RFL
Kigali

VIDEO: Manzi Thierry ahamya ko ibibazo by’amafaranga Rayon Sports ihoramo bimaze imyaka irenga 20

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/06/2019 15:30
0


Manzi Thierry myugariro mu mutima w’ubwugarizi akaba na kapiteni muri Rayon Sports ahamya ko kuba hadashira kabiri iyi kipe ivugwamo ikibazo cy’amafaranga ari ibisanzwe kuko ngo ni yo sura ya Rayon Sports.



Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze gusezerera FC Marines mu gikombe cy’Amahoro 2019, ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo abanyamakuru bamubajije nk’umwe mu bakinnyi batsinze igitego muri 2-1 byabonetse mu mukino.


Amaze gutsinda igitego, Manzi Thierry yamanitse igitambaro cy'abakapiteni 

Mbere y’uko uyu mukino uba, hari amakuru yabanje gukwira mu misozi y’u Rwanda ko abakinnyi ba Rayon Sports banze kwinjira mu mwiherero kuwa Gatandatu bavuga ko badashobora kwihanganira kuba batarabona uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze irimo uwa Marines FC usoza shampiyona ndetse no kuba barakuyemo AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro 2019 ndetse hakaba harimo abakinnyi bane batarabona umushahara wa Gicurasi 2019.

Abajijwe n’abanyamakuru niba koko abakinnyi ayobora mu kibuga baranze kujya mu mwiherero, Manzi Thierry yahise abyemera ko byabayeho ariko nyuma bakaganirizwa n’ubuyobozi bikarangira bagiye mu mwiherero. “Ibyo byabayeho ariko bitewe n'uko ubuyobozi bwahise bubizamo byararangiye tugaruka mu mwiherero ari nayo mpamvu mu mukino byari bigoye kuko hari akantu kamwe kaburaga mu mutwe”. Manzi

Manzi Thierry ubwo yari amaze kureba mu izamu

Gusa Manzi Thierry yahamije ko amafaranga basabaga ikipe itayabahaye cyane ko agahimbazamusyi bashaka katigeze kaboneka mbere y’uko basubira mu mwiherero. “Ntabwo yabonetse (Prime) ariko ndizera ko ibyo twaganiriye ari byiza imbere”. Manzi

Umwe mu banyamakuru bari muri iki kiganiro yabajije Manzi Thierry impamvu abakinnyi ba Rayon Sports bakunze kwitabaza ingingo yo kwanga akazi kugira ngo bereke abayobozi babone ko hari ikibazo. 

Manzi Thierry yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports b’uyu munsi atari bo bazanye iyo gahunda kuko ngo iki kibazo cyabayeho no mu myaka ya mbere ndetse imyaka 20 na 30 ishize byabagaho.

“Nk’uko mubizi, icyo kibazo uko Rayon Sports yagiye ibaho mu myaka 20 cyangwa 30 ishize, ibyo ni ibintu birangwa muri Rayon Sports. Navuga ko ariyo sura ya Rayon Sports ariko icyo navuga ni ibintu biba bigomba guhinduka”. Manzi

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO MANZI THIERRY YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU N'UKO UMUKINO WAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND