagambo akomeye. Ibyishimo byaramurenze apfukama hasi asuka amarira. Nyuma y'igitaramo uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko igitaramo cye cyagenze neza ijana ku ijana nk'uko yabyifuzaga.

4. Prosper Nkomezi agiye kurira indege yerekeze ku mugabane wa Amerika

Muri iki gitaramo cya Prosper Nkomezi hahagurutse umugore avuga ko yitabiriye iki gitaramo aturutse muri Canada ndetse yari ari kumwe n'abandi bantu bazanye muri iki gitaramo bavuye muri Canada. Yavuze ko muri Canada bakunda cyane Nkomezi bityo ahita amwemerera ko igihe cyose azabonera VISA bazamwishyurira itike y'indege akajya kuririmba muri Canada. Abari muri iki gitaramo bashimishijwe cyane n'iyi nkunga, ibi nabyo bikaba biri mu byakoze ku mutima wa Prosper Nkomezi.

5. Ishimwe rya Anita Pendo wahishuye ko ari umufana wa Nkomezi


Umunyamakuru wa RBA akaba n'umushyushyarugamba, Anita Pendo ari mu bantu bitabiriye igitaramo cya Prosper Nkomezi. Yavuze ko yahumurijwe cyane n'indirimbo za Prosper Nkomezi ubwo yari mu bihe bimukomereye. Aha niho yatangarije ko yabaye umufana wa Prosper Nkomezi, gusa ngo uyu muhanzi ntabwo yabimenye kuko baje kumenyana nyuma. Nyuma yo gutanga ubu buhamya, Anita Pendo yahise atanga ishimwe ry'amafaranga ibihumbi 50 avuga ko azayaha Prosper Nkomezi mu rwego rwo kumushimira.

6. Nkomezi yaguriwe icyayi cya $50 anemererwa icyayi cya buri munsi


Mu mwanya wahawe abari mu gitaramo ngo bavuge ikibari ku mutima, Aline Gahongayire yahawe ijambo, ahishura ko aherutse gutungurwa na Prosper Nkomezi wamuhaye inkunga kuri Mobile money mu gikorwa cyo gufasha yari arimo gutegura, bikora ku mutima wa Gahongayire. Yahise avuga ko yemereye Prosper Nkomezi icyayi gifite agaciro k'amadorali 50 y'Amerika. Undi witanze icyayi ni C John nyiri Cafe Ark yo ku Kisimenti iri mu bateye inkunga igitaramo cy'uyu muhanzi. C John yavuze ko yemereye Nkomezi icyayi cya buri munsi kugeza igihe azakorera album ya kabiri. 

Ubusanzwe icyayi muri Cafe Ark kigura 2,000Frw, ibisobanuye ko uyu mwaka ubura iminsi isaga 170 ngo urangire, nuramuka urangiye Prosper Nkomezi atarakora album ya kabiri, azaba amaze kuhanywera icyayi cy'asaga 340,000 Frw. Hari abibajije bati 'ese bizagenda bite igihe Prosper azaba akeneye icyayi ariko adashobora kugera ku Kisimenti kuri Cafe Ark ?'. Asubiza iki kibazo C John yabwiye Inyarwanda ko Prosper azajya anywera iki cyayi muri Cafe Ark gusa, ibisobanuye ko ntabyo kukimwoherereza mu buryo bwa 'Take away' cyangwa kumuha amafaranga kuri mobile money ngo akigure ahandi igihe wenda kugera ku Kisimenti bimugoye.

7. Nkomezi yamerewe kujya muri Hotel ashaka mu Rwanda akayiruhukiramo iminsi ashaka, Fagiture ikishyurwa


Pastor Ndizeye Olivier wa Zion Temple Ntarama ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Nkomezi Prosper, akorwaho cyane kugeza aho yitangira uyu musore ikintu gikomeye. Pastor Olivier uzwi cyane nka Papa Dave wari mu itsinda ry'abo muri All Gospel Today bitabiriye iki gitaramo, yasabye Nkomezi gushaka Hoteli ashaka mu Rwanda akayiruhukiramo iminsi ashaka, ubundi Fagiture yose ikishyurwa n'uyu mupasiteri. Ibi yabivuze ashimangira ko Nkomezi yakoresheje imbaraga nyinshi mu gutegura igitaramo cye cyahembuye benshi bityo ko akwiriye kuruhuka, agasenga Imana ikamuha na none indirimbo zindi 'zisize amavuta'.

8. Ubukwe! Nkomezi w'imyaka 24 yatangiye kwakira intwererano mu bukwe

Akandi gashya kabereye muri iki gitaramo ni umuntu wahagurutse akavuga ko akunda cyane indirimbo za Nkomezi, bityo ngo aramwifuriza kuzagira urugo rwiza kabone nubwo akiri umwana. Yahise avuga ko igihe uyu musore azaba afite ubukwe, azamutwerera Cake (Soma Keke) izakoreshwa icyo gihe mu bukwe bwe. Icyakora Prosper Nkomezi aherutse kubwira Inyarwanda.com ko nta mukunzi afite ndetse yanabwiye itangazamakuru ko ibyo gushaka umugore ari ibintu bitari hafi mu byo ateganya.

Nkomezi yatangiye kwakira intwererano mu bukwe bwe

9. Prosper Nkomezi yemerewe gukorerwa indirimbo y'amashusho

Umwe mu bantu bafata bakanatunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi n'abaririmbyi, wari uhagarariye Pray Entertainment, nyuma yo kunyurwa n'igitaramo cya Prosper Nkomezi yemereye uyu muhanzi kuzamukorera indirimbo y'amashusho. Ni mu gihe kugeza ubu Prosper Nkomezi nta ndirimbo n'imwe y'amashusho arakora dore ko izo afite zose ari amajwi gusa (Audio). Ni ibintu yatinze gutangira bitewe n'urwego rw'amashusho yifuza aho ashaka gukora indirimbo nziza y'amashusho azanyura benshi. Icyakora avuga ko ari gahunda agiye gukoraho mu gihe kiri imbere.

10. Nkomezi Prosper yari yambaye neza cyane mu gitaramo cye. Yahinduranyije imyenda inshuro ebyiri, gusa aho yari aberewe cyane ni imyenda yinjiranye kuri stage aho yari yambaye imyenda y'umukara ahantu hose ukuyemo isaha yonyine. Yari yambaye neza nk'umujeni w'i Kigali. Nondo Design yatangarije muri iki gitaramo ko yemereye uyu muhanzi kuzajya aho ikorera agatoranya imyenda yose ashaka azasanga mu iduka ryabo. Justin wari Mc muri iki gitaramo yagiriye Prosper Nkomezi inama amusaba kuzajya kuri iri duka yitwaje ivarisi ubundi agatoranya koko.

Prosper Nkomezi ni uku yari yambaye mu gitaramo cye


Byari ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iki gitaramo

REBA UBUHAMYA BUKOMEYE BWATANGIWE MURI IKI GITARAMO


ABITABIRIYE IGITARAMO CYA PROSPER NKOMEZI BARANYUZWE


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel (InyaRwanda Art Studio)

VIDEO: Cecile Uwamariya (InyaRwanda Tv)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shrgcv4 years ago
    Dnc





Inyarwanda BACKGROUND