RFL
Kigali

Sugira Ernest azagaruka mu kibuga muri Mata 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2019 10:31
0


Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, nyuma yo kugenda agira ibibazo bya hato na hato bishamikiye ku kibazo cy’imvune, kuri ubu ikibazo afite mu kibero yumva kizaba cyarangiye neza muri Mata 2019.



Sugira Ernest utaragiye ahirwa no kugira uguhozaho muri APR FC kuko yagiye agira ibibazo bikurikiranye, yongeye kugira ikibazo ubwo APR FC yatsindaga Gasogi SC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti.

Kuri ubu uyu musore avuga ko ubu ari kwitabwaho n’abaganga ndetse yumva ko mu gihe ikipe ya APR FC izaba yitegura gusura Mukura Victory Sport i Huye azaba yaragarutse ameze neza.

“Nzagaruka neza nko mu gihe tuzaba turi kwitegura Mukura kuko ni bwo nzaba mpagaze neza bitari kuriya najyaga ngaruka vuba vuba ugasanga bimviriyemo indi mvune”. Sugira


Sugira Ernest yizeye kugaruka mu kibuga muri Mata 2019

Mukura Victory Sport izakira APR FC tariki ya 6 Mata 2019 kuri sitade Huye. Mbere gato y’icyo gihe ni bwo Sugira Ernest yumva azaba ari mu mwanya mwiza wo gukina.

Sugira Ernest aza yiyongera ku bakinnyi barimo; Kimenyi Yves (Gk), Ntaribi Steven (GK) na Mugiraneza Jean Baptiste abakinnyi bose batari gufatanya na APR FC bitewe n’ibibazo by’uburwayi bafite muri iyi minsi.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND