Kigali

Twasuye ku kazi Tom Close uherutse guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/04/2019 15:44
1


Mu minsi ishize ni bwo Tom Close cyangwa se Dr Muyombo Thomas nk'uko ari amazina ye yahawe inshingano zo kuba umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali). Nyuma yo gushyikira izi nshingano Inyarwanda.com twegereye uyu mugabo tugirana ikiganiro kirambuye yadusobanuriyemo ibintu byinshi binyuranye.



Muri iki kiganiro twibanze ku buryo Tom Close yakiriye inshingano ze nshya, uko yabimenye yewe n'uburyo azahuza izi nshingano n’akazi gasanzwe ka muzika. Uyu muhanzi yageneye ubutuma abahanzi bakizamuka abasaba kwita ku kazi kabo kandi bakagira intego. Tom Close yibanze ku kugira inama zo kudacika intege ku bakiri bato.

Tom

Dr Muyombo Thomas cyangwa se Tom Close izina akoresha muri muzika...

Tom Close yamenyekanye mu muziki kuva mu myaka ya za 2007, akaba yarakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare ku isi ndetse no mu karere nka Sean Kingston, Umunyamerika ukomoka muri Jamaica, Goodlyfe na Eddy Kenzo bo muri Uganda, Big Farious n’abandi. Uyu mugabo wubatse akaba se w’abana babiri kandi yanahuriye mu bitaramo n’abahanzi bakomeye ku isi nka Shaggy ubwo MTN yizihizaga imyaka icumi.

Tom Close

Tom Close ni umu papa w'abana babiri

Dr Muyombo ni umuganga w’umwuga kuko yize mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, asoza amasomo ye ari dogiteri ‘Medecin Generaliste’. Mu buvuzi, Dr Muyombo yatangiriye akazi ke k’ubuganga mu byahoze ari ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, ari nako abifatanya n’indi mirimo itandukanye akora nk’ubuhanzi bw’indirimbo ndetse no kwandika ibitabo by’abana. Aherutse guhabwa inshingano nshya zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, ishami rya Kigali mu gihe yari asanzwe ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TOM CLOSE UBWO TWARI TWAMUSUYE KU KAZI AHO YAHAWE INSHINGANO NSHYA NA GUVERINOMA Y'U RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fany Quinee5 years ago
    duharanire kwigira tuniyubaka tuzahoratubibuka.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND