Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019 igana mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, aho yitabiriye shampiyona y’isi izahabera kuva kuwa 15-20 uyu mwaka.
Mbere yo
guhaguruka i Kigali, kapiteni w’iyi kipe, Kayitare Benoit yavuze ko intego
ibajyanye ari ugutsinda batitaye ku nzitizi bagize mu myiteguro itaragenze neza
uko babyifuzaga mbere.
Ikipe y’u
Rwanda igizwe n’abakinnyi batatu (3), aribo Kayitare Benoit ukina mu cyiciro
cy’abatarengeje ibiro 54 (U-54) uyu akaba ari na we Kapiteni. Hari kandi
Munyakazi Vincent (U-68) na Sekanyambo Jean Paul (U-58), Umutoza akaba ari
Bagire Alain Irene.
Kayitare
Benoit azahatana mu cyiciro kirimo abakinnyi 73, Sekanyambo we azahatana mu
cyiciro kirimo abakinnyi 80, mu gihe Munyakazi Vincent we azahatana mu cyiciro
kigizwe n’abakinnyi 89.
Iyi kipe
iyobowe na Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa
Taekwondo mu Rwanda (RTF).
Perezida wa
RTF, Bagabo Placide azaboneraho kwitabira inama zitandukanye zo ku rwego rw’Isi
zizabera i Manchester, ariko iy’ingenzi ikaba ari iy’Ishyirahamwe ry’imikino ya
Taekwondo mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Taekwondo
Union).
Ikipe y'u Rwanda ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe
Iyo nama
izaba igamije kwiga uburyo Taekwondo yashyirwa mu mikino y’amarushanwa ahuza
ibihugu bigize uwo muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza
(Commonwealth Games).
Umukinnyi
w’u Rwanda uzaseruka bwa mbere ni Sekanyambo Jean Paul, uzakina kuwa 15
Gicurasi, mu gihe Kayitare na Munyakazi bo bazakina kuwa 16 Gicurasi.
Batatu bambaye umuhondo nibwo bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y'isi
Biteganyijwe
ko iyi kipe izagera i Manchester mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ku isaha ya
saa moya n’igice (7:30am), ikazagaruka i Kigali kuwa 20 Gicurasi 2019.
TANGA IGITECYEREZO