RFL
Kigali

FOOTBALL: Amakipe 10 y’icyiciro cya mbere niyo amaze kwemeza ko azakina igikombe cy’Amahoro 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/05/2019 12:26
0


Mu gihe FERWAFA n’amakipe bamaze iminsi muri gahunda yo kuzuza ibisabwa kugira ngo hazakinwe igikombe cy’Amahoro 2019, iyi gahunda aho igeze igaragaza ko amakipe icumi (10) y’icyiciro cya mbere ariyo amaze kuzuza ibisabwa.



Mu makipe 16 ahatana mu cyiciro cya mbere, icumi gusa niyo yatanze ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW) kugira ngo bazitabire imikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 gifitwe na Mukura Victory Sport yagitwaye muri 2018 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, amakipe icumi (10) y’icyiciro cya mbere yiyongeraho icyenda (9) y’icyiciro cya kabiri bityo bikaba amakipe 19 yamaze kuzuza ibisabwa byarimo gutanga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW) bitarenze tariki 25 Mata 2019 nk’itariki ntarengwa.

Amakipe y’icyiciro cya mbere amaze kwiyandikisha arimo; Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC, Gicumbi FC, SC Kiyovu, AS Kigali, Rayon Sports FC, Sunrise FC, Police FC na  APR FC.


Mukura VS niyo kipe ifite igikombe cy'Amahoro 2018 yatwaye itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma 

Mu cyiciro cya kabiri amakipe icyenda (9)arimo; Hope FC, Etoile de l’Est FC, Interforce FC, Gasogi United, Unity SC  , Vision FC, Intare FC, Isonga FA na  Rwamagana City.

ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC niyo makipe yamaze kwemeza kuzitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 ku nshuro ya mbere icyiciro cy’abagore bakina iyi mikino.

Uko imikino izagenda n’uko amakipe azahura biteganyijwe mu myanzuro izava mu nama ya komite ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, iyi nama bikaba biteganyijwe ko izaterana muri iki Cyumweru turimo.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND