RFL
Kigali

Papi Clever azaririmba mu gitaramo Pastor Papane agiye gukorera mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2019 18:08
0


Pastor Papane Bulwane uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika y'Epfo agiye gukorera igitaramo mu Rwanda, akaba ari igitaramo yise 'Gospel Is My Life Live Recording'. Kuri ubu amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko Papi Clever yiyongereye ku bahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Pastor Papane.



Igitaramo Pastor Papane agiye gukorera mu Rwanda kizaba tariki 21/07/2019 kibere mu mujyi wa Kigali. Muri iki gitaramo cyiswe 'Gospel Is My Life Live Recording', Pastor Papane azaba ari kumwe na Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo Ntunze', Papi Clever ukunzwe mu bihebuje muri iyi minsi n'abandi banyuranye batari batangazwa amazina.


Papi Clever yatumiwe mu gitaramo Papane agiye gukorera mu Rwanda

Sam Mugabe umuhuzabikorwa w'iki gitaramo cya Pastor Papane, yabwiye Inyarwanda.com ko batumiye Papi Clever kuko ari umuririmbyi mwiza, ukongeraho kuba ari umwana ukijijwe ndetse akaba n'umuhanzi ufite ejo hazaza heza. Ikindi ngo ni uko ubuzima bwa Papi Clever kimwe n'umuziki we bifite aho bihuriye na Pastor Papane.

Aganira na InyaRwanda.com, Sam Mugabe yagize ati "Ni umuririmbyi mwiza kandi ni umwana ukijijwe twemera ko afite ejo hazaza. Ikindi urebye ubuzima bwe n'umuziki rero afite icyo ahuriyeho na Papane kuko nawe nta kandi kazi yigeze akora mu buzima uretse umuziki kandi ukamutunga." Yunzemo ati: "Urebye Papane ashaka cyane gukorana n'abantu bagize cyangwa bashaka kugira umuziki ubuzima bwabo urabona ko na Concert yayise Gospel is my life."

Twabibutsa ko Pastor Papane aheruka mu Rwanda umwaka ushize mu gitaramo gikomeye yari yatumiwemo na Ada Bisabo Claudine (ABC), aha akaba ari ho Papane yahigiye umugiho wo kuzagaruka mu Rwanda akahakorera igitaramo cye bwite abitewe n'uburyo yishimiwe cyane muri iki gitaramo yari yatumiwemo. Usibye kuba agarutse kuhakorera igitaramo, binateganyijwe ko hari imishinga itandukanye ijyanye n'umuziki azakorana n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda.


Papane mu gitaramo aherukamo mu Rwanda


Papi Clever azaririmba mu gitaramo Papane agiye gukorera mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND