RFL
Kigali

KWIBUKA25: Ku Murangara habaye umugoroba wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho benshi biciwe mu rusengero rw'Abadive

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/05/2019 12:11
0


Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga ku Murangara ahari urwibutso rw’abazize Jenosidae yakorewe Abatutsi aho abenshi biciwe mu rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi habereye umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 25, urubyiruko rutanga ubutumwa bw’icyizere.



Mu mugoroba wo Kwibuka wabereye ahitwa ku Murangara, mu murenge wa Mubuga akarere ka Karongi, aho igikorwa cy’umugoroba wo Kwibuka cyatangiriye, hatanzwe ubuhamya bwa Mugemana. Yavuze ko mbere ya Genocide habayeho imyaka y'igerageza rya Jenoside, aho ni muri 1959 gukomeza. Yakomeje avuga Umuryago w'abanyabyinshi wose wishwe ugashira. Abasinga bararangira, ubu hakaba hari abazungura batari babigenewe.  Yagize ati “Turibuka none n'ubutaha tuzibuka. Ariko duhora twibaza icyo Umututsi yakoze gituma yicwa koko? Ese ababikoze byabunguye iki? Hari icyiyongereye mu mibereho yabo? Ko twese twabonye turemwa kandi Imana ikomeje kurema, mwaretse tugasenyera umugozi umwe tukubaka igihugu dufatanyije?”

Mugemana kandi yakomeje avuga ko hari Imisozi imwe yanasibangaye burundu. Ariko ubu hakaba hari icyizere ko hazatura abandi kuko burya nta kibabaza nko kuruhira ubusa, wakwikiza umuturanyi mugaturana utabishaka. Mu ndirimbo yakurikiyeho, basabye abari kugororwa ko bakomeza kwitekerezaho, bagaharanira ko bitazongera ukundi, imfubyi n’abapfakazi bagafashwa kuko bakomerekejwe cyane. Ndetse bakomeje bashimangira ko ‘Nta watsembera ubwoko bw'Imana gushira.’

AERG mu ndirimbo yabo bise "Hora Hora Rwanda" batanze ubutumwa bw’icyizere bahumuriza u Rwanda n’abanyarwanda, by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho bagize bati “Hora Rwanda ntibizongera. Icuraburindi ryabaye mu Rwanda ryababaje benshi ariko ntibizongera. Amateka yaranze u Rwanda tuyasigasire duharanire ko bitazongera kubaho ukundi.” Kimwe n’ahandi hose kandi, bakomeza gusaba ko abana bakomeza kubwizwa ukuri ku byabaye, ababyeyi bakababera inzira nziza yo kumenya amateka yaranze u Rwanda kuko nibo bazayavuga ejo hazaza.

Muzehe Dan mu buhamya bwe yavuze ko mbere ya Jenoside bamwe babanje kwanga gusangira n'abatutsi kubera amoko ari nabwo batangiye kubona ko ibintu byakomeye. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, bafashe amabuye bakumira abafite amasasu, imihoro n’ibindi bikoresho by’ubwicanyi. Bihishe mu bihuru no mu mbingo, ariko barabahishura, babambura amafaranga, ibyangombwa n’indi mitungo yabo bica nyina banamuca amaguru areba we baramureka. Bamujyana aho kumuhisha ariko abandi bakaza kumushakayo. Bacaga inzugi, bagatwara inka, bagasenya inzu byose abireba nta cyo gukora afite.


Ku Murangara habereye Umugoroba wo Kwibuka, Abanyamadini babazwa icyo bakoze

Umwe mu batanze ubuhamya muri uwo mugoroba wo Kwibuka, yaje yambaye umupira yari yambaye muri Jeniside kugira ngo yibuke koko, akurura neza ibyamubayeho n’ubwo hari ababifata nk’ubusazi ari we uzi agaciro kabyo. Yabajije ikibazo kigira kiti “Abanyamadini kuki batafungiye abandi amasakaramentu, kuki batabahagaritse ku ifunguro ngo byibuze babanze bicuze bihane ibyaha by’ubwicanyi bakoze ndetse ibyinshi bakaba barabikoreye muri izo nsengero?”

Uwari Umushyitsi Mukuru, uhagarariye Inama Njyanama y'umurenge wa Mubuga mu ijambo rye yagize ati “Amahirwe dufite ni uko twagize ubuyobozi bwiza, buharanira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Ndashimira abacitse ku icumu kuko batanga imbabazi, gusa tubabazwa no kuziha abatazakira harimo n'abatazisaba. Imbabazi zirahari kuzakira ntibikatunanire. Icyo tugomba abacu ni ukuzahora tubibuka kandi tukarwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND