Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019, ikipe ya AS Kigali igomba kwakira Kiyovu SC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona 2018-2019, umukino uzabera kuri sitade ya Kigali kuva saa cyenda n’igice (15h30’).
AS Kigali idafite
umutoza mukuru nyuma yuko Masud Djuma Irambona yirukanwe kuri uyu wa Gatatu
tariki 24 Mata 2019, yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwakira Kiyovu Sport mu
mukino w’ishiraniro ry’umujyi wa Kigali (Kigali Derby) kuko aya makipe asangiye
umujyi wa Kigali.
Bate Shamiru umunyezamu wa mbere wa AS Kigali
Mu myitozo y’uyu
wa Kane, Mateso Jean de Dieu na Nshutiyamagarab Ismael Kodo nibo bayoboye
imyitozo mu gihe Higiro Thomas ari umutoza w’abanyezamu.
Mu bakinnyi 24
bakoze imyitozo ntabwo habonetsemo Twizeyimana Martin Fabrice ufite ikibazo mu
ivi na Nshimiyimana Marc Govin wavunitse urutoki nubwo yari ku kibuga.
Nizeyimana Alphonse Ndanda umuyezamu wa kabiri wa AS Kigali
Benedata Janvier wabaye kuri Kiyovu Sport na APR FC mu mytooz itari ikakaye kuko bitegura umukino
Umuntu
arebye uko imyitozo yarangiye n’abakinnyi bari bitaweho cyane, nbyahise
bigaragaza abakinnyi 11 bafite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga mu gihe
ntacyaba gihindutse.
Abakinnyi
bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga barimo; Bate Shamiru (GK),Ngando Omar,
Bishira Latif, Niyomugabo Claude, Benedata Janvier, Ntamuhanga Thumaine Titi,
Nsabimana Eric Zidane, Farouk Ruhinda Saifi, Ndayisenga Fuad, Ishimwe Kevin na Ndarusanze
Jean Claude.
Bate Shamiru imbere ya Bishira Latif
Nshutiyamagara Ismael Kodo (Iburyo) na Mateso Jean de Dieu (Ibumoso) bayoboye imyitozo
Komezusenge Daniel umunyabanga mukuru wa AS Kigali ubwo yari ageze ku kibuga
Komezusenge Daniel yahise aganira n'abakinnyi muri rusange asoza aganira n'abakinnyi basa naho barambye mu ikipe ya AS Kigali
AS Kigali
iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 30 mu mikino 23 , iyi kipe iheruka
kunganya na Bugesera FC igitego 1-1.
SC Kiyovu
iheruka gutsindwa na Gicumbi FC igitego 1-0. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kane
n’amanota 38 mu mikino 23 ya shampiyona.
Kuri uyu wa
Gatanu kandi, ikipe ya Kirehe FC izakira Gicumbi FC Ii Nyakarambi mu karere ka
Kirehe saa cyenda n’igice (15h30’).
Dore uko
umunsi wa 24 uteye:
Kuwa Gatanu
tariki 26 Mata 2019
-Kirehe FC
vs Gicumbi FC (Nyakarambi, 15h30’)
-AS Kigali
vs Kiyovu SC (Stade de Kigali, 15h30’)
Kuwa
Gatandatu tariki 27 Mata 2019
-FC Marines
vs Musanze FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Espoir FC
vs Sunrise FC (Rusizi, 15h30’)
-APR FC vs
Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)
Ku Cyumweru
tariki 28 Mata 2019
-AS Muhanga
vs Rayon Sports (Stade Muhanga, 15h30’)
-Mukura
Victory Sports vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)
-Etincelles FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Hategekimana Bonheur umunyezamu wa gatatu wa AS Kigali
Dore uko amakipe ahagze nyuma y'imikino 23
Imyitozo isojwe nibwo abatoza baganiriyre n'abakinnyi mbere yo kujya mu mwiherero
TANGA IGITECYEREZO