INES Ruhengeri rimwe mu mashuri makuru abarizwa mu ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 ryatoranyije abakobwa 13 bazitabira irushanwa rya Miss Bright INES rihuza abakobwa bagaragaza ubuhanga muri iki kigo aba bakaba baragaragaye nyuma y’ijonjora ry’ibanze.
Ijinjora ry’ibanze ryabereye muri iki kigo ryitabiriwe n'abakobwa 13. Nyuma yo kwiyadikisha aba bakobwa banyuraga imbere y’akanama nkemurampaka bakagaragaza umushinga wabo bityo bakumva ubuhanga umushinga wabo wiganywe bituma hatoranywa abazaba bahatanira ikamba rya Miss Bright INES. Aba bakobwa bose uko ari 13 bakaba bahawe amahirwe yo kujya guhatanira ikamba.
Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Bright Ines byitezwe ko bizaba kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2019 ku iri shuri rikuru rya INES Ruhengeri mu karere ka Musanze. Kugeza ubu uzegukana ikamba ibihembo bye ntabwo biramenyekana cyane ko bikiri kwiyongera bitewe n'abaterankunga nk'uko ubuyobozi bw’abanyeshuri buri gutegura iki gikorwa bwabitangarije Inyarwanda.com.
Abakobwa 13 bahatanira ikamba rya Miss Bright INES ni;
Uwamahoro Evelyne, Niyomubyeyi Vanessa, Uwase Anitha,Muhongerwa Benigne,Isimbi
Grene, Igirimpuhwe Witness, Ukwishatse Evans,Gateka Chersy, Niyonshuti
Claudine,Ndamukunda Ornella,Nkusi Divine,Umutoni Adeline na Iradukunda Evelyne.
Abakobwa babanje gutombora nimero
Bahawe akanya biyibutsa imishinga yabo
Abakobwa bahatanira ikamba baganiriza akanama nkemurampaka ibijyanye n'imishinga yabo
Bategereje kumenya niba hari abavuyemo,...
TANGA IGITECYEREZO