RFL
Kigali

Ibaruwa ifunguye yanditswe n’umufana wa APR FC utishimiye uko iri kwitwara

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2019 9:44
46


APR Football Club ni ikipe y’umupira w’amaguru ifite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse ikaba n’ikipe izwi muri Afurika bitewe nuko ikunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya CAF. Kuri ubu umufana wa APR FC utishimiye umusaruro iyi kipe iri gutanga, yanditse ibaruwa ifunguye ayigenera abafana b'iyi kipe.



Gusa muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ntabwo byabaye amahire ko APR FC ishimisha abafana ari nayo mpamvu Ishimwe umwe mu bafana ba APR FC yafashe umwanya akandika ibaruwa y’uko yumva amerewe muri iyi minsi nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona ndetse akaba nta cyizere afite cyo gutwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Mu myaka 26 imaze ishinzwe, APR FC ifite ibikombe 17 bya shampiyona, ibikombe umunani by’igikombe cy’Amahoro, igikombe kimwe cya Super Cup 2018 n’ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup.


Iyo APR FC ibuze igikombe cya shampiyona biba ikibazo gikomeye hagati yayo n'abafana 

Dore ibaruwa Ishimwe yandikiye abakunzi n’abayobozi ba APR FC:

IBARUWA IFUNGUYE KU BAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU DUHUJWE NO GUFANA APR FC

ISHIMWE ni ryo zina ababyeyi banyise ndi ingaragu nkaba umunyeshuri uri gusoza amasomo y’ibijyanye n’ubushabitsi muri imwe muri za kaminuza zikorera mu Rwanda ndi umufana wa APR FC kugeza none. Nyuma y’iminsi myinshi maze numva ntishimye mbitewe n’ikipe nihitiyemo gufana nifuje kuruhura umutima wanjye nandikira ibaruwa ifunguye abafana bose ba Gitinyiro aho baherereye mu Rwanda ndetse no mu mahanga. 

Bafana ba  APR FC  ndabasuhuje aho muri hose amahoro y’Imana abane namwe! Sindi intyoza mu bijyanye na sport cyangwa umupira w’amaguru ariko nkunda nanjye umupira w’amaguru! Nakuze bisa naho nta kipe mfana kurusha izindi kuko buri gihe nahoraga mfana ikipe ikomeye kandi ikanganye binagaragarira amaso mu kibuga ndetse no hanze yacyo, numvaga nta mpamvu yo kwizirika ku bintu bitameze neza .

Hari abumvaga nafanaga iyi tugahura ikindi gihe mfana indi agatangara akumva ko bitabaho akirengagiza ko abantu bose badateye kimwe. Kenshi numvikanaga nk’utazi iby’umupira no gufana ariko njye numva uko numva ibintu ari byo biryoshye kuko sinigeze narimwe mbarizwa mu bari mu bihe bikomeye ikipe nabaga mfana ni iyabaga ihagaze neza.

Muri iyo nzira yo kwirema nk’umufana w’umupira w’amaguru nabaye umukunzi w’amakipe atandukanye mu Rwanda mu bihe byayo byiza. Nabaye umufana wa Kiyovu iyoborwa n’umugabo witwa Kaddafi ifite abakinnyi bakomeye nka ba Diouff, Njali, FundiKubi Levis n’abandi. Iyo Kiyovu yatsinze Simba SC yo muri Tanzania muri CECAFA iyirusha cyane, icyo gihe niyumvaga nk’Umuyovu mu bihe byiza kandi bya Jeanot Witakenge na ba Gatete Jimmy n’abandi bakinnyi beza RAYON iheruka kugira b’aba Rayon bakinishaga ishyaka ridaharanira guhaha gusa. 

Kuva RAYON itwara CECAFA iyivanye muri Tanzania narayifannye yari ikipe ikomeye cyane, ariko naje gusanga ayo makipe nubwo nayafannye nta guaranty (garanti) yampaga yo kuba amakipe y’ibigwi bikomeye. Uko ngenda nsobanukirwa mu buzima busanzwe menya n’amakuru y’umupira kurushaho nanakura naguka mu mirebere n’imitekerereze nashatse kuba umufana w’ikipe imwe ariko nifuza kwihuza n’ikipe yaha umutekano amarangamutima yanjye. Naritegereje mbona APR FC ni yo kipe yonyine yampa icyizere ko izaguma ari ikipe ikomeye mpitamo kuva ubwo gufana ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC .

Indirimbo yayo iyirata iyita Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu niyo yamfashaga kumva ubukana bw’ikipe yanjye nkuko bigaragara mu kirango cyayo cy’intare, numvaga ntacyanesha intare kandi mu bihe bitandukanye  intare zujuje zisendereza ibyishimo umutima wanjye nabayeho nk’umufana igihe kinini numva amarangamutima yanjye arinzwe ariko rwose ubu ndumva ntishimye na gato kubera guhitamo APR kandi ntanicyo nabikoraho birasa nkaho menye vuba ko ikipe nihebeye atari iy’abafana ari ikipe ya gisiriakare nubwo imbabaza ntacyo byishe!

None mu rwego rwo gushakira igisubizo amarangamutima yanjye n’ay'abandi dushobora kuba duhuje amiyumvo no gufana ikipe ya APR FC batanyuzwe n'uko ibintu bikorwamo mbandikiye iyi baruwa ifunguye ngo mbasangize igitekerezo cyanjye.

Abafana ba APR FC tumaze kuba benshi cyane kandi usibye no gufana APR duhuriyeho dukunda umupira muri rusange bamwe barawusobanukiwe kandi cyane! twese twifuza ibyiza bishoboka no kuboneka ariko ahari kubera ikipe ifite undi murongo utaruwo gushimisha abafana bizatugiraho ingaruka igihe kirekire . Umunyarwanda” yaravuze ngo kwishima ni ukubihitamo “.

Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu umwe mu bahanga Africa yagize PAUL KAGAME yaravuze ngo” Nta muntu ushobora kuguha agaciro agaciro urakiha” .

Mbandikiye mwese mubabazwa n’ikipe mwihebeye ngo mbasangize umupangu w’uburyo twakwihwesha agaciro kandi ntawe tubangamiye.

Mfite igitekerezo cy’uko twashinga ikipe yacu yambara umukara n’umweru tukayita LIONS FC ikaba APR FC y’abafana iriya tukayiharira MINADEF n'ubundi duhuriye ku mukara n’umweru kandi twiyumva nk’intare cyane kurusha uko twiyumva nk’abasirikare. Mbandikiye mbasaba ko abumva duhuje imyumvire twashinga intare z’abaturage kandi ndababwiza ukuri ko bitagoye.

Urugero nabaha rufatika umugabo KNC yashinze ikipe ari umwe ayita GASOGI UNITED ngo ifite n’abaterankunga! ku rwego rwayo iraho n’ikipe y’umuntu umwe nyine…ubu koko abafana bose batishimiye imyitwarire n’uko ibyemezo bifatwa ntitwashinga indi Ntare itanga ibyishimo ku bantu ? ahubwo tukajya tugura abakinnyi muri APR FC yakera ko yo ubu iri kurerera umupira w’amagauru w’ahazaza mu Rwanda? Ndababwiza ukuri duhuje imyumvire, tugahuza ibitekerezo iki gitekerezo kikanozwa byashoboka.

Urugero dukoze urubuga ruhuza abafana bose turi kumva ibintu kimwe kuri interineti byatworohera kwihuza n’igitekerezo tukarushaho kugisesengura mu buryo bwagutse kandi burambye ndabizi mu bafana ba APR harimo abahanga batandukanye harimo abumva technology badufasha tukaba hamwe mu isura nshya kandi mu ishusho itanga ikizere kandi ifite intumbero yo gukundisha abantu umupira w’amaguru, ikipe yacu no kuba indorerwano yo gusabana binyuze muri sport tukagira isura yadufasha gucuruza tugatanga show na entertainment ikipe ikagira igira communication iruse ihari tukayamamaza tukarema brand muri sport y’u Rwanda.

Twatangirira mu cyicuro cya kabiri mu mwaka umwe twaba twazamutse tukaza mucyiciro cya mbere kandi bitewe n’umubare twaba dufite ubwinshi bwacu twabucuruza hari abashaka kwiyamamaza bakwifuza kwiyegereza ishusho yacu n’imurika bikorwa by’abafatanyabikorwa bacu, tukarushaho guhuza umupira na business noneho ikipe ikaba yabaho kandi yifashije kuko twabashije guhuza football na business.

Ndabizi ko hari abanyikiriza ibi bintu bikaba byakunda binyuze mugusangira ibitekerezo by’abafite ubumenyi bwite ,abato n’abakuru abazi umupira wa none uyobowe n’ubucuruzi na marketing ndetse n’abazi umupira wo mu myaka ishize ushingiye mu gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru tugiye umugambi tugafatanya tukarema ikintu gishya cyacu ndababwiza ukuri ko byaba byiza kurushaho.

Ka nsoze iyi barwa yanjye nshimira abafana umukara n’umweru mu Rwanda aho muri hose amahoro abe kuri mwe n’imiryango yanyu. Nshimire kandi ibitangazamakuru bimfashije gutambutsa iyi baruwa nari mbageneye sinasoza kandi ntabwiye ubuyoboizi bw’APR FC ko gutsindwa na Bugesera byambabaje cyane! Uwakwifuza ko tubiganiraho biruseho yanyandikira kuri Ishinick90@gmail .com

Murakoze!
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsaba damour4 years ago
    Nyamara ibintu uvugantukuri sinigeze mbonta apr kuva ntayifana itsindwa nikipe yomukiciro cyakabiri byarambabaje
  • Clovis 4 years ago
    Iki gitekerezo ndagishyigikiye pe.
  • Igikona4 years ago
    Ishimwe ngushimiye uburyo wafashe umwanya ugatanga igitekerezo cyawe kandi mu by'ukuri biragaragara ko ubabaye. Nanjye ndi umufana wa APR, ndumva neza ububabare ufite kuko nanjye ari uko ariko igitekerezo cyawe ndashaka kugira icyo nkivugaho. Ese aho kugira ngo dushinge APR ya kabiri (reka mbe ariko mbyita) ahubwo ntitwatanga igitekerezo abayobozi bagaha abafana ikipe yabo bakayiyumvamo bakayigiraho n'ijambo? Jye mbona aho bipfira ari ukuntu ubuyobozi bwa APR buyobora ikipe kigeshi (mumbabarire gukorehsa iri jambo) abafana ntiduhabwe ijambo. Buriya bahinduye politique y'uburyo APR iyobowe, bagashyira umupira hasi, abafana tukagira ijyambo, tukamenya gahunda z'ikipe, yemwe tukajya tunatanga inkunga (n'ubwo bisanzwe bikorwa) tuzi icyo tuyitangiye rwose ikipe yajya mu bihe byiza. Urugero abafana ntitwemeranywa n'ubuyobozi ku kigendanye no gukinisha abanyamahanga. Twe nk'abafana ba APR dufite ubushobozi bwo kwiyishyurira abanyamahanga nka 5 bakomeye tukongera tugasubirana igitinyiro ikipe yahoranye ariko ubuyobozi bukatubangamira. Ishimwe rero jye ndabona ibyo gushinga APR B ntabishyigikiye ahubwo ubuyobozi nibugire icyo buhindura ikipe ibe iy'abafana maze urebe ngo Intare ziragumya zibe intare ziryana nk'uko byahoze. APR oyeee.
  • Cedrick4 years ago
    Ahubwo nasaba nibitangazamakuru urugero nkinyarwanda niba bishoboka ubu butumwa bujye bugezwa kubuyobozi bwa APR FC tutazajya ducurangira ubusa babone ko bitadushimisha kuko bo nimiryango yabo bonyine batakuzura stade so, mudufashe gukwirakwiza ubu butumwa bunagere kubuyobozi bwite nibinaba ngombwa ikipe ihabwe abasivile maze minadef ibe umuterankunga numujyanama mukuru
  • Kabaka4 years ago
    Ni ukuri agahinda kazaduturitsa umutima
  • Cedrick4 years ago
    Iki gitekerezo ni kiza kuko kiragaragaza akababaro abafana ba APR FC duhuriyeho ariko nanone bishobora kudakunda kuko iteka ibintu bigizwe rusange bamwe bazana ubusambo bigapfa ahubwo njye nabaha igitekerezo cyo gusigasira ibyagezweho tugashaka uko ibitameze neza byanozwa, urugero: niba ikipe iyoborwa gisirikare ndetse abafana ntibahabwe agaciro ndumva nkabafana twafata icyemezo mugihe ikibazo cyacu ubuyobozi butaragiha agaciro ntituzasubire kuri stade ikipe ijye ikina inifane kugeza bisubiyeho bazabona neza agaciro dufite kandi bizatanga igisubizo kirambye njye ndumva aricyo gitekerezo natanga.
  • Ntwali patrick4 years ago
    Ibyuvuze nukuri turimugahinda gakomeye cyaneeee nacyonakongera kereka keretse bumvishe agahinda ndimo gutsindwa nudukipe twutwana mu Rwanda
  • Pascal4 years ago
    Umvamwana wenda aho waba ukabije pee ahubwo uko byumv dufate umwanzuro umw ka utaha nimba APR Iki meze uku tuzava ku bibug yakiniyeho hanyu ma kndi tugasab kabarebe kuvanaho aba yobozi bashaje bataki bona basigaye Bagura abananiwe gu kina mumakipe yabo ngo muri APR nihobaz kuzamurir urwego nimb kuduh ibyishimo bibana niye nibayisenye nka atarako tumenye ko Apr Itakibaho Dushinge iyacu kndi kamalade ubundi niwe utwiciye ikipe ayivanye kub gitinyiro ayihaye kub gisenyero nzonger gufana APR kamalade atakiyobor gitinyiro nubu ndi numufana w gasenyi
  • Ezechiel Ndacyayisenga4 years ago
    Akokantu mugere nokuri Facebook turebe uko twakwifatanya tugatanga inkunga
  • Emma4 years ago
    Mbega were, buriya kwibeshya ni ikintu kihuta cyane rero, ndagirango nkubwireko Kiyovu, Rayon sports, Mukura nizindi kipe nyinshi zo muturere zose ziba zishingiye kubafana bakunda ibyishimo ariko nubwo bakunda ibyishimo siko bose baba biteguye kwitangira ikipe ngo babone ibyo byishimo ndetse hari abagira uwo mutima ariko ubushobozi bakabubura rero kuvugako mwakwifatanya nk'abafana mugashinga ikipe ikomeye simbihakanye ariko si ibintu byaba umwaka umwe cg 2 byasaba igihe kirekire. Ngaho mbwira uwo mufana utabasha kwihangana umwaka 1 nawo utuzuye yewe ikipe afana APR fc yarabaye 2 ikiri guhatana muri Peace cup n'amafaranga abazwa yo gufasha ikipe azihangana imyaka 5 atabona umusaruro Kandi atanga cash ze? Erega buriya na ziriya kipe zindi zibonye amikoro ahagije nkayo Apr fc ibona mu imisoro y'abanyarwanda zatwara kbikombe ubudasiba ndetse no kuruhando mpuzamahanga zikitwara neza kurenza uko zibikora iyo zigize amahirwe yo gusohoka eg Mukura vs iyo bitaba ubushobozi bukeya amatsinda iba yarayagezemo da. Ingaruka z'amahitamo twakoze tujye tuzakira uko zije
  • haba Jean 4 years ago
    urakoze muvandimwe nanjye incyo gitekerezo nasgishyigira kuruhande Rumwe gusa mureke tubanze turebe aho byerekeza kuko ubuyobozi bwa APR Nibukomeza kutwereka ko ntacyo tuvuze nka bafana ndikumva nukuri nagushyigira kuko pe sindabona kwisi whose iyobowe nka apr yimira fans ikindi nayo ndabona yarateshutse kunego ubundi da tubyemereko ari team ya Mindaf arko twese tuzi speach zabafande bavugako umuntu uvangura ntacyo ageraho ese kuvangura ni amako gusa oya nukuvangura ibihungu naryo niryo ngo ni ukurerera u Rwanda oya siko mbibona niba aribyo nibabikorere mu Ntare 2ème division
  • Emy nduwayezu4 years ago
    Ihangane ntagihugu cya batsindwa gutsindwa bibaho Reba alisenal machete real Madrid ibyo nibisanzwe
  • kasiye4 years ago
    muhame mwumve iyahigaga yahiye ijanja ariko icyo gitekerezo ndagishyigikiye
  • hirwa Patrick 4 years ago
    ibyongibyo ntibibaho kumuntu umwe yashinga ikipe bwite nonese nib aknc yarabiko named murashaka kumwigana bukagenda gute bavanda
  • Habiyaremye Patrick4 years ago
    Umva ibi nibyo kbs kuko mbona abayobozi ba apr ntagaciro baduha kubwicyo gitekerezo muzambaze inote yibihumbi icumi(10000)
  • Ishimwe didier4 years ago
    Ok?asante sana wanjye turagushyikiye mani
  • Rugamba Pascal4 years ago
    Ibyo nibyo kbsa turambiwe APR idatsinda nanjye nemeye inkunga kabisa
  • alain4 years ago
    nukuri p igitekerezo ni icya mbre mba ndoga umwami ahubw dupang uko twahura tukanonosora uwo mushinga mwiza
  • Iradukunda Moise 4 years ago
    mubuzima ibyishimo birahenda kd bisabakubiharanira njyentangiye gufana aper 2000 gs yarikomeye cyane kuburyo yahanganaga namazembe kd Nayo yarikomeye kurusha ukwihagazubu nshutiyanjye gutekereza gushinga aper B njyendabona atariwomuti ahubwotwenkafana twakwegera abayobozi tukababwira ibitekerezibyacu Gs ndahamyantashidikanyako iriyaporotike kuvayahinduka sindabona aper ikanganye nkiyambere badufashe bahindure porotike bitabaye abakinnyi bajyabisangamucyubuga bonyine
  • uwanyirigira delly4 years ago
    ishimwe urakoze ku gitekerezo cyiza ni wowe ubashije gufungura umutima wawe Abakunzi ba APR turababaye pe nge nahisemo gushakira umunezero ahandi kuko APR FC ntagahunda ifite yo kunezeza abakunzi bayon





Inyarwanda BACKGROUND