RFL
Kigali

Imanishimwe Emmanuel ukubutse i Burayi yasobanuye icyamugaruye muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2019 21:36
2


Tariki ya 3 Gashyantare 2019 ni bwo Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yafashe indege agana muri Serbia aho yari agiye gushaka amahirwe mu ikipe ya Crvena Zvezda, gusa ntabwo byabaye amahire kuko ubu ari mu mujyi wa Kigali.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga Gasogi SC ibitego 3-0, Imanishimwe Emmanuel yagaragaye kuri sitade ya Kicukiro bityo abanyamakuru baboneraho umwanya wo kugira ibyo bamubaza birimo n’impamvu nyamukuru yatumye agaruka mu Rwanda atamaze iminsi. Imanishimwe yavuze ko ikipe yari agiyemo yamusabye ko yakina amezi atandatu adahembwa akazahabwa amasezerano nyuma, ibintu ikipe ya APR FC itemeye ikamusaba kugaruka.

“Nagezeyo turakorana ariko ibyo bansabaga ntabwo APR FC yabyemeye kuko byari bigoranye. Nagezeyo nsanga bagiye gufunga isoko bambwira ko nakina amezi atandatu bakazareba ko bakwishyura nyuma y’icyo gihe. APR FC yumvishe bigoranye bababwira ko nagaruka nyuma nkazasubirayo nyuma y’amezi atandatu”. Imanishimwe


Imanishimwe Emmanuel aganira n'abanyamakuru ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri

Imanishimwe Emmanuel byari bizwi ko agiye gusinya ariko ngo kuko yabanje kugira ikibazo cy’urwandiko rw’inzira biza gutinza gahunda. Uyu mugabo avuga ko nta gihindutse yazasubirayo nyuma y’amezi atandatu (6).

Nyuma y'uko Imanishimwe yari agiye muri Serbia bityo ikipe ya APR FC imusimbuza Niragira Ramadhan ukina inyuma ibumoso. Gusa Imanishimwe avuga ko ari ibintu byiza kuko ngo bagiye guhatanira umwanya.

Imanishimwe Emmanuel ugifite amasezerano ya APR FC, yayigezemo avuye muri Rayon Sports mu 2016 dore ko yari yarayigezemo mu 2014 avuye muri Aspor FC mu cyiciro cya kabiri.


Ubwo APR FC yari imaze kunyagira Gasogi SC ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hshshs5 years ago
    Hahahaha, erega muze dukine umupira w'iwacu, ufite ibanga wihariye hamwe na FERWAFA yacu!
  • Ngango5 years ago
    Hari amakipe amwe n'amwe azajya abeshya abakinnyi ko bakomeye birangire babaye abasabirizi hano muri Kigali





Inyarwanda BACKGROUND