Mercedes Benz Fashion Week ku nshuro yayo ya mbere yabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Centre aho abanyamideri benshi batoranijwe ku isi harimo n'umu designer Georges Malelu wo muri Africa y'Epfo wambika icyamamare Beyoncé yari mu batoranijwe kumurika imideri ye ku munsi wa kabiri w'ibi birori.
Mercedes benz fashion week ku nshuro yayo ya mbere
ibereye i Kigali, byari ibirori byari biteganijwe kuba iminsi ibiri nk'uko gahunda
yari iteganijwe kuva ku wa 31 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2019
aho abanyamideri berekanaga ubuhanga bw'imyenda bihangiye imuritswe n'aba
nyamideri (models).
Nk'uko
gahunda y’ibi birori yari iteganyijwe muri iyi minsi 2 y'ibi birori habaye
iyerekanwa ry'imideri bise (runway shows) aho abanyamideri berekanaga imideri
y'aba fashion designer batoranijwe kuzerekana imideri muri ibi birori.
Nk'uko tumaze iminsi tubibagezaho abanyamideli 56 harimo
abahungu n'abakobwa ni bo bamuritse imideri yahanzwe n'aba designers 7, ni ibirori
byabimburiwe na Rupari design umwe mu banyarwanda 3 batoranijwe kumurika imideri
yabo. Ni umukobwa ukiri muto ariko ufite impano werekanye imyenda yishimiwe n'abari
bitabiriye ibi birori, yakurikiwe n'umunya Nigeria ufite inzu y'imideri yise
Neopele concepts nawe wamuritse imideri ye yiganjemo imyenda y'abagabo gusa y'ama
costume (suits). Uyu nawe yakurikiwe n'undi munyarwanda kuva muri Karssh
Collections nawe akurikirwa na Inkanda fashion umunyarwanda wa 3 wuzuza umubare
w'abanyarwanda bamuritse imideri muri Mercedes Benz fashion week Kigali. Georges
malelu wo muri south Africa niwe wari utahiwe kwerekana ibihangano bye. Ni umusore
uzwi cyane muri ibi birori kubera ko asanzwe yambika icyamamare Beyoncé werekanye imyenda yishimiwe n'abitabiriye
ndetse n'abandi bahanzi (designers) bakomerejeho bamurika imideri yabo nk'uko
batoranijwe.
Umuhanzi (designer) Neopele concepts wo muri Nigeria
Inkanda fashion
Inkanda fashion
Georges Malelu, umu Designer w'icyamamare Beyonce, akomoka muri Afurika y'epfo
Georges Malelu
Quophi Akotuah
Clavon Leonard
Bamwe
mu bateguye iki gikorwa Mercedes fashion week Kigali basoje iki gikorwa cy'umunsi
wa kabiri ari nacyo cya nyuma cyasoje ibi birori bashimira ababashije kwitabira muri
iyi minsi 2 banavuga ko bishimiye uburyo byagenze ndetse banahishura ko iki
gikorwa kigiye kujya kiba ngaruka mwaka. Uhagarariye iki gikorwa mu Rwanda Danny yagize ati "Ndabashimiye mwe mwabashije kwitabira iki gikorwa cy'iminsi
2 ni koko ntibyari byoroshye gukora ikintu ku nshuro ya mbere kikaba mugihe cy'iminsi
ibiri kandi kikagenda neza mboneyeho n'umwanya wo kubabwira ko twanzuye ko iki
gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka’’
Itsinda ryateguye Mercedes benz fashion week kigali
Mercedes benz fashion week ibirori byubatse izina mu gihugu cya Ghana ku nshuro yayo ya mbere
byabereye I Kigali muri Kigali Convention Center. Nk'uko gahunda yari iteganijwe
n'abateguye ibi birori iminsi 2 yari iyo kwerekana imideri (runway shows). kuri uyu munsi tariki ya 1 Kamena nibwo ibi birori byasojwe ku mugaragaro nyuma
yaho isaha ya saa tanu, abitabiriye ibi birori bakomereje muri after party nk'uko
gahunda yari iteguwe.
TANGA IGITECYEREZO