RFL
Kigali

Hakizimana Muhadjili yatsinze “Hat-Trick” ya mbere mu mateka, afasha APR FC gutsinda Bugesera FC mu mukino wabanjirijwe no kwibuka Papy Faty-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/04/2019 20:11
3


Ibitego 3-0 APR FC yatsinze Bugesera FC byose byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili wahise wandika amateka yo kuba abikoze bwa mbere mu gihe cyose amaze akina. Hakizimana Muhadjili yahise ayobora abafite ibitego byinshi kuko yujuje ibitego 13 muri shampiyona 2018-2019.



Wari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Mbere y'uko umusifuzi atangiza umukino, hafashwe umunota wo kwibuka Papy Faty umurundi wakiniye APR FC (2011-2012) akaba aheruka kwitaba Imana.


Hakizimana Muhadjili yahise ahabwa umupira bakinnye 




Umunota wo kwibuka Papy Fatty

Hakizimana Muhadjili yafunguye amazamu ku munota wa 45+1’ kuri penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe kuri Nshimiyimana Amran. Igitego cya kabiri yagitsinze ku munota wa 77’ kuri coup franc mbere y'uko atera indi ikijyanamo ku munota wa 90+5’.



Hakizimana Muhadjili amaze gufungura amazamu 

APR FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports, nta kosa yari ifite gukora imbere y’amanota atatu yayifashije kongera amanota kuko ubu ifite amanota 57 mu mikino 24 ya shampiyona. Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 51 mu mikino 23 ikaba igomba gucakirana na AS Muhanga kuri iki Cyumweru i Muhanga.




IKosa ryakorewe kuri Nshimiyimana Amran mu rubuga rw'amahina 


Muri uyu mukino Nshimiyimana Amran yakinaga asa n'uwigira imbere 

Zlatko Krmpotic umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka kuko abakinnyi nka Ally Niyonzima na Ombolenga Fitina ntabwo babanje muri uyu mukino. Ally Niyonzima yagiye mu kibuga asimbuye Nkizingabo Fiston. Danny Usengimana yabanje mu kibuga akina iminota 81’ mbere yo gusimburwa na Mugunga Yves.


Ally Niyonzima (28)yinjiye asimbuye 


Nzigamasabo Steve imbere ya Itangishaka Blaise 

Ni umukinio ikipe APR FC yakinnye neza mu gice cya mbere mbere inabonamo igitego ku munota wa 45+1’. Bugesera FC nayo yagerageje gushaka uko yakwishyura mu gice cya kabiri banagira umukino mwiza ubwo Mugenzi Bienvenue na Patrick Ntijyinama bari bageze mu kibuga.


Danny Usengimana yabanje mu kibuga akina iminota 81'




Buteera Andrew utarabanje mu kibuga ku mukino wa Rayon Sports yari yabanjemo uyu munsi 



Rusheshangoga Michel azamura umupira uva iburyo



Danny Usengimana yakunze guhusha ibitego muri uyu mukino 



Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa FC Bugesera yinjijwe ibitego bitatu 


Niyitegeka Idrissa ahanganye na Nshimiyimana Amran (5)

Patrick Ntijyinama yasimbuye Idrissa Niyitegeka mu gihe Mugenzi Bienvenue yasimbuye Kwitonda Alain bita Bacca.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Rusheshangoga Michel 22, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Nkizingabo Fiston 29, Usengimana Danny 19, Nshimiyimana Amran 5.


Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK,1), Nimubona Emery 11, Niyibizi Pierro 2, Muhire Anicet (C,15), Mugwaneza Pacifique 25, Niyitegeka Idrissa 22, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steve 8, Kwitonda Alain 21, Samson Ikecukwu 10



Dore uko umunsi wa 24 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 26 Mata 2019

-Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC  

-AS Kigali 1-0 Kiyovu SC  

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mata 2019

-FC Marines 1-0 Musanze FC  

-Espoir FC 1-1 Sunrise FC  

-APR FC 3-0Bugesera FC  

Ku Cyumweru tariki 28 Mata 2019

-AS Muhanga vs Rayon Sports (Stade Muhanga, 15h30’)

-Mukura Victory Sports vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)

-Etincelles FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30’)


Mugwaneza Pacifique myugariro wa Bugesera FC






Abafana ba APR FC muri sitade ya Kigali 


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya gatatu 




Hakizimana Muhadjili yagize umukino mwiza 


Nzigamasabo Steve imbere ya Mugiraneza Jean Baptiste 




Nimubona Emery myugariro wa Bugesera FC



Police FC barebye uyu mukino mbere y'uko bacakirana na Mukura VS kuri iki Cyumweru


Niyibizi Pierro myigariro wa Bugesera FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (iNYARWANDA.COM)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngaho4 years ago
    Ko stade yambaye ubusa?
  • NIYOMUREMYI MARCEL4 years ago
    NKA BAKUNZI BA APR TWISHIMIYE ITSINZI
  • Sano Kamana4 years ago
    Icyambwira umuntu ushakira abatoza bo mu Rwanda amakipe. Nka Bugesera koko gutozwa na Hassan wananiwe Rwamagana city niwe wagira icyo abafasha?! Azabazana mu cya Kabiri tujye tubareba ahubwo





Inyarwanda BACKGROUND