RFL
Kigali

Mitima Isaac wa Police FC yashimwe n’abatekinisiye ba Arsenal-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2019 5:35
0


Mitima Isaac myugariro w’ikipe ya Police FC ukina mu mutima w’ubwugarizi, yashimwe n’itsinda ry’abatoza batumwe na Arsenal kugira ngo baze mu Rwanda gusangiza abakinnyi bakina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru.



Mitima umaze igihe gito muri Police FC kuko yaje mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019 avuye mu ikipe ya FA Intare, ikipe yari abareye kapiteni.

Ni gahunda ikipe ya Arsenal yateguye ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL rusanzwe rutera inkunga siporo mu Rwanda by’umwihariko aho mu mupira w’amaguru ari abatera nkunga bakuru b’ikipe ya Rayon Sports.



Mitima Isaac mu myitozo mu Nzove 

Ubwo imyitozo yari isojwe ndetse hanatangwa icyangombwa kuri buri mukinnyi ko yitabiriye aya mahugurwa, Simon Mc Manus umwe mu batoza bari bayoboye iyi myitozo, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo Mitima Isaac yitwaye mu myitozo bakoranye n’abakinnyi batandukanye.

“Twagize imyitozo myiza cyane kuko abakinnyi bayikunze. Gusa mu bakinnyi twahuguye ntabwo twarangiza tudashimye Isaac (Mitima) mu buryo bwiza yitwayemo. Yadushimishije mu buryo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twabaga tugezeho”. Simon


Mitima Isaac yahawe umwambaro wa Arsenal ikipe avuga ko asanzwe afana 

Nyuma yo guhabwa umwambaro wa Arsenal ndetse akanahabwa urupapuro rwemeza ko yitabiriye imyitozo, Mitima Isaac yabwiye INYARWANDA ko yishimye cyane kandi ko kuba abatoza babonye ko hari icyo ashoboye bigiye kumufasha gukomeza gukora cyane kugira ngo bizamugirire akamaro.

“Navuye mu rugo mvuga ko ngiye gukora cyane mu myitozo turi bukore nkagerageza gukina uko nsanzwe nkina kuko nibazaga ko niba hanaba n’umukino ndibuwukine nta kibazo. Ibintu byose bansabaga nabikurikije ndibaza ko ariyo mpamvu banshimye. Ngiye kwita ku bintu bambwiye kugira ngo bikomeze bimbemo bizanamfashe mu ikipe ya Police FC”. Mitima


Mitima Isaac yakira ishimwe yahawe 

Asobanura ibyo bigishijwe yagize ati” Urebye babanje kutwibutsa ko tuzi umupira ariko tukagira ikibazo cyo kutamenya uko duhagarara mu kibuga. Babitweretse nyuma tugenda tugerageza kubyubahiriza”.

Mitima Isaac avuga ko nyuma y’iyi myitozo hari byinshi agiye gukosora bijyanye ahanini n’uburyo myugariro aba agomba kwitwara mu kibuga.

“Hari nk’ukuntu myugariro ajya ahagarara kimwe n’uburyo nari nsanzwe mbikora nkaba ndi mu mwanya wo kwirebera imbere ntareba inyuma cyangwa ngo mbe nahindukira ndebe aho abakinnyi duhanganye bari. Banyigishije guhindukira buri kanya ndeba aho uwo duhanganye ahagaze, nzabishyira mu bikorwa kuko nk’ubu batubwiye ko mbere y'uko umuntu agerwaho n’umupira agomba kuba afite aho awutanga”. Mitima   


Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira na Mitima Isaac 

Muri iki gikorwa cyaberaga ku kibuga cyo mu Nzove ahasanzwe hakorera ikipe ya Rayon Sports, hahuriye amakipe arimo; Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, Mukura Victory Sport na Kiyovu Sport.

Ni imyitozo yatanzwe mu buryo bwo kwereka abakinnyi uburyo bahagarara mu kibuga, guhana umupira hatajemo gutinda cyangwa kuba bakamburwa umupira batunguwe.

Simon Mc Manus umwe mu batekinisiye ba Arsenal batangaga iyi myitozo yavuze ko ari igikorwa cyagenze neza kandi ko abakinnyi b’abanyarwanda bafite impano ndetse banafite ingufu zo gukina umupira ahubwo icyo babakoreraga ari ukubahugura uko bakina umupira w’amaguru mu buryo bugezweho (Modern Football).

“Igikorwa cyagenze neza, abakinnyi bo mu Rwanda nabonye bazi gukina umupira, bafite imbaraga n’ubushake bwo kuwukina. Ntabwo twaje mu Rwanda kubigisha umupira ahubwo tuba tubahugura uko bakina umupira mu buryo bugezweho kuko ibintu byose bisigaye bigenda biba bishya”. Simon Mc Manus


Ubwo abakinnyi ba Police FC, AS Kigali, SC Kiyovu na Mukura VS bari basoje imyitozo

Simon Mc Manus avuga ko icyo bahuguye abakinnyi ahanini ari ukubigisha uko bashobora gufatanya mu gihe bashaka igitego, kwigisha abakinnyi bugarira kumenya guhagarara ndetse no kuba abakinnyi bagomba kugira umuco wo kwihutisha umupira no kutawutakaza mu buryo bworoshye.


Mitima Isaac yari umwe mu bakinnyi bane Police FC yari yohereje

Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi ba Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, AS Kigali, Mukura VS na SC Kiyovu.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND