RFL
Kigali

Healing Worship Team: Amatike yageze hanze wanayagura kuri Mobile money ndetse n'imodoka zizajyana abantu mu gitaramo zirahari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2019 10:22
0


Haramura imishi micye Healing Worship Team igakora igitaramo gikomeye izakorera i Rusororo muri Intare Conference Arena tariki 03/03/2019. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko amatike yageze hanze ndetse hari n'imodoka zizatwara abazajya mu gitaramo.



Ni igitaramo Healing Worship Team bise 'My Life in Your Hands Live Concert' gitegerejwe na benshi mu bakunzi bayo. Healing Worship Team izabairi kumwe na Patient Bizimana uri mu bahanzi nyarwanda bubashywe cyane mu muziki wa Gospel, Alarm Ministries, True Promises Ministries, Kingdom of God Ministries na Gisubizo Ministries. 

Uzigisha ijambo ry'Imana ni Rev Dr Antoine Rutayisire umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda. Rumenge Etienne umuyobozi wa Healing WT na Kibonke Muhoza umutoza wayo babwiye Inyarwanda.com ko imyiteguro y'iki gitaramo cyabo igeze kure. Rumenge aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Kugeza ubu imyiteguro imeze neza turabona nta kibazo biryoshye kabisa."


Kwinjira muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo ni 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP ndetse na 15000Frw ku muntu umwe uzicara mu ntebe zateguriwe ameza. Abantu bose bagura amatike mbere bazahabwa n'imodoka zizabajyana Rusororo ahazabera igitaramo ndetse zizanabagarure. Kugeza ubu amatike yamaze kugera hanze ndetse Healing Worship Team yadabagije abakunzi bayo ibashyiriraho uburyo bwo kuyagura kuri Mobile money.

Ku bashaka kugura amatike kuri Mobile money ujya muri telefone yawe ukandika *182*8*1*777111# ugahitamo itike ushaka. Ubu buryo ntabwo busanzwe bukoreshwa cyane n'abategura ibitaramo, gusa ni uburyo bwiza bworohereza cyane abashaka kugura amatike mbere mu buryo buboroheye. Healing Worship Team ubwo iherutse mu gitaramo cya MTN cyiswe MTN Staff Thanksgiving, yashimiye cyane iyi kompanyi yabashyiriyeho ubu buryo inaboneraho gutumira abakozi b'iyi kompanyi kuzahaboneka bagafatanya gutaramira Imana.


Usibye kugura itike kuri MTN Mobile money, ahandi hantu wagura amatike ni kuri Simba Super market mu mujyi, ku Gishushu, Kicukiro na Kimironko; kuri Kigali City Tower hasi ku iduka rya Canal+; Camilia Tea House kuri Chic no ku Kisimenti; Intare Conference Arena kuri Bourbon Coffee; Zion Temple mu Gatenga, Calvary Ministry i Remera, Foursquare Gospel church Kimironko, Restoration church Kimisagara, Restoration church Masoro no kuri Power of Prayer church Kabeza.


Igitaramo Healing Worship Team yateguriye abakunzi bayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND