RFL
Kigali

Abakozi ba FIFA bari mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2019 16:11
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, intumwa z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) zasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ruri ku Gisozi.



Ni gahunda ihura neza na gahunday’iminsi ijana (100) Abanyarwanda barimo bakomeza kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Izi ntumwa za FIFA ziri mu Rwanda, ziherecyejwe n’abakozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi nyuma y’inama bakoreye ku biro bikuru bya FERWAFA bareba imitegurire ya gahunda nshya ya FIFA yo kwigisha umupira w’amaguru abana bari mu mashuri abanza ari hirya no hino mu Rwanda. Ni gahunda izatangira muri Gicurasi na Kamena 2019.



Abakozi muri FIFA bakirwa ku rwibutso 

Bageze ku rwibutso, bahawe amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, uko yakozwe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu gihe cy’imyaka 25 ishize.

Intumwa za FIFA ziri mu Rwanda zigizwe na Myriam Burkhard umukozi ushinzwe itumanaho n’ubutwererane ndetse no guhuza FIFA n’abayigana ku bijyanye na rubanda, Philip Zimmermann ushinzwe kuzamura impano z’abana n’iterambere na Marie-Florence Mahwera (Regional Office Development Manager).


Bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye ku Gisozi 

Izi ntumwa za FIFA zunamiye abashyinguye mu cyubahiro ndetse banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Gahunda nshya ya FIFA ijyana umupira w’amaguru mu mashuri ifite intego yo korohereza abana b’abakobwa n’abahungu bari hirya no hino ku isi kuba bamenya ibijyanye na siporo cyane umupira w’amaguru biciye mu kuba byakwiyongera ku masomo biga umunsi ku munsi. Muri iyi gahunda, hazatangwa ibikoresho nkenerwa ndetse abarimu bashyirirweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kwigisha abana.


Hashyirwa indabo ku mva 

Muri iyi gahunda, FIFA izasohora imipira yo gukina ingana na miliyoni 11 (11,000,000 Footballs) izajya ku butaka bwa bimwe mu bihugu 211 bibarizwa muri FIFA. Iyi mipira izagera ku bana bangana na miliyoni zirindwi (7,000,000 Kids) nyuma ni bwo abarimu bazahabwa uburyo bazajya baboneraho amahugurwa yo kwigisha umupira w’amaguru biciye mu burere basanzwe baha abana bigisha.

Miliyoni ijana z’amadolari ya Amerika (100,000,000 US$) ni zo FIFA yateguye kugira ngo iyi gahunda izagende neza kuva muri Gicurasi 2019 kuzageza mu 2022.


Intumwa za FIFA zeretswe ibice bigize urwibutso banasobanurirwa amateka yaranze u Rwamda 

By’umwihariko, iyi gahunda FIFA izaba ifatanya na UNESCO nk’umuryango mpuzamahanga k’uburezi, ubumenyi n’umuco w’ibihugu biri mu muryango wunze ubumwe cyo kimwe na WFP umuryango wita ku mirire ku isi usanzwe ufasha bimwe mu bigo by’amashuri kugaburira abana bityo bikazafasha abana gukora siporo bakabona icyo barya nyuma mu bigo 100 bigerwamo n’iyi gahunda mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND