RFL
Kigali

Columbus, Dinah Uwera na Aflewo Rwanda bahembuye amagana yahuriye mu gitaramo cyatumiwemo Don Moen-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2019 19:35
0


Umuhanzi Nduwayo Columbus, Dinah Uwera ndetse n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda bahembuye benshi mu mugoroba wo kuramya Imana mu gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyatumiwemo umuramyi w’icyirangirire Don Moen wanataramiye muri Uganda ku wa Gatanu w’iki cyumweru.



Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019. ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ ni igitaramo cyamamajwe mu gihe cy’amezi ane cyateguwe ku bufatanye na RG-Consult inc ndetse na  sosiyete y’itumanaho ya MTN’. Ni igitaramo cyateguwe hagamijwe gufasha abanyarwanda n’abandi gutangira umwaka baramya bahimbaza Imana mu ntangiriro z’umwaka wa 2019.


14h:00’ -15h30’: Dj Shwan wa RBA yahawe urubuga avangavanga umuziki wa Gikirisito. Umuziki wumvikanaga mu byuma ari nako abanyotewe no kwinjira muri iki gitaramo bisukiranya. Abinjira mu gitaramo batangiye kuhagera saa munani z’amanywa (14h:00’) kugera saa kumi n’ebyeri, abantu bari bakinjira muri iki gitaramo.  Intebe zatangiye kongerwa mu myanya isanzwe y’abishyuye ibihumbi cumi na bitanu (15 000 Frw). 

Saa 15h:45- 16h50’ : Dj Spin wa TV10 yahawe umwanya ku ruhimbi, mbere yo gutangira kuvangavanga umuziki, bavuze ko ari umu-dj mwiza ubimazemo igihe. Bavuze ko Spin yatwaye ibihembo bitandukanye muri Groove Awards n’ibindi byinshi byamufashije mu rugendo yatangiriye muri kaminuza.

Saa 17h: 00’: Umuhanzi wa mbere yagiye ku ruhumbi saa kumi n’imwe (17h:00’) byari biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba gutangira saa kumi zuzuye (16h:00’). Emmy Rwagasana watangiye umuziki muri 2000, akaba n’umwanditsi w’indirimbo zitandukanye yanandikiye korali zikomeye mu Rwanda ni we wabimburiye abandi. Akigera ku ruhimbi yavuze ko uyu munsi bazanywe no kuramya Imana. Ngo Bibiliya ivuga ko ‘buri kimwe cyose gihumeka gikwiye kuramya Imana’.  

Mu biganiro bya benshi wumvaga ko bavuga ko banyotewe no kubona Don Moen. Emmy afatanyije n’abanyamuzuki bakomeye baririmbye indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw’Icyongereza ndetse no mu Kinyarwanda nka ‘Mu mitima wanjye haratembamo amashimwe’. Emmy yavuze ko umwaka ushize Imana yarinze abanyarwanda ndetse byanashobokaga y’uko hari abari gukora impanuka ariko ko Imana itabyemeye.

Uyu mugabo yaririmbiye kubyuma bisohora neza umuziki, byashimangirwa n’uburyo byirangiraga. Yaririmbye amagambo y’indirimbo ze anyuzwa ku nyakiramashusho nini, byoroheraga benshi kuririmba kuko babashaga kubona amagambo yose. Indirimbo ze zuzujwe amagambo yomora umutima, amashimwe ku Mana n’andi menshi akomeza ubuzima bwa muntu. Yavuye ku ruhumbi saa kumi n’imwe n’iminota 48’ (17h:30’).

17h:57’: Nduwayo Columbus yakiriwe ku ruhimbi,  bavuga ko ari umuhanzi w’impano nyinshi wakoranye n’itsinda ry’abaramyi rikomeye ku Isi, Christafari, bongeraho ko yanatwaye igihembo muri Groove Awards 2018.  Yahereye mu ndirimbo ze ziri mu njyana ya Reggae, yafashijwe mu majwi na bamwe mu bagize itsinda rya Neptunez Band. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Umwami aganze’. Saa kumi n’ebyeri n’iminota 10, Columbus yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi menshi.


Columbus mu gitaramo MTN Kigali Praise Fest

18h:12’: Dinah Uwera yakiriwe ku ruhimbi, bavuze ko asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo ukomeye wanegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards 2017. Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Nshuti’ asoje kuririmba iyi ndirimbo yasabye abari mu gitaramo gushima Imana. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘ Says the lord’. Ati ‘Murakoze cyane. Hallelua’. Saa 18h:20’.


Dinah Uwera mu gitaramo MTN Kigali Praise Fest

Saa 18h:40’: Itsinda Aflewo Rwanda ryahawe umwanya ku ruhimbi, bihurije hamwe baturuka mu matorero atandukanye. Batangiye kuririmba n’abari bicaye barahaguruka, baririmbyi nyinshi mu ndirimbo za gikirisito zakunzwe na n’ubu. Bahereye ku ndirimbo yitwa ‘Muririmbire uwiteka’ ni indirimbo yaririmbwe na benshi bari mu gitaramo bagaragaza ko bamaze gucengerwa n’iyi ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi. Bakomereje ku ndirimbo bise ‘Mushimire’, baririmbye nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu mirimo wo kuramya Imana, bava ku ruhimbi saa moya n’igice.


Luc Buntu umwe mu baririmbyi ba Aflewo Rwanda


Bafashijwe cyane


Alain Numa wo muri MTN Rwanda umuterankunga w'imena w'iki gitaramo


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND