RFL
Kigali

LDK na ADEGI mu bigo byatwaye ibikombe bikuru mu mashuri Kagame Cup 2019, kubeshya imyaka bifatirwa ingamba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 11:11
0


Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019, umujyi wa Musanze wakiriye amarushanwa ya nyuma ahuza ibigo by’amashuri (Amashuri Kagame Cup 2019) mu mwaka w’amashuri 2019 aho LDK na ADEGI biri mu bigo byatwaye ibikombe bikuru.



Aya marushanwa mpuzamashuri bakunze kwita Inter-scolaire yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2019 nk’uko Padiri Innocent Gatete, umuyobozi wa Federasiyo ya Siporo mu mashuri yabitangaje.  

 “Aya marushanwa atangirira ku rwego rw’amashuri akarinda agera ku rwego rw’igihugu, ibyo bituma nta munyeshuri n’umwe uyahezwamo.” Padiri Gatete 

Asoza aya marushanwa ku mugaragaro, Dr.Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza ariko anenga ko akigaragaramo uburiganya bwo kubeshya imyaka.


GS Remera Rukoma yatwaye igikombe mu mupira w'amaguru (Abakobwa)

Akenshi usanga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri havugwamo ikibazo cy’ibigo bimwe na bimwe bikora amakosa yo gukinisha abakinnyi barengeje imyaka iba iteganyijwe muri iri rushanwa kuko rikinwa n’abatarengeje imyaka 18 baba bazanaserukira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya FEASSSA, irushanwa rihuza ibigo by’amashuri yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Dr.Isaac Munyakazi yavuze ko ikibazo cyo kubeshya imyaka bagiye kugihagurukira bafatanyije na FEASSSA ndetse ko umuyobozi w’ikigo uzafatirwa muri iri kosa azahanwa mu buryo buremereye.

 “Ibi ntabwo tuzabyihanganira, ubwo sibwo burere tugomba guha abana bacu, niba mu bindi bihugu dukina bikorwa twe ntitugomba gukurikiza uwo muco mubi. Umuyobozi w’ikigo uzafatirwa muri ubwo buriganya azabihanirwa by’intanga rugero.” Dr.Munyakazi


Dr.Isaac Munyakazi aganira n'abari bitabiriye imikino ya nyuma y'Amashuri Kagame Cup 2019 i Musanze

Ku kibazo cy’uko mu bigo by’amashuri hakorwa uburiganya bwinshi burebana cyane cyane no kubeshya imyaka, Sadjadi, Capitaine w’ikipe ya ES Nyanza atwemerera ko ubwo buriganya bubaho. “Twe nk’urubyiruko turasanga ko ibyo umuyobozi yavuze ari byo, ntabwo ubu buriganya butuma dutera imbere kubera ko iyo umwana ari mw’ishuri asanzwe yikinira hanyuma ukamuzaniraho undi ahita acika intege ubwo n’impano ikaba ishobora kurangirira aho.”

Ikipe ya ES Nyanza yatwaye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bahungu itsinze Lycee de Kigali ibitego 3-2. Ni ubwa mbere igeze kuri uru rwego kandi ikaba yegukanye igikombe.

Kubera ko hamaze kugaragara uburiganya mu mikino ya FEASSSA, aho usanga amakipe menshi ayitabira akinisha abakinnyi batira abandi no muri kaminuza, ubuyobozi bwa FEASSSA bwafashe icyemezo cyo kohereza intumwa mu bihugu byose bizitabira iyi mikino.


LDK yatwaye igikombe muri Basketball y'abakobwa n'abahungu

Ni muri urwo rwego FEASSSA yohereje mu Rwanda Hadji Kitezara Twahil ukomoka muri Uganda. Uyu mukozi wa FEASSSA yatwaye raporo irimo lisiti z’abakinnyi bazitabira iri rushanwa bavuye mu bigo by’amashuri y’u Rwanda ndetse n’amafoto yabo kugira ngo hatazagira undi bongeramo urengeje imyaka.  

LDK, GS Remera Rukoma, ES Nyanza, GS Indangaburezi (Ruhango), PSVF, ADEGI, ES Kiziguro, Lycée de Ruhango, GS Gahini , Lycée de Ruhango, GS Gatagara ni ibigo byatwaye ibihembo bikuru mu mikino itandukanye nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma (Finales).


GS Gatagara (Nyanza) batwaye igikombe muri Sitball

Dore uko amakipe yitwaye :

Football (Abakobwa):

-GS Remera Rukoma 4-2 GS Nyange  

Football (Abahungu):

-ES Nyanza  3-2 Lycee de Kigali

Volleyball (Abakobwa)

-GS Indangaburezi (Ruhango) 3-2 St Aloys Rwamagana 

Volleyball (Abahungu) :

-PSVF 3-0 IPRC West (Karongi) 

Basketball (Abakobwa):

-Lycee de Kigali 51-42 ES Ste Bernadette Kamonyi 

Basketball(Abahungu):

-Lycee de Kigali 82-53 Coll. Marie Reine Muhanga 

Handball (Abakobwa):

ES Kiziguro 40-28 TTC de la Salle 

Handball (Abahungu):

-ADEGI (Gatsibo) 40-37 ESEKI (Ruhango) 

Netball : GS Gahini  49-35 St Aloys Rwamagana 

Rugby : Lycee de Ruhango 3-0 ES Nyanza 

Sitball : GS Gatagara (Nyanza) yatsinze GS Gisenyi 30-27


LDK (Umutuku n'umweru) icakirana na Col.St Marie Reine ku mukino wa nyuma

Amakipe yose yageze kuri uru rwego rwa ½ na final yarahembwe :

-Amakipe ya mbere yahawe igikombe n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW).  

-Amakipe ya kabiri yahembwe: 300,000 Frws,

-Amakipe ya gatatu yahembwe: 200,000 Frws,

-Amakipe ya kane yahembwe: 100,000 Frws

Muri aya makipe ni ho hazava azitabira imikino ya FEASSSA izabera i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya hagati mu kwezi kwa Munani 2019.


GS Indangaburezi de Ruhango (Umukara n'umutuku) ikina na St Alloys (Umweru) ku mukino wa nyuma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND