RFL
Kigali

Don Moen yaririmbye asengera abitabiriye igitaramo cy’ubudasa ‘MTN Kigali Praise Fest’ cyururukije imitima ya benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2019 22:55
0


Rurangiranwa mu baramyi ku isi Don Moen yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanyarwanda ndetse n’abandi yataramiye mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.



Don Moen yagaragaje ko ari umukozi w’Imana mu buryo bweruye. Mu gihe yamaze ku ruhimbi, yahavugiye amasengesho menshi yakoze benshi ku mutima. Yasabye Imana gukiza imitima y’abababaye, abihebye n’abandi bose bari mu bihe bitoroshye. Yaririmbye indirimbo nyinshi avuga ko hari hashize igihe kinini ategereje kuza mu Rwanda, akongeraho ko azamura umuziki hejuru mu rwego rwo kwirinda ko abantu bitabiriye igitaramo basinzira

Don Moen yageze ku ruhimbi saa tatu z’ijoro, yakirijwe amashyi y’urufaya na benshi bari bamutegereje mu gihe kigeze ku myaka 20 bihwihwiswa ko azataramira mu Rwanda ariko bikanga.  Nawe ageze ku ruhimbi,  abishimangira avuga ko yategereje igihe kinini kugera mu Rwanda  ariko ko ubushake bw’Imana bumusunikiye gutaramira i Kigali uyu munsi.


Yagize ati “ ‘Noneho ngeze Kigali, byafashe igihe kinini ariko ubu ndahageze’. Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Our father’ yaririmbye yicurangira mu buryo bwa ‘classic’ yafashishijwe byihariye n’abitabiriye iki gitaramo mu gihe cyose yamaze ku ruhimbi. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari bashyize hejuru amaboko mu kirere bagaragaza ko Imana ariyo ikwiye guhabwa icyubahiro.


Yateye isengesho agira ati “Nyagasani ukore imirimo yawe muri iyi nzu’,  aranzika ku ndirimbo yise ‘This is your House’, yaririmbye mu buryo bwa ‘semi-live’ indirimbo zose. Yaririmbye  ‘thank you lord’. ‘I want to be where you are’. ‘be magnified’ n’izindi. Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko ari ku ruhimbi, abashinzwe tekiniye ku byuma bye bahise basimbura abakozi ba Alpha Entertainment yahawe ikiraka cyo gucuranga muri iki gitaramo, bakurikirana umunota ku munota iki gikorwa.


Mbere yo kuririmba indirimbo, Don Moen yabanzaga gusobanuro no kuvuga ijambo ry’Imana yakubiyemo. Yumvikanishaga ko Imana yohereje  umwana wayo ku Isi kugira ngo akize, asaba Imana gukiza abantu bayo muri iri joro. Ati “Nyagasani ndagusaba ko iri joro wakora ku mitima y’abantu bari hano, ubakize’ ‘Ndategereza kuririmba indirimbo indirimbo nyinshi kuko nziko hashize imyaka irenga 20 ntaragera hano, kandi ndakora uko nshoboye ntimusinzire’.

Mu gitaramo hagati bamwe mu bitabiriye bicaye akomeza kuririmba ageze ku ndirimbo ‘I will sing’ yazamuye ubwamamare bwe barongera barahugura bafatanye kuririmba iyi ndirimbo yakunzwe by’ikirenga. Ibyishimo by’ikirenga byongeye gusaba benshi ageze ku ndirimbo ‘God will make a way’, ‘God is Good all the time’, ‘somebody’s praying for me’, ‘sing for joy’ n’izindi nyinshi zururukije imitima ya benshi.  Uyu muhanzi yavuye ku ruhimbi saa 22h:40'.


Don Moen ni izina rinyura amatwi y’abaramyi n’abandi biyeguriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Riherekezwa n’ibikorwa byakoze benshi ku mutima, bisenderezwa n’indirimbo ze zomoye imitima ya benshi na n’ubu. Ubuhanga bwe mu karamya no guhimbaza Imana, bwatangiye guhangwa amaso mu ndirimbo ‘I Will sing” yasohoye mu 2000, iherekezwa n’izindi ndirimbo yagiye akora zuzuye amashimwe.

Don Moen ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Afite imyaka 68 y’amavuko, mu 1973 yashakanya na Laura Moen. Afite abana batanu:  Melissa Moen, James Moen, John Moen,Rachel Moen, Michael Moen.


Donald James [Don Moen] wavutse tariki 29 Mutarama 1950, yamamaye cyane ku isi nk'umuhanzi ukomeye mu baramya bakanahimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n'izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw'Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND