RFL
Kigali

Firmino na Salah ntabwo bazakina umukino Liverpool izakiramo FC Barcelona muri UEFA Champions League

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/05/2019 14:51
0


Umutoza mukuru wa Liverpool; Jürgen Klopp amaze kwemeza ko aba bakinnyi bombi, Mohamed Salah na Roberto Firmino batazagaragara mu mukino wo kwishyura iyi kipe izakiramo FC Barcelona kuri uyu wa kabili taliki ya 7 Gicurasi 2019 nk'uko tubikesha Skysports.



Ni umukino wo kwishyura, aho umukino ubanza FC Barcelona yari yatsinze Liverpool 3-0, ubu Liverpool ikaba isabwa gutsinda FC Barcelona, harimo ikinyuranyo cy’ibitego bine, kugira ngo ibe yabasha kwerekeza ku mukino wa nyuma, uzabera mu gihugu cya Esipanye kuri sitade ya Atletico Madrid (Wanda Metropolitano Stadium).

Mohamed Salah yavunitse ku mukino Liverpool yari yakinnye na Newscaster, aho umukino waje kurangira ikipe ya Liverpool itsinze bigoranye 3-2, naho Roberto Firmino we yavunitse mu mukino Liverpool yatsinzemo Huddersfield 5-0. Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu ni uwa Tottenham na Ajax. Umukino ubanza Ajax yatsinze Tottenham 1-0. Aha Tottenham iraba yagiye gusura Ajax, aho isabwa gutsinda Ajax, harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Roberto Firmino na Mohamed Salah

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND