RFL
Kigali

Police FC 4-0 Sunrise FC: Songa Isaie yujuje ibitego 10, Bisengimana Justin avuga ko yatunguwe cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/05/2019 12:57
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019, ikipe ya Police FC yanyagiye Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Stade ya Kigali.



Songa Isaie yatsinzemo ibitego bibiri (9’,64’) mu gihe Iyabivuze Osee wahoze muri Sunrise FC nawe yabatsinze ibitego bibiri (25’,33’). Songa Isaie yahise yuzuza ibitego icumi (10) mu mikino ya shampiyona amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino naho Iyabivuze Osee yahise agira ibitego bitanu (5).




Songa Isaie yujuje ibitego icumi (10) muri shampiyona 2018-2019





Iyabivuze Osee yatsinze ibitego asaba imbabazi Sunrise FC yahozemo 

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC yabwiye abanyamakuru ko uburyo yari yateguye uyu mukino byamutunguye ukuntu yinjijwe ibitego bine mu buryo bwihuse.

“Ni ikintu navuga ko cyantunguye. Imibare yos twari dufite yose isa naho yapfuye cyane mu gice cya mbere. Ubundi mu buryo bw’amayeri twari twumvikanye ko tugomba kubashyiraho igitutu tukababuza kugira icyo bamaza umupira wabo ugeze hagati ariko ntabwo byabaye”. Bisengimana


Bisengimana Jutsin umutoza mukuru wa Sunrise FC


Mushimiyimana Mohammed (10) agznura umupira hagati mu kibuga 

Bisengimana Justin wanabaye muri Police FC yungirije Seninga Innocent, yavuze ko hagati mu kibuga ha Sunrise FC habuze ubwinyagamburiro kuko ngo Mushimiyimana Mohammed (Meddy) na Ngendahimana Eric bakina hagati muri Police FC bakoraga ibyo bashaka.

“Hagati wabonaga Meddy na Eric wabonaga bakira imipira yose kuko bayakiraga nta kibazo ukabona bari inyuma y’abugarira bacu kuko ni nabyo bitego badutsinnze. Nta gitego badutsinze babanje kubaka ahubwo abakinnyi banjye ntibakurikije amabwiriza nabahaye”. Bisengimana


Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police FC agenzura umupira hagati mu kibuga 



Manzi Huberto Sinceres (16) undi mukinnyi wahoze muri Sunrise FC



Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote (14) imbere ya Osee Iyabivuze (22)

Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza mukuru w’umusigire muri Police FC yashimye abakinnyi be bitanze kugira ngo bongere kubona amanota atatu y’umunsi wa 25 wa shampiyona 2018-2019.

“Ndashimira abakinnyi imbaraga baba bakoresheje kuko ni ubwitange burenze birengagije ibibazo twagiye tugira ariko bakabasha kubijyamo kuriya, ni ibintu byo kwishimira cyane.  Umuntu ategura ikipe itsinda, igitanga umubare w’ibitego ni ikipe muhanganye kuko uko amanutse akajya hasi nibyo biguha umubare w’ibitego”. Nshimiyimana


Nshimiyimana Maurice bita Maso atanga amabwiriza

Babuwa Samnson (17) azamukana Manzi Hubero (16) 


Babuwa Samson amaze guhusha igitego




Iyabivuze Osee (22) umukino yari yawukaniye 

Mu buryo amakipe yombi yari yateguye umukino, Nshimiyimana Maurice bita Maso wa Police FC yari yirinze gukora impinduka nyinshi kuko urebye ikipe yahuye na Mukura Victory Sport hari havuyemo Nsabimana Aimable asimburwa na Hakizimana Issa (Vidic) mu mutima w’ubwugarizi.

Ni Police FC muri iyi minsi iri gukina umukino usomeka kuko bari gukina uburyo buvana umupira mu bwugarizi bakaba bawinjiza hagati kwa Ngendahimana Eric cyangwa Mushimiyimana Mohammed bityo umwe muri aba akaba yafata umwanzuro wo kuwutanga mu bataha izamu cyangwa bakawunyuza mu mpande z’ikibuga bizera ko batera umupira ucaracara imbere y’izamu.


Hakizimana Kevin (25) na Moussa Ally Sova (10)


Moussa Ally Sova atega Iyabivuze Ose

Police FC kandi mu mikino itatu iheruka (Etincelles FC, Mukura VS na Etincelles FC) bafashjwe cyane nuko Songa Isaie ari mu bihe byiza byo kuba muri iyi minsi ari gutindana umupira hafi y’izamu ashaka uburyo bwiza yawukinamo biryo akaba yakorerwaho ikosa cyangwa akaba yanitsindira igitego.


Police FC basigaye bakoresha imipira miremire ica mu mpande 


Coup franc ya Sunrise FC


Mushimiyimana Regis (20) ahanganye na Songa Isaie (9)

Sunrise FC ya Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC, yari yazanye uburyo bwo gukina bava hagati bihutisha imipira miremire igana kwa Babuwa Samson utagize amahirwe yo kuyibyaza umusaruro bityo ahita ava mu kibuga asimburwa na Ndikumana Landry.

Bityewe nuko abakinnyi bo hagati ba Sunrise FC bari bafite akazi bahawe n’umutoza ko kubuza Mushimiyimana Mohammed na Eric Ngendahimana kuba bakina, baje gusa naho bibagiwe Hakizimana Kevin (Pastole) wakinaga inyuma ya Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaie bityo akomeza kwitembereza dore ko yanaje gutanga umupira wabyaye igitego cya mbere cya Police FC.


Ndayishimiye Antoine Dominique agenzura umupira 



Mu minota 33 ikipe ya Police FC ari yamaze kubona ibitego bitatu 


Abakinnyi ba Sunrise FC bajya inama 


ERic Nshimiyimama (Hagati) wahoze atoza AS Kigali  asobanurira bagenzi be ibiri kubera mu kibuga 


Mu myanya y'icyubahiro ahari higanje abayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y'igihugu 


CIP Karangwa Maurice (Inyuma iburyo) umunyabanga mukuru wa Police FC wabonaga afite akanyamuneza 


Hakizimaa Kevin Pastole (25) mu kirere na Leon Uwambazimana (6)


Niyonshuti Gadi agenzura umupira imbere ya Hakizimana Kevin (25) 

Nyuma yuko abakinnyi ba Sunrise FC bari hagati bananiwe kuzuza inshingano baribahawe, Uwimana Emmanuel (Nsoro Tiote) yaje kunanirwa asimburwa na Kavumbagu Junior waje asangamo Mousa Ally Sova na Mbazumutima Mamadou. Babuwa Samson yasimbuwe na Ndikumana Landry.


Mushimiyimana Mohammed atera umupira uteretse 

Ku ruhande rwa Police FC, Niyibizi Vedaste yasimbuye Iyabivuze Osee , abakinnyi babiri bahoze muri Sunrise FC. Nzabanita David yasimbuye Hakizimana Kevin mu gihe Songa Isaie yasimbuwe na Bahame Alafat.

Police FC kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanoya 43 mu mikino 25 ya shampiyona mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 31 mu mikino 25.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Hakizimana Issa Vidic15, Manzi Huberto Sinceres 16, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Songa Isaie 9, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Hakizimana Kevin 25.


Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK,1), Niyonshuti Gadi Evra (C,3), Nzayisenga Jean d’Amaour Mayor 22, Rubibi Bonquet 4, Mushimiyimana Regis 20, Uwambazimana Leon 6, Mbazumutima Mamadou 8, Uwimana Emmanuel 14, Omoviare Babuwa Samson 17, Moussa Ally Sova 10, Sinamenye Cyprien 16


11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga 


Habarurema Gaihungu akura umupira ku mutwe wa Songa Isaie     


Uwamazbimana Leon bita Kawnga ukina hagati mu kibuga ha Sunrise FC




Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze igitego bamubwira ko yagitsize mu buryo butaboneye 


Ndayisenga Jean d'Amour (22) myugariro wa Sunrise FC ashaka inzira 


Maniraguha Hilary umunyezamu wa Police FC yishyushya ngo arebe ko yajya mu iazmu ubwo Bwanakweli Emmanuel yari agize ikibazo



Niyibizi Vedatse (4), Nzabanita David (8) na Peter Otema (17) bishyushya 



Ndayisenga Jean d'Amour (22) ahanganye na Ndayishimiye Antoine Dominique (14)




Muvandimwe Jeam Marie Vianney yishimira igitego cya kane 



Abafana ba Police FC bamaze iminsi mu munyenga w'intsinzi 


Abakinnyi ba Police FC bafata inama z'umutoza 


Mushimiyimama Regis (20)yumva inama za Bisengimana Justin 


Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote umukinnyi wo hagati muri Sunrise FC


Niyonshuti Gadi bita Evra kapiteni wa Sunrise FC


Moussa Ally Sova ukina hahati muri Sunrise FC agenzura umupira imbere ya Mpozembizi Mohammed (21)



Maniraguha Claudde umutoza w'abanyezamu ba Police FC ahamagra Bwanakweli Emmanuel wari mu izamu 


Babuwa Samson imbere ya Hakizimana Kevin (25)


Mpozembizi Mohammed azamura umupira inyuma iburyo


Songa Isaie (9) na Osse Iyabivuze (22) batsinze ibitego byose bya Police FC



Umunota wa 90' byari ibyishimo ku batoza n'abakinnyi  ba Police FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND