Mu minsi micye iri imbere harasohoka indirimbo ‘Dusohoze ikivi’ yahurijwemo abahanzi 9 barimo abafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda nka The Ben, Masamba Intore, Phiona, Tonzi, Aaron Nitunga, Aime Uwimana n’abandi.
Aba bahanzi batandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Dusohoze ikivi’yibanda ku gukangurira abantu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gukunda igihugu, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi butumwa butandukanye. Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Merchiore Mecky Kayiranga nyir'ikinyamakuru Bwiza.com yabwiye Inyarwanda.com ko ari we wanditse iyi ndirimbo ayihurizamo abahanzi batandukanye barimo abafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.
Yavuze ko igitekerezo cyavuye ku wundi muntu ariko iyi ndirimbo yaje kuyandika ayishyiramo ubutumwa bw’ingirakamaro ku Banyarwanda by’umwihariko mu rugamba barimo rwo kubaka igihugu cyabo banakirinda. Yagize ati: “Iyi ndirimbo ni iya buri muntu wese uzabasha kuyumva, ibumbatiye ubutumwa. Ni iy’Abanyarwanda. Ni indirimbo ivuga ku Rwanda rwavuye ahabi ariko rukaba ari icyitegererezo, kubera ko abana barwo babaye nka ya mashami yashibutse ku giti cy’umuzabibu."
Mecky Kayiranga ni we wanditse iyi ndirimbo iri hafi gusohoka
Mecky Kayiranga yakomeje agira ati: "Aya mashami yaje kwera amagana hatitawe ku bicantege cyangwa ibigoye bihari buri Munyarwanda uriho uyu munsi yarakwiye kusa ikivi, yarakwiye guharanira ko jenoside itazongera kubaho, gukunda u Rwanda n’abarutuye bikaba intego.” Kayiranga avuga ko bitamworoheye guhuriza hamwe aba bahanzi bamwe baba hanze y’u Rwanda ariko ko ku bw’Imana iyi ndirimbo yabashije kugera ku musozo.
Yagize ati: “Ntibyari byoroshye guhuriza hamwe aba bahanzi bose haba ababa hanze y’igihugu ndetse n’abo mu Rwanda. Hari abandi bahanzi twashakaga ko bayiririmbamo ariko ntibyakunze. Abayiririmbamo ni abagize ubushake n’ubwitange bwo gutanga ubutumwa bwabo kandi bumvaga iki gitekerezo ari cyiza babidufashamo.” Yunzemo ko atabona uko ashimira abahanzi batanze umusanzu ukomeye bakaririmba muri iyi ndirimbo, abashimira umwanya wabo batanze ndetse n'amafaranga.
Kayiranga avuga ko iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda
57 iri mu njyana ya R& B, ikaba yaratunganyijwe na Producer Aaron Niyitunga mu
gihugu cya Canada. Kugeza ubu iyi ndirimbo ntabwo irashyirwa hanze kuko
igisuzumwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ariko yatwijeje ko
mu minsi ya vuba izagera ku Banyarwanda. Yunzemo ko amashusho y'iyi ndirimbo nayo azajya hanze mu gihe kitarambiranye.
Abahanzi 9 ni bo bazumvikana muri iyi ndirimbo iri hafi kujya hanze
TANGA IGITECYEREZO