Callum Hudson-Odoi umukinnyi w’imyaka 18 ukinira ikipe ya Chelsea yagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru y’Abongereza abanza kubifata ko ari ibihuha ndetse abyemera atinze kuko yumvaga atabikwiye.
Kuwa Mbere
tariki 19 Werurwe 2019 nibwo Callum
Hudson-Odoi yavuye mu rugo aho aba mu mujyi wa Londre ajya mu mwiherero w’ikipe
y’igihugu y’u Bwongereza y’abakinnyi batarengeje imyaka 21 bari kwitegura
imikino ibiri ya gucuti bazahuramo n’ibihugu nka Poland n’u Budage. Saa tanu n’iminota
30 z’igitondo (11:30 AM) nibwo uyu musore yari asoje ibilometero 140 uva i Londre
ujya aho umwiherero wari uri.
Akimara
kugera mu mwiherero yahamagawe na Aidy Boothroyd umutoza w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi
batarengeje imyaka 21 amubwira ko atari bugumane n’abandi ahubwo ko Gareth
Southgate umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru amutegereje i St George Park aho
ikipe iri gukorera umwiherero bitegura umukino bafitanye na Czech Republic mu
rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi cya 2020. Umukino uteganyijwe
kuri uyu wa Gatanu.
Callum Hudson Odoi (uwa kabiri uva ibumoso) ubwo yari ageze mu mwiherero w'ikipe nkuru y'Abongereza
Callum
Hudson-Odoi yarongeye akora ibilometero 140 agana i St George Park asangayo
bagenzi be bari barahamagwe mbere kuko uyu musore yaje mu bakinnyi bahamagawe
nyuma ngo basimbure abataritabiriye ubutumire.
Callum
Hudson-Odoi yaje mu buryo bumwe n’ubwa James Ward-Prowse wa Southampton,
abakinnyi bahamagae nyuma yuko abarimo; Luke Shaw, Ruben Loftus-Cheek, Fabian
Delph na John Stones bavuyemo kubera imvune. Jordan Henderson wa Liverpool nawe
yageze mu myitozo nyuma yo koroherwa n’imvune yagize bakina na Bayern Munich
muri UEFA Champions League.
Callum
Hudson-Odoi yabashije gukina iminota 119 mu ikipe ya Chelsea muri uyu mwaka w’imikino
yari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu
y’abatarengeje imyaka 21 ariko birangira ahamagawe mu ikipe y’igihugu
nkuru.
Mu gihe uyu
musore yakina umukino Abongereza bafitanye na Czech Republic, yahita ajya mu
bitabo by’abakinnyi b’Abongereza babashije gukinira ikipe y’igihugu nkuru ari
bato nyuma ya Wayne Rooney.
Akimara
kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nkuru, Callum Hudson-Odoi yavuze ko ubwo
yari avuye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 bamwohereje mu nkuru
yumvaga bamubeshye ndetse akagira ngo umutoza we wabimubwiye ari kumukinisha.
Gusa ngo arishimye cyane kuba yaragiriwe icyizere.
“Byari ibihe
bidasanzwe kuri njye kumva inkuru ko nahamagawe mu ikipe nkuru. Wari umunsi
mure mure kuri njye ariko ukaba umunsi w’ibyishimo no kwiga ibintu bishya.
Nabanje kugira ngo Aidy Boothroyd ari kunkinisha bisanzwe. Nabanje gusa naho
mpungabana ariko nyuma nishyiramo ko ngomba kugenda, gusa sinabyizeraga”. Odoi
Hudson-Odoi
yakomeje agira ati” Ubu ndi gukora cyane nkanisihimira buri munota ndi kuba
ndimo nkorana n’abandi kandi ndizera ko
bizagira icyo binyungura kuko amahirwe yo yabonetse”. Odoi
Callum Hudson Odoi yari amaze gukina iminota 119 muri Chelsea
Dore
abakinnyi b’u Bwongereza bahamagawe:
Abanyezamu: Jordan
Pickford, Jack Butland, Tom Heaton.
Abakina
inyuma: Trent Alexander Arnold, Ben Chilwell, Michael Keane, Harry Maguire,
Danny Rose, James Tarkowski, Kieran Trippier, Kyle Walker.
Abakina
hagati: Ross Barkley, Dele Alli, Eric Dier, Jordan Henderson, Declan Rice.
Abataha
izamu: Harry Kane, Marcus Rashford, Jadon Sancho, Raheem Sterling, Callum
Wilson.
TANGA IGITECYEREZO