RFL
Kigali

Kwibuka25: Apotre Mignonne na Rev Dr Rutayisire batanze ubutumwa bw'ihumure mu giterane 'Hope Convention'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2019 11:57
0


Mu gihe u Rwanda n'abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango Women Foundation Ministries uyobowe na Apotre Alice Mignonne Kabera wateguye igiterane cy'ibyiringiro 'Hope Convention' gishingiye muri Zaburi ya 90:15



Ni igiterane cy'iminsi ine cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2019 kikazageza ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019. Iki giterane cy'ibyiringiro kiri kubera ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries gitangira saa kumi n'ebyiri kugeza saa tatu z'ijoro kikaba kirangwa n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo z'ihumure ndetse n'ijambo ry'Imana rijyanye n'ibihe abanyarwanda barimo byo #kwibuka25. 


Women Foundation Ministries mu giterane cy'ibyiringiro

Apotre Alice Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries yateguye iki giterane, ubwo yagitangizaga ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2019 yavuze ku mpamvu y'iki giterane aho yagaragaje ko mu nzu y'Imana ari ho honyine umuntu yabasha kubonera amahoro, ibyishimo cyane cyane mu bihe nk'ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yagize ati: "Nyuma yo kwira, nyuma y'umwijima, Imana idufitiye itara rya nijoro, umuriro ukuraho akaga n'agahinda kose."

Mu ijwi rituje Apotre Mignonne yakomeje agira ati: "Ntabwo nzi icyizere Imana yagiriye iri shyanga kugira ngo irigerageze bigeze aha. Yagereranije iki cyizere Imana yagiriye u Rwanda n'icyo Imana yagiriye Yesu umwana wayo. Yunzemo ati: "Iyaba byashobokaga ngo Imana idushoboze ibazure, ariko ntibyadukundira kandi ntiyashyizeho umuhanda ujya mu ijuru aho yicaye tukajya kuyibaza icyatumye ibikora ariko Bible iravuga ngo izi ibyo yibwira izatugirira ni ibyiza si ibibi ni yo mpamvu abasigaye dufite icyizere kuko tukiriho kuko abatariho batagira ibyiringiro."


Apotre Mignonne umuyobozi wa Women Foundation Ministries

Apotre Mignonne kandi yakomeje agira ati: "Iyi convention ishyirwaho nka WFM kuko Imana yarambwiye ngo ngende ntange amaboko mu buryo butatu bityo iyi Ministeri ishingiye ku bintu bitatu ari byo: Umwuka, amarangamutima ndetse n'ibifatika ni yo mpamvu ikintu cyose cyatuma amarangamutima y'umunyarwanda asubira kuba mazima twabikora kuko twabihamagariwe."

Women Foundation Ministries ishingiye mu cyanditswe kiri mu Imigani 27:17 havuga ngo 'Nk'uko icyuma gityaza ikindi ni ko umuntu akaza mugenzi we'. Women Foundation Ministries bizera ko ibyuma byegeranye bibasha gutyazana uwaje ababaye agataha akize. Mu cyerekezo cya Women Foundation Ministries harimo kandi ibyumba by'isanamutima. Apotre Mignonne ati: "Nabonye mouchoir nini yanditseho stop to cry ihanagura amarira kandi ndasaba iyo mouchoir nabonye ihanagure buri wese kuko Imana irabizi iby'umutima wawe ushaka."

Women Foundation Ministries yifatanyije n'abanyarwanda mu #kwibuka25

Yakomeje asobanura intego y'iki giterane Hope Convention ati: "Intego y'iki cyumweru rero iri muri Zaburi 90:15 mu izina rya NFC (Noble Family church) na WFM (Women Foundation Ministries) turahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi tubabwira ngo Imana ibahe ibyishimo bingana n'igihe yabababarijemo. Kandi ndasaba Imana ngo nyuma y'imyaka 25 Jenoside ibaye ,imeze nk'aho yabaye ejo ku bantu bayibayemo, ngo Imana iduhindurire umutima kandi iduhaze vuba mu gitondo imbabazi zayo kugira ngo tubone ibyishimo by'iteka ryose …aba rescapes rero ubwiza bw'Imana bubariho kandi ikomeje imirimo y'intoki zanyu. Twibuke twiyubaka."


Reverand Canon Dr Antoine Rutayisire wakomeje n'ijambo ry'Imana yagarutse ku mubabaro Yesu yagize no gucishwa bugufi muri iyi si aho yagize ati: "Kugira ngo uzashobore kwihanganira byose ni uko wumva Yesu wakomeretse wababajwe wacishijwe bugufi." Yibukije ko kwibuka bireba abanyarwanda bose yitsa ku bakristo ati: "Nk'abakristu ni yo wahumiriza byo birakureba."

Timoteyo 2:8 "Nta mubabaro n'umwe uzahura nawo Yesu atanyuzemo atahuye nawo, Yesu yaje yemeye kubabarana natwe. Hebrews 4:14 Yesu wicishije bugufi avukira ahantu hatazwi mu kiraro cy'inka, yaraje ngo asongogere ibyo byose kugira ngo ikizaza cyose uzakibonemo. Yababaye muri byose kugira ngo tuzamwibonemo." Yagiye kandi avuga ubuhamya bw'ukuntu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n'itotezwa we n'umuryango we bagiye bakorerwa kuva mu 1963.

Rev Dr Antoine Rutayisire mu giterane cy'ibyiringiro yatumiwemo na Women Foundation Ministries

Yagarutse ku mbabazi abakristo bagomba gutanga nl'abantu bagendera cyangwa bigira kuri Yesu kuko Yesu ari ku musaraba yashinyaguriwe nuko ati “Data ubabarire kuko batazi icyo bakora". Yabasomeye icyanditswe kiri muri Yakobo 1:2-3 arangije ati: "Ibigeragezo bituma tugira resilience, kwihangana,..Imana iradutoza ikatuvanamo bajeyi. Usa ute ? Iyo isi igushinyikiye amenyo, ariko ntituzemere gutsindwa."


REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGIZA IGITERANE 'HOPE CONVENTION'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND